Digiqole ad

Mu mideli abitabira ibitaramo baragabanuka aho kwiyongera!

 Mu mideli abitabira ibitaramo baragabanuka aho kwiyongera!

Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yari yaje kureba abamurika imideli

Abategura ibitaramo bimurikirwamo imideli baravuga ko muri iyi minsi ababyitabira bakomeje kuba iyanga mu gihe mu myaka ya 2011 ubwo uru ruganda rwatangiraga ababyitabiraga babaga ari benshi ndetse bagaragaza ko ari ibintu bari banyotewe.

Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yari yaje kureba abamurika imideli
Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yari yaje kureba abamurika imideli

Kuva mu 2011 abashoramari batandukanye batangije uburyo buhamye bw’ibitaramo bimurikirwamo imideli biba ngarukamwaka,  ibi babikoraga  bagamije guteza imbere abamurika n’abahanga imideli.

Uretse ibyo bitaramo biba buri mwaka hari n’ibindi bitegurwa ku buryo budahoraho nabyo ababitegura bemeza ko icyo baba bashyize imbere ari ugufasha Abanyarwanda gusobanukirwa umuco mushya wo kumurika imideli.

N’ubwo buri mwaka hategurwa ibitaramo bitandukanye, abakurikiranira hafi iby’imideli mu Rwanda bemeza ko ubwitabire muri ibyo bitaramo buri kurushaho kugabanuka ugereranyije no mu ntangiro z’uru ruganda.

Kwizera Samuel ukunze kwitabira ibyo bitaramo avuga ko ababitegura aribo babigiramo uruhare runini.

Ati “ Imbaraga zikoreshwa mu kwamamaza ibitaramo by’imideli ziracyari hasi, ikindi kandi Abanyarwanda bakunda kwishima ariko na none bakishimira ibintu bifatika, bakanakunda udushya kandi ibitaramo bya Fashion nta dushya tubamo ibyo ubonye uyu munsi nibyo wongera kubona ejo.”

Agaragaza umuti. Ati “ Ba nyirabyo nabo bajye basasa inzobe babwizanye ukuri, basangire amakuru ku bijyanye na industry yabo kuko byinshi mu bitaramo bigaragaramo ibyo twakwita ubutekamutwe n’ubwambuzi, aho abategura ibitaramo bizeza abamurika imideli ibitangaza bakabakoresha bikarangira babambuye cyangwa babahaye amafaranga batumvikanye .

Urumva rero ko uwo mu model uba uhemukiye gutyo ubutaha atagaruka kandi akagenda akuvuga nabi bityo bikica izina.”

Umwe bu manyamakuru mu by’imyidagaduro utifuje ko umwirondoro we utangazwa (biremewe mu Itangazamakuru) yemeza ko muri ibi bitaramo hakibonekamo amakosa ashobora gutuma ababyitabira bakome kugabanuka.

Ati “Hari ibitaramo ujyamo ukagira ngo ntibyahawe umwanya uhagije babitegura, nk’ubu iyo urebye hari ‘fashion show’ ujyamo ariko wareba amatara, decoration n’ibindi ugasanga rwose bikoze nabi rimwe na rimwe wareba n’uko bateguye aho abantu baza kwicara ugasanga bititondewe cyane.

Navuga ko aho igikorwa kibera hagize icyo havuze cyane, none se koko niba ushaka ko igitaramo cyawe kitabirwa n’abantu batandukanye kuki wumva ko wajyana ibikorwa byawe ahantu hagora abantu kuhagera ingero z’ibitaramo byagiye bikorerwa ahantu nk’aho zirahari. ikindi kandi turabizi twese ko abitabira ibi bitaramo ari abantu basobanukiwe.”

Kalisa Adiel ukora umwuka wo kumurika imideli nawe ntanyuranya n’uyu munyamakuru, akavuga ko muri ibi bitaramo bikirimo birantenda nyinshi.

Ati “ Abategura ibitaramo by’imideli babiha umwanya muto wo kubyamamaza kandi nta n’ubukangurambaga bakorera ibyerekeranye n’imideli kugira ngo abantu babyiyumvemo.

Nk’ubu hari abantu duhura ukumva batazi gutandukanya umu model n’umu designer aha rero niho uhita ubona ko hagikenewe gukorwa akazi kenshi, urabyumva nawe ko bigoranye kubona umuntu ujya mu bintu atazi.”

Igitaramo cyateguwe n'inzu y'imideli ya Rwanda Clothing abakitabiriye bari mbarwa
Igitaramo cyateguwe n’inzu y’imideli ya Rwanda Clothing 
Uwineza Rachel aha aramurika imyenda ikorerwa mu Rwanda
Uwineza Rachel aha aramurika imyenda ikorerwa mu Rwanda

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish