Rwanda: Abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi

Ubushakashatsi bwakozwe ku mirire n’imikurire y’abana mu gihugu hose mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana bangana na 38% bafite ikibazo cyo kwigwingira kubera imirire mibi. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Uwamariya Odette anenga ababyeyi bahora bategurira abana babo indyo imwe itanakungahaye ku ntungamubiri kandi bafite ubushobozi. Odette Uwamariya waganiriye n’ubuyobozi bw’uturere 11 twibasiwe […]Irambuye

Patricko aravuga ku ndirimbo ye ‘Amasaha’…Aragira n’inama urubyiruko ku matora

*Ngo PGGSS si cyo kigaragaza ko umuhanzi ari umuhanga, *Ngo agarutse muri muzika nk’umunyamwuga muri wo,… Mbabazi Patrick AKA Patricko muri muzika ni umuhanzi ukizamuka ariko umaze kugira umubare munini w’abakunzi kubera indirimbo ze zinogeye amatwi nk’iyitwa ‘Ahora yisekera’ ubu yasohoye indi ndirimbo y’urukundo yise ‘Amasaha’. Uyu muhanzi ukiri mu kiciro cy’urubyiruko agira inama bagenzi […]Irambuye

Mu gitaramo cy’imideli cya ‘Collective Rw’, harimo itike ya 40

Ibiciro byo kuzinjira mu gitaramo cy’imideli kiswe ‘Collective Rw fashion week’ gitegurwa na Collective Rw, byamenyekanye, tike izaba ihenze kurusha izindi ni iy’ibihumbi 40 (40 000 Frw). Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 10 Kamena. Ku nshuro ya mbere ibirori nk’ibi byabaye muri 2016 byitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Madamu Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange […]Irambuye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru yeguye ku mirimo

Kayitasire Egide wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru yeguye kuri iyi mirimo avuga ko ahagaritse izi nshingano ku mpamvu ze bwite. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bwakiriye ubu bwegure. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yabwiye Umuseke ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu wari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru. Habitegeko […]Irambuye

Huye: Abarwaye SIDA bavuga ko akato kasimbuwe n’ubukene

Abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu karere ka Huye, kuri uyu wa mbere baraye bizihije umunsi mpuzamahanga wo kwitabwaho, bavuga ko mu gihe cyo hambere bari bugarijwe n’akato ariko ko ubu ikibateye impungenge ari ubukene bwibasiye imiryango yabo, bakavuga ko butuma batabona amafunguro ahagije bigatuma bacika intege kare ndetse bamwe muri bagenzi babo bagahita bitaba […]Irambuye

Abazatora Perezida ku nshuro ya mbere bakeneye kwigishwa gutora

Gakenke – Bamwe mu bazatora bwa mbere Perezida wa Repubulika ku nshuro ya mbere ntibazi uko bitwara mu biro by’itora, bavuga ko bakeneye kwigishwa uko batora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko yashyize imbaraga mu gukangurira urubyiruko gutora kuko ari bo bagize umubare munini w’abazatora. Urubyiruko rwaganiriye n’abanyamakuru bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu gukora […]Irambuye

Gakenke:  Ngo batindiwe n’uko itariki igera bakajya gutora Perezida

Mu karere ka Gakenke, abaturage baganiriye n’abanyamakuru barimo gufashwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora inkuru ku matora, bavuga ko batindiwe n’isaha y’amatora ngo bajye gutora Perezida, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ngo umuhigo ni ukuzatora 100%. Mu murenge wa Gashenyi, mu karere ka Gakenke kimwe no mu murenge wa Cyabingo, abaturage […]Irambuye

Ibihano ku Burundi no kudahuza ku nyungu biri mu bidindiza

Minisitiri wa MINEACOM, Francoins Kanimba avuga ko bimwe mu bikomeje kudindiza isinywa y’amasezerano ya EPA (Economic Partnership Agreements) y’ubucuruzi hagati y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ari ukutumva kimwe ku nyungu z’ibihugugu bigize EAC n’ibihano byafatiwe u Burundi kubera imvururu zagaragaye muri iki gihugu. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku byaganiriweho mu nama y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba […]Irambuye

AEE ivuga ko ivugabutumwa rijyana no guhindura imibereho y’abaturage

Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa (AEE/ African Evangelistic Enterprise) usanzwe ufasha abana bakomoka mu miryango itifashije, uravuga ko n’ubwo mu ntego zayo ari ivugabutumwa ariko bigomba kujyana n’imibereho myiza y’abagezwaho ubwo butumwa. Kuri uyu wa gatanu uyu muryango ubinyujije mu mushinga USAID- Ubaka Ejo wahaye ibikoresho urubyiruko 42 wanarihiriye mu masomo y’imyuga. Albert Mabasi uyobora ishami rya […]Irambuye

en_USEnglish