Gakenke: Muri ‘Army Week’ Barashima ko bavuwe indwara bamaranye igihe
Ku bitaro bya Nemba mu karere ka Gakenke, Bamwe mu bahawe serivisi z’ubuvuzi n’ingabo z’u Rwanda zatangiye icyumweru cyahariwe ibikorwa byazo (Army Week) baravuga ko bamaze iminsi barwaye indwara ariko barabuze ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu mavuriro akomeye y’i Kigali, bagashima kuba ingabo z’u Rwanda zabegereye zikabavura ku buntu.
Muri iki gikorwa cy’ubuvuzi bw’ingabo z’u Rwanda cyaberere ku bitaro bya Nemba mu karere ka Gakenke, abavuwe bavuga ko bamaze iminsi bagana ibi bitaro ariko barababwiye ko ntacyo babamarira kuko badafite ubushobozi kubavura.
Aba baturage bavuga ko bari baroherejwe mu bitaro bikomeye by’I Kigali, bavuga ko bari barabuze amafaranga y’urugendo n’ayo kwishyura muri aya mavuriro bumva ahanitse.
Ayinkamiye Annonciatha wari warahawe icyemezo (transfert) kimwohereza kwivuriza mu bitaro by’i Kigali, avuga ko mu minsi ishize yumvise inkuru nziza ko hari abaganga bakomeye bazaza gutanga ubuvuzi kuri ibi bitaro.
Uyu mubyeyi uvuga ko yari yarataye ikizere cyo kuzavurwa kubera ubushobozi bucye, avuga ko atabona uko ashimira ingabo z’u Rwanda kuba zatekereje abantu nkawe bafite uburwayi bukomeye ariko barabuze ubushobozi.
Undi witwa Karangwa Jean d’Amour w’imyaka 29 avuga ko yagize ikibazo cy’igufa kuva afite imyaka 11, yagana kwa muganga bakamwohereza ku bitaro bikuru bya gisirikari i Kanombe nyuma bakaza kumubwira abaganga bo muri ibi bitaro bazamusanga ku bitaro asanzwe yivurizaho.
Ati ” Nari kujya I kanombe, bambwira ko bitakiri ngombwa ndiruhutsa kuko bangabanyirije urugendo, abasirikare bamvuriye hano.”
Avuga ko ibi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda ari amahirwe y’abafite ibibazo by’uburwayi ariko batishoboye.
Uyu muturage ashimira ingabo zigomwa akazi kenshi ziba zifite ko gucunga umutekano ariko zikibuka abafite uburwayi nk’ubu baba barabuze ubushobozi bwo kwivuza.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe indwara zisanzwe Dr. Patrick Ndimubanzi wunze mu ry’uyu muturage, avuga ko ingabo z’u Rwanda ari izo gushimirwa kuko zikomeje gucunga umutekano w’Abanyarwanda ariko zikanagira uruhare mu buzima bwiza bwabo.
Ati ” Ndashimira umurava, ubumenyi n’ubwitange bw’ingabo z’igihugu hagamijwe guharanira amahoro , iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Yasabye abafite ababo bafite uburwayi bukomeye kudacikwa n’aya mahirwe, abasaba kwitabira ibikorwa nk’ibi byo kubavura babasanze aho batuye.
Yijeje aba baturage ko MINISANTE izajya yohereza inzobere mu buvuzi bw’indwara zitandukanye kugira ngo abafite uburwayi nk’ubu bwananiranye bavurwe.
Yavuze ko muri iyi gahunda ya ‘Army Week’ bagiye kwita ku bafite indwara z’amaso by’umwihariko abarwaye indwara yitwa ‘Ishaza’.
Muri ibi bikorwa kandi bazibanda ku ndwara z’amatwi, izo mu mazuru, iz’abagore ndetse n’abagabo batarakebwa (Gusiramura) bazahabwa iyi serivisi.
Muri iki cyumweru cyahariwe ingabo z’u Rwanda, hateganyijwe ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage birimo kubakira abatishoboye, gutunganya ibishanga, kurwanya nkongwa no gutanga amashanyarazi n’amazi ku batishoboye.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Gakenke
1 Comment
RDF muri abantu babagabo kuko mudahwema gushakira igihugu ibyiza, tubashimiye ikigikorwa cyo kwegereza ubuvuzi abanyarwanda.
Comments are closed.