Digiqole ad

Christiano R. yarambiwe imyenda y’abandi agiye gushinga uruganda rw’imideli

 Christiano R. yarambiwe imyenda y’abandi agiye gushinga uruganda rw’imideli

Christiano Ronaldo ngo yarambiwe imyenda yahanzwe n’abandi

Abicishije muri kompanyi ye ya CR7, Christiano Ronaldo usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid agiye gushyira hanze imideli ye mishya izajya yambarwa n’abagabo. Uyu mukinnyi w’ikirangirire avuga ko yari arambiwe kwambara imyenda yahanzwe n’izindi nganda z’imideli.

Christiano Ronaldo ngo yarambiwe imyenda yahanzwe n'abandi
Christiano Ronaldo ngo yarambiwe imyenda yahanzwe n’abandi

Urubuga wwd.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mushinga Christiano azawufatanya n’ikompanyi ‘Uniti Fashion ‘ isanzwe imenyerewe mu gukora no kugurisha imyenda.

Christiano kandi avuga ko yahisemo ubu buryo bwo gushyira hanze imyenda ye  kuko yarambiwe gukomeza kwambara imyenda y’izindi nganda.

Ati ” Iyo mvuye mu mupira nkomeje ubuzima busanzwe akenshi nkunda kwambara imyenda yakozwe n’izindi nganda nka  Balmain, Givenchy n’abandi. Gukomeza nambaye imyenda yakozwe n’abandi rwose ntabwo byanshimishaga, niyo mpamvu nahisemo gushyira hanze imyenda yanjye .”

Avuga ko imyenda ye izaba itandukanye n’indi myenda yose yaba yarigeze kwambara.

Ati ” Nambaye imyenda y’inganda zitandukanye rero ndifuza ko imyenda yanjye izaba itandukanye n’iy’abandi bose, iyi myenda kandi si iy’abafana banjye gusa ahubwo ni iy’abantu bose cyane cyane abaha agaciro ibikorwa byanjye.”

Kompanyi ya Uniti Fashion ifite mu nshingano gukora no kugurisha iyi myenda ivuga ko bateganya kuyishyira hanze mu kwezi kwa Kamena.

Henry Monsell ushinzwe iyamamazabikorwa mu ikompanyi ya CR7 ya Christiano Ronaldo avuga ko bari gukora ibishoboka ngo iyi myenda izanogere buri muntu wese.

Ati ” Turi gukora amanywa n’ijoro kugira ngo iyi myenda izabe ifite ubwiza abantu bifuza ndetse turi kureba uburyo bwose bushoboka kugira ngo tuzabashe kugurisha cyane iyi myenda. “

iyi myenda izaba igizwe n’amashati, amakote n’ama pantalon ikazaba igurwa kuva ku madorari y’amanyamerika 69 kugera ku madorari 179.

Chris Allison, uhagarariye abahanze iyi mideli avuga ko bakoze imyenda ishobora kwambarwa n’abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 26 .

Muri Amerika iyi myenda izaba igurishirizwa ku rubuga rwa CR7.com , bakaba barakoranye kandi na kompanyi zigomba kuzagurisha iyi mideli ahandi hose ku isi nka  Zalora, Zalando, Myntra na  Namsh.

Muri 2014 iyi kompanyi ya uniti fashion yatangiye gukorera muri Amerika ikaba ifite icyicaro gikuru muri Afurika y’Epfo kuko ariho yatangiriye  ndetse ikaba yizeye ko iyi myenda ya Christiano izatuma barushaho kumenyekana cyane

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish