Gicumbi: Iterambere ry’amakoperative ngo ridindizwa n’inda nini z’abayayobora
Kuri uyu wa 19 Gicurasi, Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwatunze agatoki abayobozi b’amakoperative kugira uruhare mu idindira ryayo kubera ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi yabo itanoze. Ushinzwe iterambere muri aka karere avuga ko aba bayobozi bakwiye kureka ibyo gukubira mu nda zabo iby’abanyamuryango.
Hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi inoze mu makoperative bwiswe ‘nk’uwikorera’, bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB.
Muri iki gikorwa cyahuje inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, RGB, RCA, amakoperative akorera muri aka karere, abayobozi b’amakoperative bagarutsweho cyane basabwa kwikubita agashyi ku mitangire ya serivisi kuko ari byo bikomeje gutuma iterambere ryayo rikomeza gucumbagira.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imari n’iterambere Muhizi Jules Aimable yavuze ko abayobozi b’amakoperative bakunze kurangwa n’umuco wo kwikubira.
Avuga ko bamwe mu banyamuryango b’amakoperative batabyihanganira, bagahitamo kuyavamo kuko baba babona na terambere bazageraho.
Ati “ Birababaje cyane, usanga abayobozi b’amakoperative mushaka gukubira mu nda zanyu gusa, mukirengagiza abanyamuryango, bigatuma amakoperative muhagarariye adatera imbere.”
Dusingizimana Anoilite umunyamuryango wa koperative Sobanukirwa yo mu murenge wa Shangasha, ikora gahunda yo kwizigama nyuma y’umwaka ikagura amatungo ikorozanya mu rwego rwo Guhindura Imibereho y’abanyamuryango, avuga ko amakoperative menshi yugarijwe n’ibi bibazo by’abayobozi bayo bayasahura.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
2 Comments
Hanze aha aba Jama bamwe bemeza ko guhabwa kuyobora Cooperative ari nko kuguhereza isorori y’ibiryo mu ntoki!
(Gusa nanone kuba abayobozi bazo barimo kuzirya hirya no hino byerekana ko abanyamategeko bacu bafite intege nke ari mu kwandika Statut cg mu kuburana)
Iyo nitegereje, kuyobora cooperative ni nko gutwara coaster; uyitwara uko ushaka niyo amapine yava ku butaka ntawe uvuga! Ariko iyo ikoze impanuka nibwo abarimo barakara bagatangira kuvuga ko kare kose driver yagendaga nabi…
Ikindi nuko iyo cooperative yibwe n’abayobozi, ntabwo ari amafranga aba yibwe gusa, ahubwo baba bibye n’icyizere abaturage bari bafitiye ikitwa “cooperative”.
Comments are closed.