Digiqole ad

Umugore ufite ibilo byinshi ku Isi yabazwe ahita agabanukaho 100 Kg

 Umugore ufite ibilo byinshi ku Isi yabazwe ahita agabanukaho 100 Kg

Eman wapimaga 500 kg ubu yagize munsi ya 400 kg

I Mumbai mu Buhindi, kuri uyu wa kane Abaganga bo muri iki gihugu bavuze ko igikorwa cyo kubaga umugore w’Umunya-Egypt wari ufite ibilo byinshi ku Isi cyagenze neza ndetse ko cyarangiye uyu mukobwa ataye ibilo 100.

Eman wapimaga 500 kg ubu yagize munsi ya 400 kg
Eman wapimaga 500 kg ubu yagize munsi ya 400 kg

Eman Ahmed Abd El Aty wafatwaga nk’umugore upima ibilo byinshi ku Isi yari afite ibilo bikabakaba 500 yagiye I Mumbai mu Buhinsi kugira ngo akizwe ibi yafataga nk’umutwaro uremereye yari yikoreye.

Abaganga bakoze igikorwa cyo kubaga uyu mugore basohoye itangazo rigira riti “ Twishimiye kumenyesha ababyifuzaga bose ko itsinda ryabaze uyu mugore ryageze ku ntego yaryo.” Igikorwa cyo kubaga uyu mugore kimaze iminsi ibiri dore ko cyatangiye kuwa 07 Werurwe.

Aba baganga bakomeza bagira bati “ Ubu arakira ibinyobwa n’ibiribwa. Igikorwa gisigaye ku bakoze iki cyo kumubaga ni ugukomeza gukorana na we kugira ngo dukemure ibibazo bindi yaba yagize mu kumubaga ubundi tukamufasha kugumana umubiri mwiza.” Aba baganga bavuga ko mu gihe gito uyu mugore yazasubira iwabo muri Egypt.

Dr Muffazal Lakdawala wari uyoboye iri tsinda ryakoze iki gikorwa avuga ko uyu mugore w’imyaka 37 yasigaranye ibilo biri munsi ya 400. Ati “ Eman yataye ibilo bisaga 100 kandi bizakomeza kugabanuka nakurikiza amabwiriza tuzamuha.”

Umuryango wa Eman wabwiye abaganga ko akiri umwana yarwaye imidido yatumye akomeza kugira ibilo byinshi byatumye abaho atagira icyo akora.

Yari asanzwe afite ibilo 500
Yari asanzwe afite ibilo 500
Abaganga bakoze akazi ko kumubaga babyishimiye
Abaganga bakoze akazi ko kumubaga babyishimiye
Bati Peace na we ati amahoro
Bati Peace na we ati amahoro
Akiri umwana ngo yarwaye indwara y'imidiro
Akiri umwana ngo yarwaye indwara y’imidiro

UM– USEKE.RW

en_USEnglish