Umushinga uzakemura burundu ikibazo cy’amazi muri Kigali ugeze kuri 80%
*Ngo umushinga wa Nzove I na Nzove II uzatuma Abanya-Kigali babona amazi arenze akenewe,
*Igihombo cya miliyari 8.6 Frw cy’amazi atishyurwa cyatewe n’imiyoboro ishaje.
Kuri uyu wa gatanu umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi Kamayirese Germaine yasuye umushinga wo kongera amazi mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo wa Nzove avuga ko muri Nyakanga nta muntu utuye muri Kigali uzaba ataka ikibazo cy’amazi kuko imirimo y’uyu mushinga igeze kuri 80 %, ngo uyu mushinga uzatanga amazi arenze akenewe mu mujyi wa Kigali.
Uyu mushingwa wo kongera amazi mu mujyi wa Kigali uri gukorerwa i Nzove witezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi rikunze kuvugwa mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali kuko uzaziba icyuho c’amazi yose akenewe muri Kigali ahubwo ko ugasagurira bimwe mu bice by’akarere ka Bugesera.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine yavuze ko ibikorwa by’uyu mushinga bigomba kurangirana n’ukwezi kwa Nyakanga.
Ati “ Ibi bikorwa byo kuri uyu mushinga wo kongera amazi mu mujyi wa Kigali byo kuri Nzove ya mbere no kuri Nzove ya Kabiri biteganyijwe ko byaba birangiye mu kwezi kwa karindwi kurangiye. muri iyi mirimo tuzabona M3 65 000 z’amazi araruta 1/2 cy’amazi twari dusanzwe dukoresha muri Kigali.”
Ni umushinga ngo uzongera m3 65 000 z’amazi, uruganda rwa Nzove ya II ruzajya rutunganya m3 40 000 z’amazi ku munsi ruvuye kuri m3 25 000 z’amazi rwari rusanzwe rutunganya.
Aya mazi aziyongera kuri m3 90 000 zari zisanzwe zikoreshwa mu mujyi wa Kigali zihite ziba m3 145 000 ku munsi. Ngo zizaba ziruta cyane amazi aba akenewe mu mujyi wa Kigali kuko ngo hakenewe hagati ya m3 120 000 na 130 0000 ku munsi.
Sano James uyobora ikigo gishinzwe gutunganya no gusakaza amazi WASAC ati “ Tuzagera kuri m3 145 000 ku munsi tuzaba tumaze kurenga urwego rw’amazi dukeneye kuko amazi akenewe kugira ngo dusaranganye cyangwa tuyatange mu mujyi wa Kigali ni hagati ya m3 120 000 na m3 130 000 z’amazi ku munsi.”
Avuga ko uyu munshinga ugeze ku kigero cya 80% kuko icyiciro cya mbere cyo kwagura uruganda rwa Nzove II cyararangiye.
Mri uyu mushinga kandi bazakora n’umuyoboro, hubakwe n’ahantu ho kugenzurira ibigega binini byose byo muri Kigali.
Ubu ngo harimo gukorwa imiyoboro ijyana amazi ku miyoboro yaKigali n’iya Karama, aya mazi bazahita bayageza mu bice bya Kicukiro na Kanombe kuko ariho ubu hari hakigaragara ikibazo cy’amazi kurenza ahandi hose muri Kigali.
Avuga ko ubu barimo gukora amasezerano yo guhuza izi nzira n’ibice bya Kicukiro ku buryo amazi yasaranganywaga ibice bya Kicukiro na Kanombe azaguma i Kanombe gusa naho ngo akaba menshi.
Miliyari 8.6 Frw z’igihombo cyatewe n’amazi atishyurwa n’imiyoboro ishaje
Minisitiri Kamayirese kandi yagarutse ku kibazo cyagararagajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka ushize ko 42% by’amazi atunganywa n’inganda zo mu Rwanda atishyurwa bikaba byarateye igihombo cya miliyari 8.6 Frw muri uwo mwaka.
Yavuze ko biterwa n’imiyoboro ishaje ndetse no kutishyuzwa kw’amazi akoreshwa.
Ati “Nibyo koko amazi dukora cyangwa akorwa nizi nganda zacu amenshi agenda atakara. Ku kigero kigera kuri 40%, biterwa n’imiyoboro ishaje ariko hakiyongeraho n’ikibazo cyo kutishyura kuko burya amazi atishyurwa nayo afatwa nk’ayamenetse.”
Uyu mushinga uzatwara 28 854 250 USD yose yatanzwe na leta y’u Rwanda.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
7 Comments
“…burundu”?
byaba byiza bibaye byo kuko urebye icyizere gitangwa buri gihe mu gukemura ikibazo cyamazi gihera mu magambo ubundi ukaba wakwibaza uti ese ko J.Sano yashyimye aba managers ko bakoze neza bakesa imihigo akaba yabongeje imishahara akanabemerera amamodoka ejobundi ku 01/05 icyo kigo kidaha agaciro abakozi batari mu nzego zo hejuru hari umusaruro uzakivamo?ntibitangaje rero kuba hari ahantu henshi batabona amazi ariko WASAC ikavuga yuko 80% byabanyarwanda bafite amazi meza,kuko abayobozi bayo bibera mu itekinika ryimibare.murakoze
Nzabyemera mbibonye…
Iyo muvuga kongera amazi muri kigali twe tumaze imyaka igera ku icumi nta mazi ya WASAC tuzi uko asa wagirango ntituri abanyarwanda.Ikibazo cyamazi mu Bugesera cyane cyane Kanzenze (Karumuna) ntagihe kitavugwa abayobozi bagenda basimburana hano mu bugesera ubona kitabareba kuko abaturage barakivuze bihagije ariko ntawe ubumva ubu bamenyereye kwinywera aya kagera dukunze kwitwa Nyabarongo.Mumyaka icumi yose nta nigitonyanga turabona.Hiyongereyeho nuruganda rwabashinwa rukora impu rutumereye nabi ubu umunuko mu mazu ndetse nabahita mu muhanda munini ujya nyamata basigaye banukirwa bikabije turibaza ubuzima dufite muminsi iri imbere bikadushobera kuko uru ruganda ruri kutwanduza indwara bikabije. Imyanda yizo mpu noneho yivanga nakagera kandi ariko abaturage banywa.Twaranditse,dusaba REMA ngo iturenganure na Minisitiri winganda aza tugirango aje kurufunga ngo hagiyeho amafranga menshi ntirwafungwa bose baradutererana.Ubu dutegereje Perezida wa Repuburika ko azadusura tukamubwira ibi bibazo bitwugarije kuko tubona abandi ntawe utwitayeho.Rwose ahubwo yiba iyi message yacu yatambukaga ikamugeraho byadufasha.Uwo minister ushinzwe amazi na Sano wa WASAC wagirango rwose bashinzwe uduce tumwe cyangwa abanyarwanda bamwe kuko ikibazo cyacu nabababanjirije barakizi ariko ntacyo bagikozeho none nabo wagirango ntibibareba
mahandi mu gihugu muzahibuke
Ibi ni byiza rwose bishyizwe mu bikorwa, kuko biravugwa ariko kubona igisubizo kirambye bikaba agatereranzamba, njye ntuye mu duce twa Gikondo iyo ibintu byagenze neza amazi tuyabona rimwe mu cyumweru nabwo mu ijoro, murumva ko dukeneye igisubizo kugira ngo natwe tugendane n’icyerekezo cy’Igihugu. Ubu se nk’umuntu ufite toilet mu nzu bimumarira iki iyo ntamazi afite buri munsi nk’uko bimeze mu duce tumwe twa Kigali twiganjemo ahatuye abantu bakomeye.
yewe uyu muyobozi wa WASAC muzamuveho,nuwa mbere mu gutera story bazamushakire akubwarimu cg uwundi utari uwo kuyobora utility nkuko yivugira ko ari umu leader ngo igihe aricyo cyose cabinnet yamuhindurira umwanya
Comments are closed.