Huye: Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA barishimira guhabwa iy’amezi 3
Abakozi bo ma mazu acuruza imiti (pharmacies) no mu bitaro bitandukanye mu turere twose 30 bagera muri 59 bari guhugurwa kuri gahunda nshya yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA igiye kujya itangwa mu mezi atatu mu gihe yari isanzwe itangwa buri kwezi. Abafata iyi miti bavuga ko iyi gahunda izabarinda ingendo bakoraga bajya kuyifata.
Nyiransabimana Christine umwe muri aba bafata imiti igabanya ubukana agira ati ” Twumvaga bitazashoboka, byaranshimishije cyane kuko gukora urugendo rwa buri kwezi nza hano ntibinyorohera kandi mba ngomba no gushakisha ubuzima bwo kuntunga n’abana banjye.”
Avuga ko hari n’ababuraga intege zo kugaruka buri kwezi ariko ko ubu bigiye kubafasha kujya bayifata neza kuko bzajya baba bayibikiye mu ngo zabo.
Ati “ Ubu nje kuyifata ku itariki 10 z’ukwa 03 nzagaruka ku 10 z’ukwa 06, natwe tugiye kujya tubona umwanya wo kwikorera kandi n’imiti tuyifata uko bikwiye kuko tuzajya tuba twayitahanye iwacu.”
Abahanga mu miti muri pharmacies z’uturere twose uko uko ari 30 n’abakozi b’ibitaro bikorana n’izi n’aya mazu acuruza imiti bari mu mahugurwa bavuga ko ubu buryo na bo buzabafasha gukurikirana abafata iyi miti kuko bajyaga baza buri kwezi ari benshi.
Tuyishime Anita ukora muri pharmacy y’akarere ka Ngoma agira ati ” Ubwinshi bw’abarwayi bazaga gufata imiti bwatumaga batitabwaho neza, n’ushinzwe kubaha imiti bigatuma nta kandi kazi bakora.”
Umukozi w’ikigo gishinzwe ubuzima RBC mu ishami rishinzwe kwita ku babana n’ubwandu bwa virus itera SIDA, Bernardin Habumukiza avuga ko aya mahugurwa agamije kunoza imitangire y’imiti no korohereza abayifata.
Ati ” Abaganga babakira nabo bazabona umwanya wo kwita ku yindi mirimo bashinzwe kandi n’abarwayi bahoraga babisaba ngo buri kwezi birabavuna.”
Gusa avuga ko atari buri murwayi uzajya ufata iyi miti buri mezi atatu, ahubwo ko ari uwubahiriza gahunda ziba zatanzwe. Ati “ Uwo ni we watoranyijwe ngo ajye ayifata buri mezi atatu, abandi baracyayifata buri kwezi.”
Iyi gahunda yo gutanga imiti imara amezi 3 ku bantu babana n’ubwandu bwa SIDA yatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 1 Ukuboza umwaka ushize wa 2016, gusa ngo yatangiriye ku bagaragaje ubushake bwo kubahiriza amabwiriza yose.
Imibare iheruka igaragaza ko abantu ibihumbi 178 ku rwego rw’igihugu ari bo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, 85 % muri bo ni bo bafata imiti neza.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE
1 Comment
Umuseke.rw turabashimuye kubw’iyo nkuru. Abafata imiti ya HIV twarasubijwe rwose. Dushimiye abahanga mu by’imiti(pharmacists) badufasha umunsi Ku wundi kugirango iminsi yo kubaho kwacu yicume. Ni abahanga koko!!
Comments are closed.