Digiqole ad

Rwanda: Abanyamideli baherutse kugurirwa ishati na Morgan biteze impinduka

 Rwanda: Abanyamideli baherutse kugurirwa ishati na Morgan biteze impinduka

Ishati yambaye mu mashusho ubwo yatangaga ubutumwa bw’ibyo yigiye ku Rwanda ni iyo yaguze n’aba banyamideli bo mu Rwanda

Inzu y’imideli ‘Uzi Collections’ bari mu byishimo nyuma yo kugurirwa ishati n’icyamamare muri cinema Morgan Freeman uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, bakavuga ko bizabafasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ishati yambaye mu mashusho ubwo yatangaga ubutumwa bw'ibyo yigiye ku Rwanda ni iyo yaguze n'aba banyamideli bo mu Rwanda
Ishati yambaye mu mashusho ubwo yatangaga ubutumwa bw’ibyo yigiye ku Rwanda ni iyo yaguze n’aba banyamideli bo mu Rwanda

Kuwa 15 Gicurasi ubwo Morgan Freeman yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yagaragaye yambaye ishati y’ubururu ifite umwimerere wa Kinyafurika.

Iyi shati yayiguriye mu Rwanda, ayigura n’nzu y’imideli yitwa ‘Uzi Collections’ iyoborwa na Umutoni Rwema Laurène na Mukahigiro Remera Nathalie .

Rwema Laurène wemereye Umuseke ko mu ntangiro z’iki cyumweru bakiriye umukiliya batari bamenyereye aza kubahuza n’abandi babiri baguze ishati ebyiri irimo n’iyo bari bashyiriye uyu mukinnyi wa Film w’icyamamare ku Isi

Uyu muhanzi w’imideli avuga ko kubona imyenda bakora yarashimwe na Morgan ukurikiranwa na benshi ku Isi byabongereye imbaragaza zo gukora cyane

Ati ” Tukimara kumenya ko ishati twagurishije ari Morgan wari ugiye kuyambara byaradushimishije cyane by’umwihariko navuga ko ari umuntu twakuze tureba kuri Tv, tukaba twizera ko hari indi miryango  igiye gufunguka natwe tukaba twabasha kugurisha cyane hanze y’u Rwanda.”

Rwema avuga ko hari ibindi byamamare byo mu Rwanda bagiye bambika nka Jules Sentore,  itsinda rya Active, Ben Kayiranga n’umunyarwenya Arthur Nkusi bakunze kwita Rutura.

Morgan Freeman asanzwe akina film akanaziyobora, amaze iminsi mu Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo n’ifatwa ry’amashusho ya film mbarankuru (itaratangazwa izina) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish