*Mbarushimana yatanze impamvu 2 zo gusubika iki kiciro ziteshwa agaciro Ubushinjacyaha bw’u Rwanda uyu munsi bwatangiye ikiciro cyo gutanga imyanzuro no gusabira ibihano Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Uregwa yabanje gusaba ko iki kiciro kigizwa inyuma, asaba guhabwa amezi abiri agasuzuma inyandiko yaturutse muri Danemark (igihugu […]Irambuye
Uwo muntu yakomanze rimwe akomanga kabiri, ubwa gatatu mpita mbyuka ngeze muri salon nsanga Gasongo ahagaze ku muryango arimo kumviriza ku rugi maze ambwira gacye anyongorera. Gasongo-“Bro! Nabumvise ni babiri!” Njyewe-“Ngo babiri? Ubu se barashaka iki?” Gasongo-“Yewe simbizi pe!” Njyewe-“None se Gaso! Ubu dukingure?” Gasongo-“Reka tubanze tubabaze icyo bashaka” Gasongo yongeye kumviriza amagambo bavugaga hashize […]Irambuye
Kuri uyu wa 08 Werurwe abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kibungo ‘UNIK’ baremeye umubyeyi Mukamusoni Donatile utuye mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bamwubakira akarima k’igikoni banamuha umubyizi wo kumuhingira. Uyu mubyeyi avuga ko iki gikorwa cyamukoze ku mutima kuko cyatumye abona ko hari abantu bamuzirikana. Umuyobozi w’abanyeshuri bo […]Irambuye
Mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza hari bamwe mu banyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri Buhabwa bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye muri 2016 ariko ntibasohoka ku rutonde rw’ibyavuye muri iki kizamini. Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko badashobora gusubira mu ishuri, ngo uwemeye kugaruka ni umwe. Hari abavuga ko ubwo aba banyeshuri […]Irambuye
Guhabwa ijambo mu nzego zitandukanye, byatumye abari n’abategarugori basa nk’abahumutse bahita baninjira mu bikorwa ubundi byari bimenyerewe ibwotamasimbi. Kumurika imideli bikiri bishya mu Rwanda ubu hari Abanyarwandakazi bamaze kugera ku rwego rushimishije ndetse ibikorwa byabo byarenze imbibi z’u Rwanda bajya kubikorera mu mahanga. Birabatunze kandi bemeza ko babikuramo agatubutse bakabona n’uko bita ku miryango yabo […]Irambuye
*Ati “ Ubu se wowe ko wemerewe gutunga imbuda uri urwego rw’Umutekano?” *FBI (ya USA) izitabazwa mu guha ubumenyi bw’abazakora muri RIB… Abadepite bemeye umushinga w’Itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (Rwanda Investigation Bureau), ukazahita ushyikirizwa Perezida wa Repubulika kugira ngo awemezo nk’itegeko. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga muri MINIJUST, Evode Uwizeyimana avuga ko […]Irambuye
*Evove Uwizeyimana na Komisiyo yasuzumye uyu mushinga babusanyije ku ngingo imwe, *Iri tegeko rizahita ryohererezwa Perezida wa Repubulika ritanyuze muri Sena *Komisiyo yanenzwe kuvuguruzanya n’abazanye umushinga w’itegeko Inteko rusange y’Abadepite kuri uyu wa kabiri yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rushya rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB). Mu bikorwa byo kwemeza uyu mushinga hagaragaye kutumvikana ku ngingo zimwe […]Irambuye
Abatuye mu karere ka Rusizi biyemeje guhashya imibereho mibi yugarije bamwe mu batuye muri aka karere, abaturage ubwabo bashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye ubu bamaze kugitangamo asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko iki kigega bagishinze mu rwego rwo kwigira. Gukusanya inkunga yo gushyira muri iki kigega byatangiriye mu murenge wa Gashonga, abaturage bahise […]Irambuye
Kellya Uwiragiye washinze Umuryango udaharanira inyungu ‘Media for Deaf Rwanda’ wita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga atangaza ko hakiri ibibazo byinshi byugarije abantu bafite ubu bumuga birimo kuba hari abaturage bagifite imyumvire yo kubaheeza bikabagiraho ingaruka mu kubona izindi serivsi z’ibanze mu buzima nk’uburezi, no kudahabwa akazi. Uyu muryango ‘Media for Deaf […]Irambuye
Abashoramari bo mu bihugu bigize umuryango w’Ubuwe bw’Uburayi n’abo mu Rwanda bari mu biganiro bigamije kureba amahirwe ari mu ishoramari ry’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda. Uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, Michael Ryan avuga ko EU ifite icyizere mu ishoramari ry’uru rwego rw’ingufu mu Rwanda ndetse ko bifuza ko abashoramari bakomeza kwiyongera kugira ngo bafashe Leta y’u […]Irambuye