*Ubushinjacyaha buri kwanzura mu iburanisha ritaha buzasaba ibihano… *Umushinjacyaha Mukuru wa Republika ari mu bashinjacyaha bamurega Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, kuri uyu wa 28 Werurwe, Ubushinjacyaha bwakomeje gutanga imyanzuro yabwo bunanenga bimwe mu byagiye bitangazwa n’uruhande rw’uregwa aho uregwa yigeze gusaba ko yahabwa ‘attestation de décès’ z’abo akekwaho kwica bigafatwa […]Irambuye
*Min Uwacu Julienne abona atari ngombwa kugarura ibi,…Ngo hari Girinka,… Mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’ibibazo by’abaturage yagiranye na Minisiteri y’Umuco na Sport mu gusuzuma ihame ryo kurandura ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko, Senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko hari imihango yakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere yacitse kandi yarashimangiraga isano Abanyarwanda […]Irambuye
Brendah– “Nelson! Sinzi ukuntu nakwereka ibyishimo byanjye uretse kukuramburaho umwambaro ugukwiye maze nkakwiharira nkagushyira ahatazagira ukubona ngo akunyage sha!” Njyewe- “ Ma Bella! Humura ntawe uzakunyaga aho wagabanye kandi umwambaro undambuyeho uzira ikizinga ni nawo nambaye ukankwira ntiriwe nipima maze natambuka bose bakandeba ubudahumbya nkabona neza ko mbikwiye” Brendah- “ Oooooh! Urakoze cyane Nelson! Anyway […]Irambuye
Nyamagabe- Mu kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe kugaburira abana ku mashuri wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 25 Werurwe Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ko ababyeyi badakwiye kwitwaza ko babuze amafaranga y’umusanzu wo gutanga muri iyi gahunda kuko bashobora no kujya batanga uko bifite kugira ngo iyi gahunda igende neza. Abanyeshuri biga […]Irambuye
Mu biganiro bamwe mu basenateri bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ubwo bari bamaze gukorana umuganda, abatuye muri aka gace babwiye aba bashingamategeko ko ibibazo birimo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe badakwiye, guterana ubwoba hagati yabo babiregere inzego z’ibanze ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye. Aba baturage babwiye Abasenateri ko muri aka gace […]Irambuye
Bugesera- I Gako mu kigo cya Gisirikare, kuri uyu wa Gatandatu ingabo zisaga 200 ziturutse mu bihugu bine muri 13 bigize umutwe wiyemeje gutabara aho rukomeye muri Afurika zatangiye imyitozo izatuma zuzuza izi nshingano. Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Jacques Musemakweli avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe amahanga arebera ariko […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Werurwe kompanyi umunani zicuruza ibikoresho na serivisi z’ingufu z’amashanyarazi zagiranye amasezerano n’Ikigo gishinzwe ingufu (EDCL) y’ubufatanye mu gutuma Abanyarwanda bose bagerwaho n’amashanyarazi. Umuyobozi w’iki kigo Emmanuel Kamanzi avuga ko igiciro cy’amashanyarazi kidahenze nk’uko bikunze kuvugwa na bamwe mu baturage ahubwo ko imyumvire ya bamwe ari yo ituma bumva […]Irambuye
Huye-Kuri uyu wa 23 Werurwe, ku kicaro cy’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu majyepfo ‘IPRC South’ habereye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abarangije mu myaka y’amashuri ya 2015 na 2016, muri 468 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) abahungu bagize 85% dore ko ari 396 mu gihe abakobwa ari 72 (15%). Aba barangije ikiciro […]Irambuye
*Yavuze ko Munyakazi uvugwa mu mwirondoro atari we, *Yasabye ko umwunganzi we wa mbere aboneka *Avuga ko yazaburanira ku kibuga bivugwa ko yakoreyeho ibyaha… Dr Munyakazi Léopold ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Kayenzi kuri uyu wa kane yagarutse imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yongera gutera utwatsi umwirondoro yari amaze gusomerwa […]Irambuye
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yirukanye Minisitiri w’Itangazamakuru, Nape Nauye uherutse gutangaza ko hakwiye gukorwa iperereza ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta bashinjwa gutera ubwoba ibitangazamakuru byigenga bikunzwe mu mujyi wa Dar es Salaam. Mu itangazo rito yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Perezida Magufuli ntiyatangaje impamvu yirukanye […]Irambuye