Digiqole ad

Interior Design, igisubizo ku bifuza guhorana mu nzu hafite ubwiza buhebuje

 Interior Design, igisubizo ku bifuza guhorana mu nzu hafite ubwiza buhebuje

Ujyayo ukabasaba ko bagukorera ibigomba kujya mu nzu yawe ubundi bakarimbisha iwawe hagashimwa n’abahagera bose

Muri uku kwezi gutangira umwaka wa 2017, Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Umuseke burifuriza ishya n’ihirwe Kompanyi n’ibigo bikorera mu gace iki kinyamakuru gifitemo ikicaro. Bamwe mu baturanyi ba Umuseke ni Interior Design ikora ibikoresho byo mu nzu n’imitako yo kuyirimbisha igasa neza.

Ujyayo ukabasaba ko bagukorera ibigomba kujya mu nzu yawe ubundi bakarimbisha iwawe hagashimwa n'abahagera bose
Ujyayo ukabasaba ko bagukorera ibigomba kujya mu nzu yawe ubundi bakarimbisha iwawe hagashimwa n’abahagera bose

Interior Design iherereye mu karere ka Kicurikiro ahazwi nka Sonatubes, bagufitiye serivisi zitandukanye zagufasha guhorana inzu inogeye ijisho.

Hari abagira abashyitsi bakagira isoni zo kubaha karibu kubera uruganiriro rwabo ruba rudafite uburanga bwashimisha abarwicayemo bagahitamo guhurira mu tubari, mu mahoteli n’ahandi ho gusohokera.

Kugana Interior Design uba uciye ukubiri no kongera guterwa ipfunwe n’uruganiriro rwawe kuko bagufasha gutaka mu nzu yawe ikarabagirana, ikagira ubwiza buhebuje kurusha aho wajyaga usohokana abo wifuza kugirana ibiganiro,

Iyi kompanyi y’indashyikirwa mu gutaka uruganiriro, ifite imitako n’ibindi bikoresho byo mu nzu bihebuje ushobora gushyira muri salon iwawe abayigezemo bakarangarira ubwiza bwayo buba buhebuje.

Bagufitiye imitako ishushanyijeho ibijyanye n’umuco nyarwanda, ushobora kandi kubagana bakagukorera utubati tujyanye n’igihe, intebe n’ameza udashobora gusanga ahandi, ubundi ukanogerwa n’uburanga bw’inzu yawe.

Abifuza kugira plafond y’umwihariko, igisubizo ni kuri Interior Design, bagane bagukorere plafond wifuza izajya irangaza abicaye iwawe.

Ntukangwe n’ibiciro kuko biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi. Hagere wirebere ni Sonatubes ku gahanda k’amabuye kazamuka kajya ku Gisimenti, kari munsi ya Bralirwa.

Si kure uvuye kuri kaburimbo kuko uvuye ku ihahiro rya Ndori Joint Super Market urenga inzu imwe gusa ikoreramo Mugisha Farm Ltd.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788591611. Hagere wirebere umukiliya aravuga rikijyana, icyo yifuza akakibonera ku gihe.

Ni mudatenguha ku byifuzo byawe
Ni mudatenguha ku byifuzo byawe
Bagukorera akabati kazashimwa na buri wese uzicara mu ruganiriro iwawe
Bagukorera akabati ushobora gukoresha mu gikoni
Bagukorera ibigomba kujya mu nzu yawe ku buryo izahora inogeye ijisho kubazabasha kwinjira iwawe
Bagukorera ibikoresho byiganjemo utubati two mu gikoni
Intebe utasanga ahandi zigaragiwe n'indi mitako igaragaza ubuzima bw'Abanyarwanda bo hambere
Intebe utasanga ahandi zigaragiwe n’indi mitako igaragaza ubuzima bw’Abanyarwanda bo hambere
Ku mitako igaragaza umuco nyarwanda, Interior Design ni ntagereranywa
Ku mitako igaragaza umuco nyarwanda, Interior Design ni ntagereranywa
Imitako inogeye ijisho
Imitako inogeye ijisho nta handi wayisanga atari muri Interior Design
Bagukorera Plafond ku buryo abazaza iwawe bazinjira bararamye barangariye iyi plafond
Bagukorera Plafond ku buryo abazaza iwawe bazinjira bararamye barangariye iyi plafond
Ni hafi yo wa Ndori Joint, hagere wakiranwe urugwiro, uhabwe seivisi ikunogeye
Ni hafi yo wa Ndori Joint, hagere wakiranwe urugwiro, uhabwe seivisi ikunogeye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bandika BRALIRWA et non BLARIRWA

Comments are closed.

en_USEnglish