Digiqole ad

Umucuruzi w’imyenda muri Kigali ngo ‘Déchiré’ ni imari ishyushye

 Umucuruzi w’imyenda muri Kigali ngo ‘Déchiré’ ni imari ishyushye

Christella Ishimwe ucuruza imyenda mu mujyi wa Kigali avuga ko amapantalo agaragara nk’acitse bakunze kwita ‘déchiré’ ari imari ishyushye muri iyi minsi kuko uje ayishaka adakangwa n’igiciro.

Umuhanzi Derek Sano akunze kugaragara yiyambariye dechire
Umuhanzi Derek Sano akunze kugaragara yiyambariye dechire

Déchiré cyangwa Wraped Jeans  ni imyenda yagaragaye cyane mu bacakara bo hambere bo muri Amerika bakoraga akazi kenshi kandi kavunanye ntibabone umwanya wo kwiyitaho no kugura indi myenda dore ko abenshi muri bo babaga batifashije.

Iyi myambaro yongeye kugaragara mu isura nshya yambarwa na bamwe mu basore n’inkumi biganjemo abasanzwe bakora ibikorwa by’ubuhanzi.

Abasore n’inkumi bo mu Rwanda bagaragaje ko batasigaye inyuma muri aya majyambere, bavuga ko uwambaye uyu mwambaro agaragara neza cyane cyane iyo yawurimbanye mu birori by’urubyiruko nk’ibitaramo by’umuziki.

Kuba urubyiruko rukomeje kwishimira iyi myambaro, abacuruzi b’imyenda bavuga ko ari amahirwe akomeje kubasekera kuko uje ashaka déchiré ayigura atitaye ku giciro cyayo.

Umwe mu bacuruzi b’imyena mu mujyi wa Kigali witwa Ishimwe Christella avuga ko iyi myambaro igurwa cyane n’urubyiruko ruba rwifuza kuyirimbana mu birori, avuga ko hari amapantalo aza aciye ariko ko na bo hari iyo barangura ari mazima bakayicira kugira ngo ibe déchiré.

Ati « Ni kenshi dufata amapanatalo asanzwe ubundi tukayicira tukayahindura uko twifuza, iyo birangiye duhita tuyagurisha bakaduha agatubutse. »

Uyu mucuruzi w’imyenda yemeza ko dechire ari imari ishyushye kuko mu gihe indi myenda ishobora kumara igihe kinini mu iduka ariko ko yo itabura umukiliya.

Kalisa Claude ukunze kwambara iyi myenda avuga ko muri iyi minsi yumva ntawundi mwenda yakwambara ngo yumve arimbye.

Avuga ko iyo abonye ipantalo ya déchiré akayikunda ashirwa ari uko ayiguze atitaye ku giciro cyose bamuca. Ati « Ni umwambaro wambara ukagaragaga neza ku buryo buri wese akubona akumva arakwishimiye, ikindi kandi ni umwenda ugezweho wambarwa n’abantu basobanutse. »

Uyu musore wemeza ko déchiré ari umwenda ugezweho, avuga ko uyu mwambaro umuntu ashobora kuwambarana n’inkweto zitandukanye hatitawe ku mabara.

Déchiré kandi ntikiri mu mapantalo gusa kuko ubu hari imipira, amakoti, amashati yo muri ubu bwoko. Imyinshi muri iyi myenda iba igaragara nk’icitse, si uruganda ruba rwayisohoye icitse kuko abantu benshi basigaye bayicira ku buryo utayitandukanya n’iyavuye mu ruganda.

Umucuruzi w'imyenda igezweho, Kate Bashabe na we akunze kwiyambarura Dechire
Umucuruzi w’imyenda igezweho, Kate Bashabe na we akunze kwiyambarira Dechire

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish