Mama Brown- “Oya Muga! Umuhungu wanjye ntabwo arwaye mu mutwe ni ukuri, ubu se koko ntimumwangije? …Muga! Ko utambwira?” Muganga- “Ayayaya! Ubu se niba atarwaye yaje kurwanira mu bitaro gute? Dusanzwe tuzi ko abarwayi aribo bikunze kubaho” John- “Twari tuje kubasura we n’umukobwa witwa Dovine urwaye, uyu musore rero niwe wari umurwaje” Muganga- “Eeeeh! Muravukisha […]Irambuye
*Mu mvugo yateye ubwoba Abanyamakuru, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi benshi, *Yari amaze iminsi ine afunguriwe kwica umuvandimwe we. Nyuma yo kwica Christine yishe undi, *Ngo uyu munsi yari kwica undi,… Kacyiru- Ku biro bikuru by’ishami rya Police rishinzwe ubugenzacyaha CID ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Majyambere Bertin yiyemereye ko ari […]Irambuye
Mu bikorwa bibanziriza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu (PGGSS6) uruganda rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye BRALIRWA rutegura iri rushanwa rwatanze miliyoni 3 Frw zo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante y’abantu 1 000 bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. BRALIRWA isanzwe ifatanya […]Irambuye
Bamwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo bagiye ku kigo nderabuzima muri gahunda yo kwitabwaho badahabwa bimwe mu byo bemerewe n’umuryango ubitaho. Ababyeyi b’aba bana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko umushinga ‘Partners in health’ wabemereye kujya ubaha ibibafasha gukomeza kubaho neza nk’ibiribwa […]Irambuye
*Ku Isi USA ni iya mbere na Miliyari 661 USD, muri Afurika ni Morocco na miliyari 3.3 USD… Raporo igaragaza ingengo y’imari yahawe igisirikare mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2016 igaragaza ko igisirikare cya Kenya cyagenewe ingengo y’imari iri hejuru cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba kuko cyakoresheje miliyari 96 z’amashilingi zingana na miliyoni 933 […]Irambuye
Abatwara abantu n’ibintu ku magare (bazwi nk’abanyonzi) mu mujyi wa Musanze bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative des vélos de Musanze) baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga amafaranga y’umusanzu wa buri munsi ariko ko batazi irengero ryayo, bagashinga abayobozi babo kurigisa aya mafaranga kuko umuyobozi wa koperative ubu yabaye umuherwe, we akisobanura avuga ko afite imitungo […]Irambuye
*Bishimiye ko abana bose bajya kwiga ariko ikibazo kiracyari mu bumenyi bahabwa, * Uko umwana apfira mu iterura no mu burezi ni ko bimeze *Ubusanzwe 12% by’ingengo y’imari niyo ashyirwa mu burezi Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burezi RENCP (Rwanda Education NGOs Coordination Platform) riravuga ko ingengo y’imari ishyirwa mu burezi idahagije ndetse […]Irambuye
*Mu kwezi kwa kabiri abantu 60 000 muri Huye babasanzemo Malaria. Mu mezi atatu ashize, akarere ka Huye kaje imbere mu kugira abarwayi benshi ba Malaria. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria hanatangizwa ibikorwa byo kurwanya Malaria, muri aka karere hatangijwe ibikorwa byo gutera imiti yica imibu. Muri iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Simbi, […]Irambuye
Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire bakabwitwaza bagakandamiza abagabo babo, bamwe bakabakubita gusa ngo bagira isoni zo kujya kubaregera inzego z’umutekano bagahitamo kuruca bakarumira kugira ngo hatazagira ababasuzugura. Ubwo yatambutsaga ikiganiro mu ihuriro ry’abagore bibumbiye mu rugaga rushingiye ku muryango wa RPF Inkotanyi, mu mpera […]Irambuye
Nta gushidikanya ko ikipe ya Gicumbi y’abafite ubumuga Gicumbi Stars izegukana igikombe cya Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga izwi nka Sit Ball dore ko iyi kipe imaze gutsinda imikino 15 ikaba itaratsindwa na rimwe mu gihe hasigaye imikindo itanu gusa. Umutoza w’imikino y’abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi, Nyirimanzi Philbet avuga ko shampiyona yatangiye muri Mutarama […]Irambuye