Digiqole ad

EU ngo ifitiye ikizere ishoramari ry’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda

 EU ngo ifitiye ikizere ishoramari ry’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda

Abashoramari bo mu bihugu bigize umuryango w’Ubuwe bw’Uburayi n’abo mu Rwanda bari mu biganiro bigamije kureba amahirwe ari mu ishoramari ry’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda. Uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, Michael Ryan avuga ko EU ifite icyizere mu ishoramari ry’uru rwego rw’ingufu mu Rwanda ndetse ko bifuza ko abashoramari bakomeza kwiyongera kugira ngo bafashe Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye zo gukwirakwiza amashanyarazi kuri buri munyarwanda.

Amb Michael wa EU avuga ko uyu muryango ufitiye ikizere ishoramari ry'amashanyarazi mu Rwanda
Amb Michael wa EU avuga ko uyu muryango ufitiye ikizere ishoramari ry’amashanyarazi mu Rwanda

Itsinda ry’abashoramari mu by’ingufu baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi baje kwirebera amahirwe ari muri iri shoramari mu Rwanda, bazibanda ku ngufu zituruka ku mirasire y’izuba n’izituruka ku mazi.

Ambasaderi Michael Ryan washishikarizaga aba bashoramari gushora imari zabo mu Rwanda, agira ati « Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi (EU) ufitiye icyizere ingufu muri iki gihugu. »

Avuga ko umuryango ahagarariye washoye miliyoni 200 z’amayero mu bikorwa by’ingufu mu rwego rwo gutera inkunga Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye zo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose.

Michael Ryan ukangurira abantu gushora imari mu ngufu kugira ngo intego zihawe na Leta zirweho agira ati  « Kugeza ubu amashanyarazi afitwe n’abagera kuri 30% kandi icyifuzo ni uko yagera kuri 70% mu myaka micye iri imbere, bivuze ko hari amahirwe mu ishoramari ry’ingufu. »

Avuga kandi ko uretse kugeza amashanyarazi ku baturage, u Rwanda ari n’igihugu gikomeje gukataza mu ishoramari ry’ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi, akavuga ko yizeye neza ko abashoramari mu by’ingufu bazarushaho kwiyongera kugira ngo babyaze umusaruro aya mahirwe.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2018, Abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba bagerwa n’amashanyarazi.

Dr Ivan Twagirashema uyobora ishyirahamwe rya Sosiyete zitunganya ingufu z’amashanyarazi avuga ko n’ubwo igihe gisa nk’icyabasize dore ko ubu abagerwaho n’amashanyari ari 27%, ariko ko hakiri icyizere.

Ati « Ubirebye ushobora kubona ari intego zigoye ariko na none murebye aho igihugu cyacu cyagiye kinyura hari byinshi byagiye bikorwa twatekerezaga ko bidashoboka kandi bikarangira bishobotse. Kugera kuri iyi ntego na byo birashoboka… »

Uyu mushoramari mu by’ingufu avuga ko iki gikorwa cyo guhuza abashoramari mu by’ingufu b’iburayi no mu Rwanda ari kimwe mu  byatuma iyi ntego igerwaho.

Avuga ko gushyira ingufu mu by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ari kimwe mu byatuma iyi ntego igerwaho kuko kuzigeza ku baturage bidasaba ibindi bikorwa bihenze.

Agaruka kuri zimwe muri kompanyi ziriho zikwirakwiza aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ati « Mwabonye ko bazana umuriro bagahita bawushyira mu nzu batiriwe bategereza amapirone ya REG. »

Aba bashoramari b’iburayi n’abo mu Rwanda bagiye kumara iminsi itatu baganira ku mahirwe ari mu ishoramari ry’ingufu mu Rwanda bazanatemberezwa ahagiye hari ibikorwa byo gusakaza ingufu nko ku ngomero n’ahandi.

Avuga ko u Rwanda ari igicumbi cy'ishoramari rikenera amashanyarazi muri EAC
Avuga ko u Rwanda ari igicumbi cy’ishoramari rikenera amashanyarazi muri EAC
Dr Ivan Twagirashema avuga ko intego yo kugera kuri 70% by'abagerwaho n'amashanyarazi ishoboka
Dr Ivan Twagirashema avuga ko intego yo kugera kuri 70% by’abagerwaho n’amashanyarazi ishoboka
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera Stephen Ruzibiza avuga ko ishoramari mu ngufu ririmo amahirwe menshi
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera Stephen Ruzibiza avuga ko ishoramari mu ngufu ririmo amahirwe menshi
Abashoramari baturutse iburayi beretswe amahirwe ari mu Rwanda
Abashoramari baturutse iburayi beretswe amahirwe ari mu Rwanda
Barashishikarizwa gushora imari mu Rwanda
Barashishikarizwa gushora imari mu Rwanda

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Harya uyu ntabwarumwongereza? Cyangwa ntari hafi gutanga imihoho?

Comments are closed.

en_USEnglish