Navio wo muri Uganda yataramiye Abanya-Kigali bamwereka urugwiro
Umuhanzi uturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yaraye akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali agaragarizwa urugwiro n’abatari bacye bamweretse ko basanzwe bazi indirimbo ze.
Uyu muhanzi wakoreye igitaramo mu nyubako ya CHIC yanakorewemo na mugenzi we Yke Benda, yegeze ku rubyiniro ahagana saa 23h45 yakiranwa urugwiro n’abari bitabiriye iki gitaramo.
Navio wahise atangira kuririmbira abafana be, indirimbo yaririmbye ku nshuro ya mbere yayiririmbanye n’abakunzi be irinda irangira wumva amajwi amwikiriza.
Ibintu byahinduye isura ubwo yageraga ku ndirimbo ya Jongereza aheruka gushyira hanze isanzwe ikunzwe n’abakurikira ibya muzika mu Rwanda.
Uyu muhanzi ukunzwe muri Uganda yashimishijwe n’uburyo abafana bamufashije kuririmba iyi ndirimo ikarinda irangira.
Uretse kugaragaza ko bakunze iyi ndirimbo, abakunzi ba muzika bari bitabiriye iki gitaramo bashimishijwe n’abakobwa babyinaga iyi ndirimbo.
Navio umenyerewe mu njyana ya Hip Hop yarimbye indirimbo nka Rocomotive isanzwe izwi na benshi mu Rwanda, Nawulilanga, One and Only na Njogereza n’izindi zitandukanye.
Photos © E. Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW