Ngoma: Croix Rouge yafashije abatishoboye barimo uwahawe inzu ya miliyoni 2 Frw
Mu murenge wa Jarama, mu karere ka Ngoma Umubyeyi witwa Mukanzeyimana Deborah yashyikirijwe inzu ya 2 000 000 Frw yubakiwe na Croix Rouge-
Rwanda ubwo uyu muryango utabara imbabare wizihizaga isabukuru y’imyaka 154 umaze ushinzwe. Ku rwego rw’igihugu cy’u Rwanda ukaba wizihirijwe muri uyu murenge wa Jarama.
Mukanzeyimana Deborah utuye mu mudugudu wa Rukomo mu kagari ka Kibimba asanzwe atishoboye, yabaga mu nzu yendaga kumugwaho.
Uyu mubyeyi ushimira uyu muryango utabara imbabare, avuga ko uretse kubakirwa iyi nzu, uyu muryango unamufasha mu buzima busanzwe.
Ati ” Ntacyo nayivugaho pe nari nshaje none narivuguruye nabaye agakumi, mfite imirire myiza rwose ndashima cyane ubufasha bwa Croix Rouge kuko nari ndi mu nzu iteye isoni n’agahinda.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi wahawe inzu, bavuga ko bari bafite impungenge ko inzu yabagamo izamugwira ariko ko nabo bari barabuze ubushobozi bwo kumwubakira.
Umuyobozi mukuru wa Croix Rouge ishami ryo mu Rwanda, Bwito Paul yasabye buri wese yaba uhabwa imfashanyo n’utayihabwa kwigira bakiteza imbere aho gutegereza ak’imuhana kuko kaza imvura ihise.
Ati ” Ari uhabwa imfashanyo n’utayihabwa bagomba kwigira kuko bizabafasha kugera kuri byinshi.”
Uretse uyumubyeyi wubakiwe inzu na Croix Rouge hari nabana b’impfubyi bibana bavugururiwe inzu banorozwa amatungo magufi.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW