Digiqole ad

Bishop Olive wari pasiteri avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera ari umugore

 Bishop Olive wari pasiteri avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera ari umugore

Bishop Olive wahoze ari pasiteri avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera mu murimo wo gukorera Imana

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu itorero Shiloh Prayer Mountain Church bimitse umushumba Olive Murekatete Esther wari usanzwe ari pasiteri agirwa Bishop, uyu mushumba w’Imana avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera mu mirimo yo gukorera Imana kandi ari umugore.

Bishop Olive wahoze ari pasiteri avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera mu murimo wo gukorera Imana
Bishop Olive wahoze ari pasiteri avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera mu murimo wo gukorera Imana

Bishop Olive Murekatete Esther avuga ko mu myaka yatambutse umugore atagiraga ijambo by’umwihariko mu mirimo yo kwigisha ijambo ry’Imana ko nta mugore cyangwa umukobwa washoboraga guhagarara imbere y’imbaga ngo atange ikigisho.

Uyu mushumba w’Imana ukiri muto avuga ko by’umwihariko umukobwa muto yafatwaga nk’umuntu usuzuguritse dore ko benshi bamubonaga nk’ushobora kugwa mu bishuko akaba yaterwa inda.

Avuga ko ku giti ke yahuye n’imitego myinshi yo gucibwa intege na bamwe mu bo basenganaga, gusa akavuga ko imbere y’Imana na Leta y’u Rwanda yibonagamo ikizere.

Ati “ Iyo ntayigira (Imana) ntabwo nari kuba  nahagaze aha uyu munsi,  ndashimira Perezida Paul Kagame kuko yaradushyigikiye nk’abagore n’abakobwa.”

Bishop Olive ushimira Leta y’u Rwanda yahaye ijambo abagore, avuga ko agiye gufungura amatorero ahantu hatandukanye mu Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bakomeze gusangizwa ijambo ry’Imana bityo barusheho kwiyumvanamo.

Theo Mutabazi wari uhagarariye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) yavuze ko buri wese uri mu itorero bidakuraho kuba ari Umunyarwanda, akavuga ko gukorera Imana bidakwiye gutandukanywa no gukorera igihugu cyababyaye.

Uyu muyobozi wagarutse kuri zimwe muri gahunda za Leta zigezweho muri iyi minsi, yasabye abayoboke b’iri torero kuzubahiriza igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 kizatangira muri iki cyumweru. Ati “ Dufate mu mugongo abababaye nk’uko mwabyiyemeje tubabe hafi.”

Yanagarutse kuri gahunda y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiro za Kanama.

Ati “ Muyisengere, mutore neza mutora umuyobozi ukunda Imana, ubuyobozi buganisha mu gukunda Imana, buganisha mu kubanisha Abanyarwanda, buganisha mu iterambere n’umutekano.”

Bishop Olive Murekatete Esther wari umaze kwimikwa, yasezeranyije Leta y’u Rwanda ko abayoboke b’iri torero bazakomeza kubahiriza gahunda za Leta.

Yimitswe nka Bishop
Yimitswe nka Bishop
Patient Bizimana yaririmbye muri iki gikorwa cyo kwimika Bishop Olive
Patient Bizimana yaririmbye muri iki gikorwa cyo kwimika Bishop Olive
Alain Numa ukora muri MTN-Rwanda ni umwe mu bakristu ba Shilon moutain prayer church
Alain Numa ukora muri MTN-Rwanda ni umwe mu bakristu ba Shilon moutain prayer church

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ARIKO AYA AMATORERO YINZADUKA NAYO ARANSETSA, NGO KERA NTAMUGORE WAJYAGA IMBERE MUR– USENGERO NGO YIGISHE, NONESE KO ARI AMATEGEKO DUKURA MURI BIBIRIYA, HARI INDI BIBIRIYA YANDITSWE NGO IBIBEMERERE KUBIKORA, MBABAZWA NABATURAGE BABAKURIKIRA, KRISTO NAGARUKA MUZARIRIMBA UWO MUBONYE!

  • MUZARIRIMBA URWO MUBONYE !!!!!!!!!!!! BAZUMIRWA KANDI BAZAKORWA N’ISONI NABABAYOBEJE MURI KUMWE NABO

  • harya kugirango pasitoro azamurwe mu ntera binyura muzihe nzira? ko itorerero aba arirye niwe ubyuka mugitondo akiyita Bishop? ese abamwimika bo bagendera kuyahe mategeko bashyingira kuki? ese abamwimika bo bahawe nande ubwo bushobozi? ibi mbivuze kuko byumvise kenshi ariko nkaba ntazi uwimika Bishop ibyo ashyingiraho keretse mu idini rifite administration ritari iryo umuntu yishingiye

  • Ayiiiiiiiiiiiiiiii, mubivuze ukuri nta mugore kera wabwirizaga kandi ryari itegeko rya Bibiliya, kuba abagore baba ababwiriza mu bikurahe ? mwarangiza mukayobya abantu ngo mukorera Imana, mutubwire uburyo Imana yaje kuzivuguruza Imana ntihinduka uko yariri niko nuyu munsi iri ni nako izahoraho iteka ntihinduka, abagore mucecekere mu iteraniro niba hari nicyo mushaka kubaza mu kibarize ahiherereye kubwirizwa n’umugore ni umuvumo ukomeye, ese ninde wazanye icyaha mwisi, n’umugore cyangwa n’umugabo?

  • Bishop Oliva Murekatete tukuri inyuma,Imana iguhe umugisha kdi izagushoboze gukora umurimo wayo!!! turagukunda kdi turakwemera

Comments are closed.

en_USEnglish