Digiqole ad

Umushinjacyaha mukuru yiyiziye mu gusabira ibihano Mbarushimana

 Umushinjacyaha mukuru yiyiziye mu gusabira ibihano Mbarushimana

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko

*Mbarushimana yatanze impamvu 2 zo gusubika iki kiciro ziteshwa agaciro

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda uyu munsi bwatangiye ikiciro cyo gutanga imyanzuro no gusabira ibihano Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Uregwa yabanje gusaba ko iki kiciro kigizwa inyuma, asaba guhabwa amezi abiri agasuzuma inyandiko yaturutse muri Danemark (igihugu cyamwohereje) ndetse ngo akabanza akabona bimwe mu byo yasabye yumva byamufasha kwitegura kwakira ibihano azasabirwa. 

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko. Photo/M.Niyonkuru/UM– USEKE

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana na Wibabara Charity bahagarariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza rumaze imyaka isaga ibiri batangiye ikiciro cyo kwanzura kizasozwa no gusabira ibihano Mbarushimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana watangiye imirimo yo gushinja uyu mugabo, uyu munsi yari yagarutse nyuma yo guhabwa imirimo mishya nk’Umushinjacyaha mukuru wa Republika, yavuze ko iki kiciro kizagaruka ku myiregurire y’uregwa n’ibyo yanenze ikirego, ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bamushinjije kigasozwa no kumusabira ibihano.

Iki kiciro cyatangiye bitinze kuko Mbarushimana Emmanuel wari umaze iminsi atitabira amaburanisha, yabanje gusaba Urukiko ko icyemezo cyafashwe cyo gukomeza ibyiciro by’urubanza hatabanje kumvwa ibisobanuro by’uregwa (kuko yabuze nta mpamvu zifatika) cyateshwa agaciro.

Urukiko rwahise rutesha agaciro iki kifuzo, rwavuze ko cyafashweho icyemezo kuko mu iburanisha ryo kuwa 20 Gashyantare nabwo yanze kuburana avuga ko arwaye, Urukiko rukimurira iburanisha kuwa 22 Gashyantare ariko rugatanga umurongo ko uregwa yakwitaba cyangwa ntiyitabe abamwunganira bazakora akazi ko kugira icyo bavuga ku buhamya bushinja bwatanzwe.

Mu iburanisha ryo kuri iyi taliki ya 22 Gashyantare, uregwa ntiyagaragaye mu iburanisha, Me Twagirayezu Christophe wari witabye na we yanga kuburana Urukiko rufata umwanzuro ko uruhande rw’uregwa rwivukije amahirwe yo kunenga ubuhamya bushinja, rutegeka ko mu iburanisha ry’uyu munsi Ubushinjacyaha buzatanga umwanzuro.

Mbarushimana utanyuzwe no gusubirirwamo iki cyemezo agahita anakijuririra, yagize ati “ Icyo cyemezo ntikintunguye kuko bisanzwe kuko byabaye umuco ko ibyo mvuga byose byaba ari ukuri mvutswa uburenganzira.”

Mbarushimana wari wanandikiye Urukiko amaburuwa arusaba gusubika ikiciro kigezweho, yavuze ko yahabwa amezi abiri agasoma inyandiko ikubiyemo ibyaranze imiburanishirize ye yo muri Danemark ubwo yaburanaga ku koherezwa mu Rwanda.

Uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, yanavuze ko yandikiye komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) ayisaba inyandiko z’imanza zo mu nkiko Gacaca yagiye agarukwamo.

Yanavuze ko yandikiye Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha kugira ngo rumuhe zimwe mu nyandiko zikubiyemo ubuhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya bagiye kurutangamo ubuhamya bakaza no mu rubanza rwe ngo kugira ngo agaragaze ko bagiye binyomoza.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibi byose byagiye bifatwaho imyanzuro, bwavuze ko ibyo yasabaga ntacyo byamara muri uru rubanza kuko byakoreshejwe mu zindi manza bityo ko muri uru hari ibyavugiwemo ndetse ko ari na byo bizagenderwaho mu gufata umwanzuro.

Urukiko rwatesheje agaciro ubu busabe bw’uregwa, rwavuze ko iki cyifuzo cyatanzwe rwaramaze gufata umwanzuro ko urubanza rukomereza ku kiciro cy’imyanzuro y’Ubushinjacyaha.

Urukiko rwavuze kandi ko gusoma iyi nyandiko yaturutse muri Danemark bitagifite agaciro kuko byari kugira ireme iyo uregwa aza kugira abatangabuhamya bamushinjura ariko ko ubu burenganzira na bwo yabwivukije.

Mbarushimana wari wifashe ku itama ubwo hasomwaga iyi myanzuro agahita ayijuririra, yahise agira ati “ Sinzi aho mpera ariko nabyo ntibintunguye kuko bimbuza uburenganzira.”

Ubushinjacyaha bukomeje ikiciro cyo kwanzura no gusabira ibihano uyu mugabo woherejwe na Danmark kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • aba nabo bararambiranye, babakatire baryozwe ibyo bakoze. uyu mushinjacyaha mukuru ni we mukozi ukenewe. yagombaga kwiyizira kuko niwe uzi dosiye, yakoze cyane kutumva ko afite ubudahangarwa akaza agakomeza akazi ko gushinja.

  • Ibi birarambiranye kabisa .

Comments are closed.

en_USEnglish