Digiqole ad

‘Transfo’ 196 REMA yazisanzemo amavuta arimo uburozi butera cancer

 ‘Transfo’ 196 REMA yazisanzemo amavuta arimo uburozi butera cancer

Transformers 196 ni zo zasanzwemo ibi binyabutabire bya PCB bitera cancer

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kiri mu gikorwa cyo guca transformers/transformateurs  zikoresha amavuta arimo ibinyabutabire by’uburozi bwa PCB. Iki kigo kivuga ko ibarura ryakozwe muri 2016 ryagaragaje ko transformers 196 ari zo zirimo ibi binyabutabire bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu bibatera indwara zitandukanye zirimo Cancer.

Transformers 196 ni zo zasanzwemo ibi binyabutabire bya PCB bitera cancer
Transformers 196 ni zo zasanzwemo ibi binyabutabire bya PCB bitera cancer

Eliesel Ndizeye ushinzwe gukurikirana gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Stockholm yo kubungabunga ibidukikije mu guca ibikoresho bihumanya, avuga ko Leta y’u Rwanda iri guca burundu ikoreshwa ry’ibinyabutabire PCB biri ku rwego rushobora gutera ibibazo birimo n’indwara ya Cancer.

Avuga ko ibi binyabutabire bikoreshwa ku kigero cyo hejuru bigaragara muri transformers (Transfo/Ibyuma bikoreshwa mu gusakaza ingufu) ndetse ko ibi bikoresho biri gucibwa burundu.

Uyu muyobozi muri REMA avuga ko mu mwaka wa 2016 iki kigo cyakoze ubushakashatsi kuri trasnformers 2 500 zakoreshwaga mu Rwanda kigasanga izifite ibi binyabutabire ari 196.

Ndizeye uvuga ko ntawahita yemeza ingaruka ibi bikoresho byaba byaragize ku buzima bw’Abanyarwanda avuga ko ikoreshwa ryabyo rishobora kuba rifitanye insano n’izamuka ry’ibipimo by’indwara z’ibyorezo zugarije abantu muri iyi minsi.

Ati «  Icya mbere bitera indwara ya Cancer, bigatera indwara z’ubuhumekero, bikanatera indwara z’uruhu, bikanatuma abana bavukana ubumuga butandukanye. Kera abantu bicwaga na cancer bari bacye cyane ariko ubu igipimo kiriyongera buri mwaka.»

Uyu muhanga mu by’ubutabire avuga ko iyo ubu burozi bwa PCB bwo muri transformers bugiye mu biribwa cyangwa ibinyobwa bitera ibibazo mu gihe kinini.

Ati « Ubundi iyo Transformer ari nshya ifite aya mavuta ikaba iri muri network (mu muyoboro) mu buryo busanzwe ku buryo amavuta atagira aho ahurira n’umuyaga cyangwa amazi nta kibazo bitera,

ariko iyo transformers zishaje zigatora umugese amavuta akava akajya hasi imvura ikagwa ikajyana ya mavuta bigakomezanya n’amazi, harya hose amazi agenda aca agenda ahumanya, iyo rero tuhateye imyaka irahumana wayirya bikinjira mu mubiri. »

Avuga ko izi transforemers zagaragawemo aya mavuta arimo ibi binyabutabire bihumanya zizajyanwa muri CIMERWA kugira ngo batwike aya mavuta nyuza zikazongera gukoreshwa.

Gusa avuga ko hari transformers zigera muri 20 na zo zizatwikwa kuko basanze igipimo cy’ikoreshwa ry’aya mavuta kidafite igaruriro.

 

Ngo abantu bakoresheje ubu burozi batazi ingaruka zabwo…

Eliesel Ndizeye avuga ko ibihugu byinshi birimo n’ibyateye imbere bikigaragaramo ikoreshwa ry’ibi binyabutabire bihumanya mu gihe kirambye, akavuga ko abakoresha ibi bikoresho batari bazi ingaruka bigira ku buzima bw’abantu.

Avuga ko umuryango w’Abibumye wahagurukiye iki kibazo hashize igihe kinini ibi binyabutabire bikoreshwa, akemeza ko gukoresha ibi binyabutabire byaba byaraterwaga no kutamenya.

Ati « Aya masezerano yemejwe nk’itegeko mu mwaka wa 2001, ni vuba cyane kandi ibi bintu byakoreshejwe mbere y’intambara ya kabiri y’Isi na nyuma yayo byakoreshejwe n’ibihugu byinshi byaba ibikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. »

Gusa uyu muhanga mu bijyanye n’ibinyabutabire avuga ko PCB isanzwe ikoreshwa mu bikoresho bitandukanye birimo iby’ubwubatsi ariko ko yo iba iri ku gipimo cyo hasi ku buryo itagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Eliesel wo muri REMA avuga ko ibi binyabutabire babikoresheje batazi ingaruka zabyo
Eliesel wo muri REMA avuga ko ibi binyabutabire babikoresheje batazi ingaruka zabyo
Uyu munsi hakozwe igikorwa cyo kuzimura zivanwa aho zari zibitse mu gishanga cya Gikondo zijyanwa ahemewe habugenewe mu murenge wa Jabana
Uyu munsi hakozwe igikorwa cyo kuzimura zivanwa aho zari zibitse mu gishanga cya Gikondo zijyanwa ahemewe habugenewe mu murenge wa Jabana
Zajyanywe kubikwa i Jabana
Zajyanywe kubikwa i Jabana
Zigiye kubikwa ahubatswe inzu yabigenewe
Zigiye kubikwa ahubatswe inzu yabigenewe
Ngo iyo transfo irimo aya mavuta akameneka aho amenetse ukahatera umwaka ushobora kurwara Cancer n'izindi ndwara
Ngo iyo transfo irimo aya mavuta akameneka aho amenetse ukahatera umwaka ushobora kurwara Cancer n’izindi ndwara

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • PCB bivuga (polychlorinated biphenyl) umunyamakuru yirengagije kubirambura nkana

  • Hanyumase kombona barikubiteruza intoki ntanikintu bipfutse na hamwe?

    • Wa mugani nkuriya uhagaze mu ikamyo arimo kuzakira n’intoki, hari ubudahangarwa afite? Kandi wasanga disi buriya ntacyo babimubwiyeho…

  • Nkunze kariya kantu ati :” iyo uhateye imyaka irahumana wabirya bikinjira mu mubiri” ni hatari peee chimie na biology byizwe nuyu mugabo abandi murabeshya

Comments are closed.

en_USEnglish