Digiqole ad

Urwego rushya rw’Iperereza n’ubwo ruzakoresha imbunda si urw’umutekano- Min Evode

 Urwego rushya rw’Iperereza n’ubwo ruzakoresha imbunda si urw’umutekano- Min Evode

Evode Uwizeyimana

*Ati “ Ubu se wowe ko wemerewe gutunga imbuda uri urwego rw’Umutekano?”
*FBI (ya USA) izitabazwa mu guha ubumenyi bw’abazakora muri RIB…

Abadepite bemeye umushinga w’Itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (Rwanda Investigation Bureau), ukazahita ushyikirizwa Perezida wa Repubulika kugira ngo awemezo nk’itegeko. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga muri MINIJUST, Evode Uwizeyimana avuga ko RIB atari urwego rw’umutekano nubwo bamwe mu bazayikoramo bazajya bakoresha intwaro nk’imbunda n’ibindi bikoresho bisanzwe bikoreshwa n’inzego z’umutekano.

Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amategeko n'itegeko Nshinga
Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera

Mu mirimo yo kwemeza uyu mushinga wari umaze iminsi mu nteko ishinga Amategeko, bamwe mu badepite bagiye bagaragaza impungenge ku miterere y’uru rwego babaza niba rubarirwa mu nzego z’umutekano dore ko bamwe mu bazarukoramo bazifashisha intwaro zirimo imbunda.

Evode Uwizeyimana yashimangiye ko uru rwego rushinze imizi cyane ku bijyanye n’amategeko aho kuba ku by’umutekano, avuga ko inzego z’umutekano mu Rwanda zigenwa n’itegeko Nshinga ari Ingabo z’igihugu (RDF), police y’u Rwanda (RNP) n’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Uyu munyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera agaruka ku nshingano z’uru rwego. Ati “ Ni urwego rushinzwe ubugenzacyaha, rukaba urweho rwihariye rushinzwe iperereza.”

Avuga ko bamwe mu bazaba ari abakozi ba RIB bazakoresha intwaro kubera imiterere y’izi nshingano zahawe uru rwego ku buryo nta kindi gikoresho bakwifashisha atari intwaro.

Ati “ Nk’iterabwoba rifite ukuntu rifitanye isano n’umutekano w’igihugu, abakora ibikorwa by’iterabwoba hari igihe nabo baba bafite intwaro, niba uri kubakurikirana na we ugomba kuzikoresha.”

Avuga ko kuba bamwe mu bakorera RIB bashobora kwifashisha intwaro mu guhangana n’iterabwoba bidahagije ko bihita bishyira uru rwego mu z’umutekano.

Ati “ Kuba umukozi wa RIB yakoresha intwaro cyangwa se ibindi bikoresho by’umutekano, bakoresha imbunda, bakoresha amapingu…ibyo ntibivuze ko RIB ihita iba urwego rw’umutekano.”

Nubwo atavuze aho uru rwego rwabarizwa, yarugereranyije n’ibigo bishinzwe kurinda umutekano mu Rwanda.

Ati “ Intersec se ni urwego rw’umutekano, ntabwo ifite imbunda, RCS se irinda amagereza ntizifite…Imbunda si yo isobanura urwego rw’umutekano.

Ubu dufite itegeko ryemerera abasivile gusaba ikibali cyo gutunga imbunda, ubu se uyifite uba uri urwego rw’umutekano? Na we nushake uzandike usaba ikibali cyo gutunga intwaro nibasanga ukwije ibisabwa bazayiguha kandi nibayiguha ntabwo uzahita uvuga ngo ‘ndi urwego rw’umutekano’.”

Avuga ko uru rwego ruzajya rukoresha n’abasivile nk’abaganga bazajya bapima ibizamini bya DNA, n’abandi bazajya barangiza mu ishuri rya Rwanda Law Enforcement Academy riherutse gutorerwa umushinga wo kuryemeza.

Ati “ Aba bantu bazajya baza, tuzane izo nzobere ziturutse hanze, abaturutse mu zindi nzego nka za FBI cyangwa ahandi hose mu bihugu byateye imbere cyangwa mu bandi bantu dukeka ko bafite ubumenyi bwihariye bwafasha aba bantu kwinjira mu nshingano zabo bazajya baza batange amasomo.”

Uwizeyimana avuga ko uru rwego rufite inshingano zo gukurikirana ibyaha byose byaba iby’imbere mu gihugu no hanze yacyo rugashyikiriza raporo Ubushinjacyaha ku byaha bikuru rwakurikiranye.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • uyu mutype nubwo ari gukorera leta y’u rwanda agendera mu kigare ntawamwizera kuko ikirenge kimwe kiri mu rwanda ikindi muri canada .reba umudari yambaye kuri suit yiwe .

    • Wowe se waje gupima aho ibirenge by’abantu bihagaze?!
      Niba agendera mu kigare wowe ugendera mu kidege rero?

      Sha mujye mureka amashyari n’inzangano za fake fake, niba umuntu aronse ntimukajigimwe, nimukore namwe muzaronka.

      Ngo ikindi kirenge kiri muri Canada hahahha!! ubu aho yicaye ikirenge kimwe kiri Kigali ikindi Canada??? hehehehehhehe

      Ayo ni amagambo y’inzangano zidafite shinga muvandi

    • @Condo we, ariko nawe uzi kureba no kunyenyeza, buriya rwose turiya tudari tubiri yambaye ku ikoti rye (akadaari ka Canada n’akadaari k’u Rwanda) utubonye ute???

      None se kuba yambaye turiya tudaari twombi nibyo bituma uvuga ko ntaho ahagaze??? Turiya tudaari tubiri yambaye rero dushobora kuba dusobanuye umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Canada

  • hhhh. ngo RIB surwego rwumutekano? ni nka intersec? noneho ndumiwe. RCS se niba nayo atarurwego rwumutekano kandi ari abacungagereza ubwo baba bacungiki ntibaba bacunga umutekano wayo?

    • Barakubwira ko iki ari ikigo gishinzwe iperereza ariko kidashinzwe umutekano, bakongera bakakubwira ko na NISS nayo ishinzwe iperereza ariko ngo ikaba ishinzwe umutekano…icyo utumva muri ibi ni iki ? Urimo kuvodavoda gusa !

  • Haki ya mungu!!! ubwo se izo mbunda nizo kwenyegeza umuliro Bwana Evode?

  • Nibande bemerewe kwinjiramo ngo tugane RIB? muzamutubarize niba arinka intersec nange nzinjiremo

  • RIB ndumva ari ikigo gishinzwe kugenza ibyaha mu rwego ruri very technical and professional nk ibindi bigo bizwi kw’isi nka FBI.Urwego rero rushyizweho mu rwego rw’amategeko birashimishije.Igisigaye nuko rwubakwa kugirango ruzasoze neza inshingano zarwo.Ibyo birasaba mw’ikubitiro ko ruhabwa abayobozi bashoboye hatagendewe ku kimenyane,itonesha n’inyungu z’abanyembaraga bafite ubushobozi bwo gushyira abantu mu myanya no mubyo batize,batanumva.Ni abakozi muzashyiramo,bazabe ari abakozi bari trainable and teachable..naho nimugendera kubyari bisanzwe byubatswe muri ino myaka 8 ishize mu nzego zigiye kubaka urwo rwego,muzaba muhemukiye HE wasabye ko urwo rwego rushyirwaho akaba anaherutse kuvuga ko bishoboka ko uburyo twubatse umutekano w’igihugu bishobora kuba birimo ikibazo…RIB=crime surveillance and detection,prevention and investigation based on technical and professional international standards.Niyo mpamvu RIB ari urwego rw’iperereza,ntirube urwego rw’umutekano.

  • Niba badashinzwe umutekanose no kurasa izo nkoho ntazo bakeneye.

  • Iyo umuntu asesenguye neza ibyaha bikomeje kwiyongera ku buryo usanga bisa nkibigora inzego z’iperereza n’ubugenzacyaha zari zisanzweho,usanga ikitwa ibiyobyabwenge byarabaya agatereranzamba.Kandi wareba neza ugasanga icyo twita ibiyobyabwenge ari za ntindi z’inzoga z’inkorano n’urumogi nubwo rwo mbona murino minsi hari ibihugu bitangiye kurwemera.Wakomeza gusesengura ugasanga ibzego zacu nta bushobozi zifite bwo kugenza ikoreshwa rya za strong drugs kuko no kuzipima zitabishoboye.Aha ndavuga nka heroin,cocaine,metaphatamines,ecstacy etc.Ibyo njye bintera ubwoba bwinshi no kwibaza mu gihe twahuye n’ibibazo by’uburozi nka arsenic cyangwa organophosphates poisoning nka VX iherutse gukoreshwa kuri airport ya Kwala Lumpur yica half brother wa president wa north corea,ubwo ino byagenda bite?mwibaze namwe.Isi irihuta,dukwiye kuva mu kinyoma tukajya mu kuri cyane muri domains ziri very technical and scientific,ntitunumve gusa ko urwo rwego ari urw’amategeko gusa.Hon Evode yize hanze ndamwizeye pe kuri iyo dossier…

  • Iperereza ritagamije umutekano riba ari iry’iki? Iryo kubumbatira ubusugire bw’ingoma?

    • Wabimenye.

      • Avuga ko uru rwego ruzajya rukoresha n’abasivile nk’abaganga bazajya bapima ibizamini bya DNA. ICYO KIRAHAGIJE NO WUMVE KO AKAZI PRINCIPAL ARI AKABASIRIKARE ABANDI BAKOZI NAKWITA SUPPORT STAFF UBWO NIBA BAZABA ARI ABACIVIL AHAHHHHHHHHH URAVODAVODA KWERI CYAKORA MUGUTORANYA ABAZAKORAMO MUZAREBE ABABYIGIYE NKANJYE MFITE UBUSHOBOZI NA QUALIFICATION IHAGIJE YO KUBA NAKORA MURI URWO RWEGO ARIKO KUBERA TECHNIQUE ZANYU MU BYAKAZI NIGIRIYE MURI BUSINESS ENVIRONMENT IBINTU BYA INVESTIGATION NIGIYE MBIHERUKA KERA NKIVA KU ISHURI

  • Erega iyo iperereza rigendeye ku mahame twise international technical,scientific and professional standards,icya mbere riba rigamije ni umutekano w abantu n imitungo yabo y abene gihugu n abagituye hose.Ibyo nibyo bikwiye gusabwa ubuyobpzi bukuru bw igihugu buri gushyiraho ruriya rwego.Byaba bibabaje rutagize icyo ruhindura,kandi kimwe muri byo n’umutekano kuko umunyacyaha wese azaba yumva ko ntaho azarucikira..

  • That is well said

  • Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (Rwanda Investigation Bureau); Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS): nge ubwo birancanze ariko! Nta kundi mwari kwita izi nzego ku buryo inshingano zabo zitandukana?

Comments are closed.

en_USEnglish