Mu kumurika imideli, hari Abanyarwandakazi bateye intambwe ishimishije
Guhabwa ijambo mu nzego zitandukanye, byatumye abari n’abategarugori basa nk’abahumutse bahita baninjira mu bikorwa ubundi byari bimenyerewe ibwotamasimbi. Kumurika imideli bikiri bishya mu Rwanda ubu hari Abanyarwandakazi bamaze kugera ku rwego rushimishije ndetse ibikorwa byabo byarenze imbibi z’u Rwanda bajya kubikorera mu mahanga. Birabatunze kandi bemeza ko babikuramo agatubutse bakabona n’uko bita ku miryango yabo basize mu Rwanda.
Abazi ibijyanye n’imideli bakunze kumva amazina akomeye muri ibi bikorwa nka Naomie Campbel , Naomie Sims n’abandi bakomeje kukanyuzaho ku ruhando mpuzamahanga.
Abanyarwandakazi na bo batasigaye, hari abamaze kugira aho bagera, bakavuga ko uyu murimo ari nk’indi isanzwe kuko ari wo bakesha imibereho yabo n’iy’ababo ya buri munsi.
Hellevik Roxanne Kirezi
Hellevik ni Umunyarwandakazi w’imyaka 20 ufite uburebure bwa 1.77 m, nyina umubyara ni Jacqueline Mugabushaka Hellevik w’Umunyarwandakazi akagira se ukomoka muri Denmark.
Uyu mukobwa wari wavukiye mu Rwanda akaza kwimukana n’umuryango we muri Denmark, yiyeguriye umurimo wo kumurika imideli ubu ni ikirangirire muri Denmark.
Uyu munyarwandakazi uvuga ko ahoza u Rwanda ku mutima, muri 2011 yaje mu Rwanda kugaragaza iyi nganzo ubwo yatumirwaga na Dady de Maximo wari wateguye iserukiramuco ry’imyambarire ryiswe ‘Rwanda fashion festival’.
Kirezi yanamuritse imideli mu bitaramo bikomeye nka Fashion Finest Renaissance cyabereye London mu Bwongereza, na Milan Fashion Week cyabereye mu Butaliyani, na South Africa Fashion week cyakorewe muri Afurika y’Epfo.
Avuga ko uyu mwuga umutunze kandi ko abayeho neza ndetse akaba afite imishinga yifuza gushoramo imari mu Rwanda n’ahandi.
Happy Jacqueline UMURERWA
Uyu munyarwandakazi na we umaze kuba ikirangirire mu kumurika imideli, akorana na kompanyi zikomeye ku Isi zirimo Next Models Toronto yo muri Canada na Fusion Models Cape Town yo muri Afurika y’epfo.
N’ubwo amaze kubaka izina mu bihugu byateye imbere mu byo kumurika imideli, ntibimubuza kwibuka igihugu cyamubyaye dore ko akunze kuza mu Rwanda akahakorera ibikorwa byo kumurika imideli, hari benshi bemeza ko yababereye urugero rwiza muri uyu mwuga.
Liliane Uwamahoro
Uwamahoro wibera mu Bufaransa, yinjiye mu byo kumurika imideli muri 2012, kuva icyo gihe yagiye yitwara neza aza no kwitabira ibitaramo bikomeye muri iki gihugu cy’Ubufaransa nka défilé de mode jeunes createurs.
Azirikana igihugu cye kuko yitabiriye ibitaramo bikorerwa mu Rwanda nka Rwanda cultural fashion show, made in Kigali fashion na Kigali fashion week.
Uwera Laetithia
Yatangiye kumurika imideli muri 2007, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byo kumurika imideli mu Rwanda birimo Kigali fashion week , Rwanda cultural fashion show , Rwanda fashion festival, yanitabiriye kampala fashion intro yo muri Uganda.
Rachel Uwineza
Uwineza yatangiye kumurika imideli muri 2012, yigaragaza cyane mu kumurika imideli muri Kigali fashion week, Rwanda cultural fashion show.
Yanitabiriye ibitaramo bikomeye mu karere nka strut it Africa fashion show cyo muri Kenya na kampala fashion week cyo muri Uganda.
Icyo bahurizaho ni uko bose uyu mwuga bawinjiyemo nyuma yo kumva ko bafite ijambo mu bikorwa byabateza imbere bikanateza imbere igihugu cyababyaye.
Banemeza ko uyu mwuga ntawe ukwiye kuwusuzugura kuko ubatunze ndetse bamwe muri bo bakaba bafite imishinga itandukanye bagiye bakura muri uyu mwuga wo kumurika imideli.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW