Digiqole ad

DRC : UN yemeje ko mu myigaragambyo yamagana Kabila hapfuye 40 hakomereka 147

 DRC : UN yemeje ko mu myigaragambyo yamagana Kabila hapfuye 40 hakomereka 147

Mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila hapfuyemo abantu 40

Raporo y’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myigaragambyo yo kwamagana perezida Joseph Kabila yabaye hagati ya taliki 15 na 31 Ukuboza umwaka ushize yaguyemo abantu basaga 40, ikomerekeramo abandi 147.

Mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila hapfuyemo abantu 40
Mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila hapfuyemo abantu 40

Iyi raporo yakozwe ku bufatanye bwa MONUSCO n’ibiro by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, igaragaza ko inzego z’umutekano muri iki gihugu zagize uruhare mu mpfu z’aba bantu.

Ishyira mu majwi igipolisi n’ingabo byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikavuga ko muri ibikorwa byo guhosha imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kabila wasoje manda yemererwa n’itegeko Nshinga kuwa 19 Ukuboza 2016 byakozwe n’ingabo aho gukorwa na police.

Inenga kandi uburyo igipolisi kitwaye muri ibi bibazo, ikavuga ko police yaranzwe no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iki cyegeranyo cya Loni kigaragaza ko muri iki gihe cy’imyigaragambyo abantu 917 barimo abana 95 batawe muri yombi n’inzego za Leta.

Ibiro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganziRa bwa muntu bivuga ko imibare y’abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa ishobora kujya hejuru y’iyi yasohotse muri raporo.

LONI kandi yibutsa leta ya Rebulika iharanira Demokarasi ya Congo ko igambo kubahiriza uburenganzira bw’abanyagihugu burimo guha abaturage urubuga rw’ubwisanzure mu kuvuga no guterana mu mahoro.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish