Digiqole ad

Rayon yatomboye iyo muri S.Sudan, APR itombora iyo muri Zambia

 Rayon yatomboye iyo muri S.Sudan, APR itombora iyo muri Zambia

Tombola yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu yarangiye

Amakipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo ku mugabane w’Afurika (CAF Confederation Cup na CAF Champions League) yamaze gutombora ayo azakina na yo ku mikino yayo ya mbere. APR FC izahura na Zanaco yo muri Zambia naho Rayon Sport ihure na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo.

Tombola yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu yarangiye
Tombola yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu yarangiye

APR FC yamaze kumenya ikipe izikiranura na yo ku mukino wayo wa mbere, izabanza isura ikipe mu gihugu cya Zambia mu mukino uteganyijwe hagati ya taliki ya 10 na 12 Gashyantare umwaka utaha, naho umukino wo kwishyura ukazabera I Kigali hagati yo kuwa 17 na 19 Gashyantare.

Ikipe ya Rayon Sport yo izaba ikina muri CAF Confederation Cup, izabanza umukino uzayihuza na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo. Nyuma hakazaba umukino wo kwishyura uzabera I Kigali.

Muri CAF Champions League izakinamo APR FC, amakipe atazakina imikino y’ijonjora ry’ibanze, harimo TP Mazembe Zamalek; Al Ahly; WAC Casablanca; Mamelodi Sundowns; USM Alger; Al Hilal; ES Sahel na ES Tunis.

Naho muri CAF Confederation Cup, amakipe atazakina ijonjora ry’ibanze ni Recreativo Libolo, ASEC Mimosas, Smouha, Kaloum, Djoliba, 11 Créateurs, Sanga Balende, Ahly Shandy, Azam, Club Africain, CS Sfaxien na Zesco.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Amakipe yacu ntarwitwazo, batomboye amakipe atazwi, ashobora kuba nta experience muri iyi mikino afite, amakipe yacu azabanza gusura, iyi ni indi avantage,ikindi hari impamvu yo guhatana kubera amafaranga numvise abazajya mu matsinda. SO, basore ba APR na Rayon ntimuzadukoze isoni. yenda muzaruhe mukuramo ikipe izakurikiraho niba ariko bimeze simbizi, ariko izi mbonye ni appéritif. Amahirwe masa!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish