Atanga ubujyanama mu by’imyambarire kandi ngo biramutunze

Guhitamo ibyo kwambara kuri bamwe bijya biba ihurizo bibaza imyenda bakwambara ijyanye n’ibyo bagiyemo cyangwa aho bagiye. Ganza Gabey ni Umunyarwanda utanga ubujyanama mu bijyanye n’imyambarire, avuga ko hari benshi bamugana ndetse ko aka kazi kamutunze. Uko umuntu agira ikibazo mu mubiri akihutira kujya kwa muganga cyangwa ku bandi bajyanama bagufasha gukemura icyo kibazo, ni […]Irambuye

Ingirakamaro: Yashinze ishuri ry’incuke zabyawe n’imfubyi za Jenoside…Ubu n’abandi baraza

*Ati “Ushobora kubabara ariko wagira ikizere mu mutima ukabaho neza” Albert Musabyimana ukunze kumvikana mu magambo y’ihumure, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yakuze arera barumuna be yari amaze gusigirwa n’ababyeyi be. Nyuma yashinze ishuri ryigisha abana b’incuke bavutse ku babyeyi basizwe ari imfubyi za Jenoside babyaye batewe inda zitateguwe, gusa nyuma yaje kwagura iri […]Irambuye

2015/16: i Nyagatare abarimu 129 bahembwaga ari baringa…REB iti “ni

*Gasana ati “ N’ubu akarere ntikarasobanura ngo wenda uyu mwarimu yitabye Imana,…” *Ngo REB yasanze hari abarimu 67 bahawe akazi basanga imyanya yabo irimo abandi, *Meyor na we ngo yabimenye abibwiwe na REB, *REB ivuga ko itaratahura intandaro yabyo gusa ngo nta ruhare yabigizemo… Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bwitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho […]Irambuye

Ntawe ukwiye kwitwaza ubukene…Ntawe udakennye na Leta ni inkene -Ingabire

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee avuga ko ntawe ukwiye gushakira impamvu yishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko nka Ruswa cyangwa ibindi bigayitse ngo avuge ko abiterwa n’ubukene. Ati “ …Ntawe udakennye, na Leta ni inkene.” Yavugaga kuri raporo ya Transparency International yasohowe kuri uyu wa 25 Mutarama igaragaza uko […]Irambuye

Abashora Leta mu nkiko bazajya batumizwa mu rubanza bahite banishyura

*Kubera gushorwa mu manza, muri 2009-2016 Leta yahombye asaga miliyoni 860 Frw, *Ngo uwareze Leta yaka indishyi ariko Leta ntizaka bigatuma ihabwa udufaranga ducye… Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage batangiye kumva ibisobanuro by’inzego n’ibigo bya leta  bivugwa muri raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2015-2016. Kuri uyu wa kabiri humviswe Minisiteri y’Ubutabera, […]Irambuye

Rulindo: UNIK ngo akarere nigasubira inyuma iri shuri na ryo

*Ngo ariko UNIK na yo nisubira inyuma akarere kazabibazwe… Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo, JAF rirasaba kaminuza ya Kibungo iherutse gufungura ishami mu karere ka Rulindo kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyugarije bamwe mu batuye muri aka karere. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko iri shuri rifite inshingano zo kuzamura aka karere ndetse ko […]Irambuye

Interior Design, igisubizo ku bifuza guhorana mu nzu hafite ubwiza

Muri uku kwezi gutangira umwaka wa 2017, Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Umuseke burifuriza ishya n’ihirwe Kompanyi n’ibigo bikorera mu gace iki kinyamakuru gifitemo ikicaro. Bamwe mu baturanyi ba Umuseke ni Interior Design ikora ibikoresho byo mu nzu n’imitako yo kuyirimbisha igasa neza. Interior Design iherereye mu karere ka Kicurikiro ahazwi nka Sonatubes, bagufitiye serivisi zitandukanye zagufasha guhorana […]Irambuye

Wa mucuruzi uregwa gukomeretsa umugore we yakatiwe iminsi 30

Joseph Ntaganda, umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Kigali uzwi ku izina rya Mimiri arashinjwa gukubita agakomeretsa umugore we w’isezerano, ubu ari gukurikiranwa afunze by’agateganyo kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze kwegeranya ibimenyetso bishinja cyangwa bishinjura uyu mugabo. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uyu mugabo, ubundi wari […]Irambuye

Abavuzi b’amatungo barifuza ko hashyirwaho ishuri ryigisha gutera intanga

Abavuzi b’amatungo bavuga ko umubare w’abazi gutera intanga ukiri hasi ugereranyije n’abifuza iyi serivisi. Urugaga rw’aba bavuzi b’amatungo barifuza ko hashyirwaho ishuri ryihariye ryigisha gutera intanga kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku matungo urusheho kwiyongera. Aba bavuzi bavuga ko umubare muto w’abazi gutera intanga biri mu bituma umusaruro w’ibikomoka ku matungo ukomeza kuba mucye kuko itungo […]Irambuye

Gicumbi: ‘Abazunguzayi b’inyama’ barashinjwa umwanda nabo bati ‘Ni ugushaka amaramuko’

Bamwe mu bagenderera umujyi wa Gicumbi banenga abacururiza inyama zitetse ku muhanda kubera umwanda babikorana. Aba bacuruzi biyise ‘Abazunguzayi b’inyama’ iisobanura bavuga ko ntawe ukwiye kubatera ibuye kuko baba bariho bashaka amaramuko. Aba bacuruzi biganjemo urubyiruko biyita Abazunguzayi b’inyama, bakunze kugaragara cyane ku mudoka yose ikandagiye muri uyu  mujyi bakabaza abahisi n’abagenzi ko bagura izi […]Irambuye

en_USEnglish