Digiqole ad

Nigeria: Abakobwa 21 barekuwe na Boko Haramu basubiye mu ishuri

 Nigeria: Abakobwa 21 barekuwe na Boko Haramu basubiye mu ishuri

Abakobwa 21 bari barashimuswe na Boko Haram ikaza kubarekura basubiye ku ishuri

Kuwa 14 Mata 2014 ni bwo inkuru yasakaye Isi yose ko abarwanyi ba Boko Haram bashimuse abakobwa 267 babakuye mu ishuri ryisumbuye rya Chibok muri Nigeria. Mu Ukwakira umwaka ushize uyu mutwe warekuye 21 muri aba washimuse, abandi babiri batabarwa n’igisikare, ubu ngo basubiye ku ishuri kugira ngo bamwe muri bo bazakore ikizamini cya Leta.

Abakobwa 21 bari barashimuswe na Boko Haram ikaza kubarekura basubiye ku ishuri
Abakobwa 21 bari barashimuswe na Boko Haram ikaza kubarekura basubiye ku ishuri

Bamwe muri aba bakobwa 267 bashimuswe na Boko bendaga gukora ikizamini gisoza umwaka w’amashuri yisumbuye ubwo bari bagiye kwigira mu mashyamba bitegura iki kizamini.

Uhagarariye ababyeyi barerera muri Chibok, Yakubu Nkenke avuga ko abakobwa 21 barekuwe na Boko Haram batangiye amasomo kuri iki cyumweru I Abuja ndetse ko barimo n’abagomba kwitegura ikizamini cya Leta.

Avuga ko abandi babiri batabawe n’igisirikare bakomeje kwitabwaho mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe mu kigo kibishinzwe cya DSS (Department of State Services) giherereye I Abuja, akavuga ko yizeye ko na bo mu minsi micye na bo bazagaruka ku ishuri.

Ali Maiyanga umubyeyi w’uwitwa Maryam Maiyanga na we wari warashimuswe akaza gutabarwa n’abasirikare avuga ko umukobwa we yamusubije ku ishuri kugira ngo akomeze amasomo ye.

Uyu mubyeyi avuga ko umukobwa we yasubiye ku murongo. Ati “ Abayobozi bamwitayeho, batubwiye ko leta yabateye inkunga yo gukomeza amashuri nyuma yo kubasubiza ku murongo.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish