Digiqole ad

Nsabimana ucuruza ibyuma bishaje yatomboye imodoka muri ‘Babongere’ ya Bralirwa

 Nsabimana ucuruza ibyuma bishaje yatomboye imodoka muri ‘Babongere’ ya Bralirwa

Nsabimana usanzwe acuruza ibyuma bishaje atomboye imodoka muri Babongere ya Bralirwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Werurwe Nsabimana Francois usanzwe agura akanacuruza ibyuma bishaje (bizwi nk’injyamani) ashyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish double cabine yatsindiye muri tombola ya ‘Babongere’ ya Bralirwa .

Nsabimana usanzwe acuruza ibyuma bishaje atomboye imodoka muri Babongere ya Bralirwa
Nsabimana usanzwe acuruza ibyuma bishaje atomboye imodoka muri Babongere ya Bralirwa

Nsabimana Francois w’imyaka 32 arubatse afite umugore n’abana babiri atuye ku Gitikinyoni mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yaraye agize aya mahirwe yo gutombora imodoka amaze kunywa amacupa y’inzoga ya Primus arindwi.

Uyu munyamahirwe watomboye iyi modoka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, avuga ko akimara kubona ko atsindiye iyi modoka yabaye nk’ubonekewe.

Ati ” Napfunduye nkibona amapine nitera hejuru ntari nabona imodoka abantu twari turi kumwe ni bo bamfashe.»

Uyu munyamahirwe watomboye kimwe mu bihembo bikuru biteganyijwe muri iyi tombola imaze amezi abiri, avuga ko iyi modoka izamufasha kwagura business ye.

Ati « Igiye kumpindurira ubuzima kuko nari nsanzwe ncuruza ibyuma ariko ubu iyi modoka igiye kwagukira mu muryango dutangira ubuzima bushya kuko nifuzaga gukora ubucuruzi bundi none biciye muri Brarirwa.»

Ngo yizeye ko n’ikindi gihembo gikomeye muri iyi tombola azakegukana kuko asanzwe ari umukunzi w’ikinyobwa cya Primus gitungangwa n’uruganda rwa Bralirwa rwabaye ubukombe mu gutanganya inzoga mu Rwanda.

Ati ” Ndashima imana yamfashije nkaba mbashije gutsindira imodoka, ndashima na Brarirwa yateguye iki gikorwa kandi nizeye ko n’inzu nzayitsindira.”

Nsabimana usanzwe yinywera ikinyobwa cya Primus avuga ko ntako bisa kwica akanyota warangiza ukagira amahirwe yo kwegukana imodoka nk’iyi ifite agaciro.

Ati ” Ubundi primus tuyinywera 700 Frw sinajyaga mu kabari ngo ndenze 3 500 Frw kandi rwose ayo ntago yagura imodoka.”

Fred Nyangezi uhagarariye Brarirwa yavuze ko iyi gahunda ya Tombola ya ‘Babongere’ ikomeje ndetse ko ibihembo bikomeye nk’inzu bikirimo bityo ko abanyamahirwe bakwiye gukomeza kugerageza amahirwe.

Ati « N’ubwo iri muri gahunda zo kwamamaza ariko igamije no gufasha umuturage guhindura ubuzima, uyu watsindiye imodoka ndakeka ko iyi modoka kuva none igiye gufasha umuryango we kwiteza imbere.» 

Nsabimana n'abayobozi bo muri Bralirwa bagarutse kuri iyi tombola imaze amezi abiri
Nsabimana n’abayobozi bo muri Bralirwa bagarutse kuri iyi tombola imaze amezi abiri
Isura yagaragazaga ko afite akanyamuneza kadasanzwe
Isura yagaragazaga ko afite akanyamuneza kadasanzwe
Nsabimana bamushyikirije urufunguzo rw'imodoka yegukanye muri Babongere
Nsabimana bamushyikirije urufunguzo rw’imodoka yegukanye muri Babongere
Akanyamuneza kari kose akimara gushyikirizwa urufunguzo rw'imodoka yatsindiye
Akanyamuneza kari kose akimara gushyikirizwa urufunguzo rw’imodoka yatsindiye
Ngo yatomboye imodoka ageze ku icupa rya karindwi
Ngo yatomboye imodoka ageze ku icupa rya karindwi
Yvette Ntagozera ushinzwe iyamamazabucuruzi rya Primus muri Bralirwa avuga ko ibishya ku bakunzi b'ikinyobwa cya Primus bikomeje
Yvette Ntagozera ushinzwe iyamamazabucuruzi rya Primus muri Bralirwa avuga ko ibishya ku bakunzi b’ikinyobwa cya Primus bikomeje
Fred Nyangezi wo muri Bralirwa yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere abakunzi b'ikinyobwa cya Primus
Fred Nyangezi wo muri Bralirwa yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere abakunzi b’ikinyobwa cya Primus
Bahise bajya kuyimwereka aho yari iparitse
Bahise bajya kuyimwereka aho yari iparitse
Yahise afungura ngo arebe ko urufunguzo ari urwayo
Yahise afungura ngo arebe ko urufunguzo ari urwayo
Agiye kujya agenda mu modoka kubera kunywa primus ya 700 Frw
Agiye kujya agenda mu modoka kubera kunywa primus ya 700 Frw

Photos © Innocent ISHIMWE/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

 

2 Comments

  • Mwitonde kuko niba ugomba kunywa amacupa arindwi yose ngo utombore imdoka, hari uzapfa atarageza no ku macupa ane! Ni inama nabagiraga!

  • Ni uko yagize amahirwa nyine ! naho ubundi utwo yari yakoreye twose yari atumariye muri “zana irindi” !

Comments are closed.

en_USEnglish