Digiqole ad

Ngoma: Abanyeshuri bo muri UNIK baremeye umukecuru bimukora ku mutima

 Ngoma: Abanyeshuri bo muri UNIK baremeye umukecuru bimukora ku mutima

Mukamusoni (wa kabiri uturutse ibumoso) avuga ko atabona uko ashimira uru rubyiruko rwamuzirikanye

Kuri uyu wa  08 Werurwe abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kibungo ‘UNIK’ baremeye umubyeyi Mukamusoni Donatile utuye mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bamwubakira akarima k’igikoni banamuha umubyizi wo kumuhingira. Uyu mubyeyi avuga ko iki gikorwa cyamukoze ku mutima kuko cyatumye abona ko hari abantu bamuzirikana.

Mukamusoni (wa kabiri uturutse ibumoso) avuga ko atabona uko ashimira uru rubyiruko rwamuzirikanye
Mukamusoni (wa kabiri uturutse ibumoso) avuga ko atabona uko ashimira uru rubyiruko rwamuzirikanye

Umuyobozi w’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kibungo, Frank Rutabingwa avuga ko iki gikorwa cyo kuremera uyu mubyeyi utishoboye kigamije kumuzirikana ku munsi nk’uyu wahariwe abagore.

Ati ” Twatekereje gufasha uyu mu kecuru by’umwihariko tubihuje n’umunsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo kumwereka ko hari urubyiruko rumutekereza cyane ko atishoboye.”

Aba basore n’inkumi bo muri UNIK bahingiye uyu mukecuru umurima w’ibijumba, bamukorera akarima k’igikoni, banamuterera imbuto y’indobanure y’ibishyimbo.

Mukamusoni Donatille wavugaga ko atabona uko ashimira uru rubyiruko, yavuze ko uyu musanzu bamuhaye uzamufasha kugira indi ntambwe atera dore ko ageze mu za bukuru atakibasha guca akayogi.

Ati ” Aba bana bantekereje bankoreye cyane, ibi bishyimbo bampingiye bizantunga igihe kuko njye nta mbaraga mfite zo kubyihingira kandi n’iyo nabishobora sinabona ayo kugura imbuto.”

Uru rubyiruko rwo muri UNIK rusanzwe rugaragara mu bikorwa nk’ibi byo kuzamura imibereho y’abaturiye iri shuri, rukaba ruvuga ko rutazatezuka kuri iyi ntego yo gufasha Abanyarwanda kurushaho kuzamuka.

Banamuhaye umubyizi bamuhingira imyaka irimo ibijumba avuga ko bizamuramira
Banamuhaye umubyizi bamuhingira imyaka irimo ibijumba avuga ko bizamuramira

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Urwo nirwo Rwanda twifuza. Keep it up!

  • Nabandi mukomerez aho kuko urwanda ni twe tugomba kurwubaka……

  • Dushyigikiye ibikorwa byiza nkibyo bizamura abatishoboye, twese Abanyarwanda tubigire Umuco. Igikorwa cyiza cyane!!

  • great job kubana burwanda nizindi ntore zirebereho.

  • yeah, nibyiza k urubyiruko twumva iterambere icyo aricyo, thx to UNIK student

Comments are closed.

en_USEnglish