Gicumbi: Goverineri Musabyimana yasabye Abaganga kuba imbagukiragutabara
Kuri uyu wa 24 Ukuboza, mu murenge wa Byumba habereye Igikorwa cyo gusoza Itorero ry’ Abaganga biswe ‘Inkeshakurama’. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yabasabye aba baganga gushyira imbere ubuzima bw’abaturage kuko ari wo murimo bashinzwe.
Iri torero ry’Abaganga rimaze icyumweru, ryatangiye kuwa 18 Ukuboza, ryari ryitabiriwen’abagera kuri 226, barimo abagabo 130 na 96 b’Igitsinagore.
Aba baganga bamaze iminsi bahugurwa ku ndagagaciro zikwiye kubaranga mu mirimo yabo, bavuga ko bazakomeza kurangwa n’ubwitange bwo kuramira ubuzima bw’abaturarwanda dore ko ari na ryo zina bahawe ry’Inkeshakurama.
Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr Twizeyimana Jean Claude, yavuze ko mu biganiro byatanzwe mu Itorero bakuyemo impanuro zo gukunda umurimo, kurangwa n’ubunyangamugayo n’ubwitange.
Avuga kandi ko biganisha ku zindi nyigisho zo gukunda igihugu kuko uwitaye ku buzima bw’Abanyarwanda aba aganisha igihugu ku majyambere arambye.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana J ean Claude yabasabye aba baganga gukomeza Guhesha agaciro umwuga bakora wo kwita ku kuzima bw’abaturage, bagashyira Imbaraga mu bukangurambaga buhindura imyumvire y’abaturage, baharanira ubuzima buzira umuze mu bana b’u Rwanda.
Yavuze ko urwego rw’ubuzima rufite uruhare mu iterambere ry’Igihugu akaba ariyo mpamvu bateguriwe iri torero kugira ngo barusheho kunoza serivisi basanzwe batanga.
Ati “ Izina mwahawe nk’Inkeshakurama, muzabe Imbangukiragutabara aho muzaba muri hose, murengere ubuzima bw’Abanyarwanda aho bizaba bikenewe hose, hazabeho kuzirikana ubuzima buzira umuze haba kuri mwe ubwanyu ndetse n’abo mushinzwe.”
Yabwiye zi nkeshakurama ko Igihugu kibatezeho byinshi nko guha Abanyarwanda serivisi Nziza, gukosora ibitagenda neza mu buzima.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
Ni impeshakurama si inkeshakurama mubikosore ni Intore Benjamin NGENDA
Comments are closed.