Muhanga: Uwaregwaga kunyereza miliyoni 8 z’abamotari yagizwe umwere
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Nshimiyumuremyi Eric wari Perezida wa Koperative COTRAVEMOMU (Cooperative de Transport de Vélo moteur de Muhanga) wakekwagaho kunyereza 8 000 000 Frw z’abanyamuryango b’iyi koperative ruhita runategeka ko afungurwa. Abamotari bavuga batamenye imikirize y’urubanza ndetse ko bagiye kubona bakabona uyu waregwaga yidegembya hanze.
Mu mwaka ushize wa 2016 ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA cyakoreye igenzura uyu Nshimiyumuremyi Eric gisanga yarahombeje koperative y’Abamora b’imuhanga amafaranga arenga miliyoni 8 Frw.
RCA yahise ikora raporo iyishyikiriza ubugenzacyaha nabwo buyiha ubushinjicyaha bwaje guta muri yombi Nshimiyumuremyi muri Nzeri mu mwaka ushize aho bwavugaga ko bufite ibimenyetso bihagije by’uko uyu yanyereje amafaranga ya Koperative.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uyu wari ukuriye abamotari, rwamugize umwere.
Abamotari batanyuzwe n’imikirize y’urubanza baravuga ko babajwe no kuba uwabatwariye amafaranga yarekuwe n’ubutabera mu buryo budasobanutse.
Nkundimana Emmanuel ubu uri kuyobora iyi koperative ya COTRAVEMOMU avuga ko hari raporo bafite mu biro zigaragaza uruhare uyu Nshimiyumuremyi yasimbuye yagize mu kunyereza amafaranga yabo.
Ati «Igitangaje ni uko urubanza rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi nta mpamvu kandi mu buryo bwakomeje kudutera amakenga umucamanza akatubwira ko tuzamenyeshwa mu gihe cyo kurusoma, ariko twatunguwe no kubona uyu Eric wahombeje Koperative ari hanze yidegembya.»
Umugenzuzi w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo Bernadette Mukankaka akaba n’umukozi wa RCA avuga ko igenzura ryakozwe ryasanze koko uyu Eric yaranyereje amafaranga ya Koperative y’abamotari, akavuga ko batazi impamvu yaba yaratumye urukiko rumugira umwere kandi ngo ibyo rugenderaho ari ibimenyetso.
Mukankaka avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya kandi ko aramutse yarafunguwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashobora kubikora nk’ubugenzacyaha kuko ngo babifite mu nshingano noneho uregwa akongera kugira icyo asobanura.
Ubushinjacyaha bwari bwisunze amatageko bwari bwasabiye Eric igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw.
Bamwe mu bamotari kandi bavuga ko hari n’izindi miliyoni 9 zaburiwe irengero ku buryo aya mafaranga yose ari kwishyuzwa Koperative.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga