Digiqole ad

Ntawe ukwiye kwitwaza ubukene…Ntawe udakennye na Leta ni inkene -Ingabire M. Immaculee

 Ntawe ukwiye kwitwaza ubukene…Ntawe udakennye na Leta ni inkene -Ingabire M. Immaculee

Ingabire Marie Immaculee avuga ko na Leta Ikennye ariko ko itajya yishora mu bikorwa bibi

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee avuga ko ntawe ukwiye gushakira impamvu yishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko nka Ruswa cyangwa ibindi bigayitse ngo avuge ko abiterwa n’ubukene. Ati “ …Ntawe udakennye, na Leta ni inkene.”

Ingabire Marie Immaculee avuga ko na Leta Ikennye ariko ko itajya yishora mu bikorwa bibi
Ingabire Marie Immaculee avuga ko na Leta Ikennye ariko ko itajya yishora mu bikorwa bibi

Yavugaga kuri raporo ya Transparency International yasohowe kuri uyu wa 25 Mutarama igaragaza uko kurwanya ruswa bihagaze mu bihugu 176 byo ku Isi, Ingabire Marie Immaculee yavuze ko umwanya wa 50 ku isi n’uwa gatatu muri Afurika u Rwanda ruriho udashimishije kuko rushobora no kuza imbere yayo.

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’abamunzwe no kwakira no gusaba ruswa ngo harimo ubukene. Immaculee yifashishije ingero z’abakuru b’imidugudu bashobora gutanga ibisobanuro nk’ibi byo gusigiriza impamvu bakwiye kwakira iyi bituga ukwaha yagize ati;

“ Akakubwira ati umukuru w’Umudugudu udahembwa, utahingiye umugore n’abana,… ariko yiyamamaje abyigana ashaka kuba umukuru w’Umudugu azi neza ko atazahembwa.

Ahubwo we afite n’impamvu ikomeza ibyaha cyane kuko yemeye ngo aje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ariko ariho aripangira aho azakura imibereho atemerewe n’amategeko…

Njyewe uriya ndanamurakarira kurusha kuko ubwa mbere nari namushimye nzi ko ari umuntu ukunda igihugu ushaka gutanga umusanzu we akorera ubushake none yariho apanga…ni nk’umuntu wakubeshya ari kukubakira akazana grillage zivunika vuba ateganya kuza kukwiba.”

Uyu muyobozi wa Transparency International Rwanda avuga ko ntawe ukwiye gusigiriza impamvu zo kurya ruswa cyangwa gukora ibindi bikorwa  bitemewe n’amategeko n’ibigayitse bakitwazwa ubukene.

Ati “ Dukunda kuvuga ngo ubukene…ngo abantu ni indaya kubera ko ari abakene, ndababwira ngo twese mu Rwanda turi abakene na Leta y’u Rwanda ni inkene …..yibye kuko ari umukene, yariye ruswa kuko ari umukene, ngo ntabwo umuzunguzayi yava mu muhanda kuko ari umueke,… hari abakene kumurusha ibyo byose batabikoze.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka avuga ko gutanga no kwakira ruswa ari umuco mubi.  Ati “ Ni yo mpamvu no kuyirwanya hazamo kwigisha,…ntabwo ijyanye n’igipimo cy’ubukene abaturage bafite.”

Mu byifuzo byatanzwe na Transparency International Rwanda kugira ngo ruswa igabanuke cyane mu Rwanda, harimo kuba inzego zishinzwe kuyirwanya zitakwirara, zigakomeza kugira intego yo kutihanganira na busa icyaha cya ruswa.

Muri ibi byifuzo kandi harimo gukomera ku muco wo guhana kandi ibihano bigakazwa, hakazamo no gukomeza gutanga no gushakisha amakuru ahaba hakekwa ruswa hose.

ACP Elisa Kabera wari uhagarariye Police y’igihugu ubwo hamurikwaga iki cyegeranyo kuri ruswa, yavuze ko ibi byifuzo bitaba bihagije mu gihe umuntu yakwirengagiza gutoza Abanyarwanda kurangwa n’ubunyangamugayo.

Avuga ko imizi ya ruswa ikwiye gushakirwa mu bunyangamugayo bw’abantu. Ati “ Mu gihe tutazashimagira ubunyangamugayo tuzahora turwana n’ibimenyetso bya ruswa kubera kubura ubunyangamugayo.”

Ati “ Iyo tuvuga ruswa tukayikoraho iperereza, abantu baza kuyivugaho, bayicuzaho tuba turi ku rwego rwo kurwanya ibimenyetso.”

Avuga ko yizeye adashidikanya ko Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo bumva neza ko Ruswa ari ikibazo gishobora kubagusha mu manga mu gihe itafatirwa ingamba zo kuyirwanya no kuyirandura.

Vincent Munyeshyaka avuga ko Ruswa ari umuco w'abantu
Vincent Munyeshyaka avuga ko Ruswa ari umuco w’abantu
ACP Elisa Kabera avuga ko Ubunyangamugayo ari yo ntwaro ya mbere
ACP Elisa Kabera avuga ko Ubunyangamugayo ari yo ntwaro ya mbere

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Iyo umuntu akennye ntibivuga ko ajya kwiba cg gukora indi mirimo idahesha agaciro nyirayo cg igihugu muri rusange. Abantu bose bakennye bagiye biba isi yahinduka gereza. Nta rwitwazo rero

  • “Akantu” keze mu Rwanda ubu karakabije.Nta hantu nahamwe ushobora kugera udashyizemo akantu.Mu bizami, mumapiganwa hose nakantu.Kandi ufite agatubutse niwuhita.

  • Nibyo rwose. Ubukene ntibukwiye kuba urwitwazo rwo kutagenda muri V8, kutaba muri Villa i Nyarutarama cyangwa kutohereza abana kwiga i Bwotamasimbi.

  • Leta ntiyiba yaka imisoro n’amahoro n’imisanzu, ikanaca ihazabu ku batubahiriza amategeko abigenga. Ntibavuga bavuga mwo kagira Imana mwe!

  • Leta ihora isobanura ko ubukene buriho bugenda buba amateka, none Immaculee ngo twese turakennye! Niyiririre. Baqmwe twatangiye business dushoye ibiceri bitatu by’ijana none turubaka amagorofa. Abandi twahereye ku kibwana cy’ingurube none dutunze ingweba na za V8. Abandi twatangiriye kuri kalachnikov none ubukungu bwose bw’igihugu cyose buri mu maboko yacu.

Comments are closed.

en_USEnglish