Umucuruzi w’imyenda muri Kigali ngo ‘Déchiré’ ni imari ishyushye

Christella Ishimwe ucuruza imyenda mu mujyi wa Kigali avuga ko amapantalo agaragara nk’acitse bakunze kwita ‘déchiré’ ari imari ishyushye muri iyi minsi kuko uje ayishaka adakangwa n’igiciro. Déchiré cyangwa Wraped Jeans  ni imyenda yagaragaye cyane mu bacakara bo hambere bo muri Amerika bakoraga akazi kenshi kandi kavunanye ntibabone umwanya wo kwiyitaho no kugura indi myenda […]Irambuye

Hon Bamporiki arifuza ko abatangiwe imitungo hadakurikijwe itegeko bose barega

*Isambu y’Umuturage w’i Gatsibo yatanzwe ari mu buhungiro agarutse abura n’aho gutura Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuzumaga ikibazo cy’uwitwa Ngagijimana Innocent wo mu karere ka Gatsibo wari warahunze agasanga isambu ye yaratanzwe akabura aho atura, Depite Hon Bamporiki Edouard yavuze ko abona Akarere katanze iyi sambu gakwiye […]Irambuye

Urubyiruko rwo mu Rwanda no muri DRC rurifuza kurandura ibibazo

Rusizi- Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje urubyiruko rwiga mu mashuri ya Kiliziya Gatulika rwo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwaje guhura na bagenzi babo bo mu Rwanda kugira ngo rushakire hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano mucye wugarije akarere babinyujije mu bihangano, ruvuga ko rutazihanganira kubona hari umunyagihugu uhohoterwa. Aba basore n’inkumi 400 bahuriye mu karere […]Irambuye

I Kirehe, APR FC itahanye inota rimwe nyuma yo kunganya

Ku munsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League,  APR FC yongeye gutakaza amanota kuri stade Gisaka y’ikipe ya Kirehe FC byanganyije ubusa ku busa. Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi buri kipe ishaka gutsinda uyu mukino gusa ikipe ya APR FC ikanyuzamo igasatira cyane kurusha Kirehe FC. Igice […]Irambuye

Nyamasheke: Umugore udoda inkweto yiyubakiye inzu ya 4 000 000

Muri iki cyumweru cyahariwe abagore, hari abakomeje kugaragaza byinshi bamaze kugeraho babikesha kwitinyuka no kwigobotora imyumvire yo kumva ko hari imirimo batagenewe, mu karere ka Nyamasheke uwitwa Mukahigiro Pascasie ukora umurimo wo kudoda inkweto avuga ko yamaze kubikuramo inzu nziza iri ku muhanda ifite agaciro ka miliyoni 4. Hari undi winjiye mu bucuruzi bw’amasaka afite 2 […]Irambuye

Ngoma: Bamaze igihe bataka umuhanda none basubijwe

Abatuye mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barishimira ko bakorewe umuhanda wa Kinyonzo-Birenga, bakavuga ko muri iyi minsi ya mbere umaze utangiye gukoreshwa batangiye gusogongera ku byiza byawo kuko barushijeho guhahirana n’utundi duce. Bavuga ko bagiye guca ukubiri n’ibibazo byo kutabona uko bageza umusaruro wabo ku masoko bari bamaranye igihe. Aba baturage biganjemo […]Irambuye

en_USEnglish