Digiqole ad

Burya imyambaro y’abakina film igira uruhare mu bikurura abayireba

 Burya imyambaro y’abakina film igira uruhare mu bikurura abayireba

Films ziri mu byigaruriye imitima y’abatari bake mu bakunzi b’imyidagaduro, hari abazireba kugira ngo baruhuke mu mutwe, abandi bazireba kugira ngo zibasigire isomo, hari n’abazireba kugira ngo binezeze. Abahanga mu mitegurire ya Films bemeza ko burya imyambarire y’abakinnyi iri mu bituma film ikundwa cyangwa ntiyitabweho.

Umunyamerika Mark Wahlberg wakinnye films nyinshi akunze kugaragara yambaye imyenda ijyanye n'ingano ye
Umunyamerika Mark Wahlberg wakinnye films nyinshi akunze kugaragara yambaye imyenda ijyanye n’ingano ye

 

Abakora uyu murimo mu mikinire ya Film bazwi nka ‘Costume Designers’ baba bashinzwe guhitiramo abakinnyi imyenda bagomba kwambara ikajyana n’ibyo bakina cyangwa aho bakinira.

Hope Azeda watangije itorero ‘Mashirika’ ryaje kuvamo ‘Mashirika Performing Arts and Media Company’ ubu bakaba bategura n’iserukiramuco ry’ikinamico n’ubugeni (Ubumuntu Art festival) avuga ko imyenda yo gukinana mu makinamico no muri film itandukanye n’iyi kwambara mu buzima busanzwe.

Avuga ko guhitamo imyenda yo gukinana biba bikwiye ubushishozi buhagije kuko biri mu bikurura abazareba iyi mikino.

Bamwe mu bakunzi ba film bimeza ko imyenda iri mu bituma film ibanogera cyangwa ntibayishimire, hari n’abemeza ko ari na ho bakunze kumenyera imyenda myiza bakwambara.

Mushimiyimana Ariette utuye mu mujyi wa Kigali agira ati “ Hari n’igihe film ishobora kuba atari nziza ariko wareba imyenda abakinnyi wambaye ukabona inogeye ijisho ugapfa kwirebera ubwo bwiza bwabo n’iyo micyo.”

Abahanga mu mitegurire n’imikinire ya Film bavuga ko umuntu ukora akazi ko guhitamo imyenda y’abakinnyi agomba kuba areba kure kandi akaba atekereza uburyo yahanga udushya.

Aba bantu bazwi nka ‘Costume Designer’ bari mu byiciro bitatu birimo freelance designer, residential designer na academic designer.

Hari bamwe mu bakora uyu murimo bamaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga nka Edith Head wavukiye muri America ku wa mu 1897 yitaba Imana mu 1981.

Uyu mu-Costume Designer waomenyekanye cyane, yatsindiye ibikombe umunani mu irushanwa rya Academy Award ‘ Oscars’ , yakoranye na kompanyi ya paramount pictures nk’uwari ushinzwe gushushanya imyenda.

Hari na Eiko Ishioka wavukiye muri Japan muri Nyakanga 1938 akaza kwitaba Imana muri Mutarama 2012 .

Muri 2002 yakoranye na kompanyi ikora imyenda ya Sport ‘ Descente ‘ , icyo gihe yakoze imyambaro y’abakinnyi ba Canada, Japan, Spain bagombaga kwambara mu mikino ya Olympic ndetse ni we wari ushinzwe kwambika abantu ku munsi wo gufungura iyo mikino mu 2008. nawe yatsindiye igihembo muri ‘ Academy Award’ mu 1992.

Imyambaro bakinana buryo iba yihariye
Imyambaro bakinana burya iba yihariye
Mu makinamico naho bisaba imyenda yabigenewe
Mu makinamico naho bisaba imyenda yabigenewe

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish