*Ati “Nta mpano y’ubutunzi cg ubwenge mfite namuha…” *Ati “…Nawe wibaze icyatuma umuntu aririmba adasanzwe abikora.” *Ngo umugore wifuza kwiyamamaza na we ni ijambo yahawe na Kagame,… Arubatse afite umugabo n’abana batatu, ubuhanzi bwo kuririmba ntibiri mu mpano ze ngo ntazanabikora mu buryo bw’umwuga. Assia Mukina usanzwe afite irerero ry’abana avuga ko nta yindi mpano […]Irambuye
Muri Centre ya Nkakwa yo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru hari urubyiruko ruvuga ko mu masaaha y’umugoroba batabona uko bidagadura kuko batagira ikibuga cy’umupira, bakavuga ko kiramutse kibonetse cyabafasha kunonora imitsi bakarushaho kugira ubuzima bwiza kandi ko byabafasha guca ukubiri n’ingeso mbi. Aba baturage usanga muri aka gasantere ka Nkakwa mu kagari […]Irambuye
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iranenga bamwe mu bayobozi n’abakozi b’uturere badakorera ku gihe ibyo baba barashyize mu ngengo y’imari. Iyi Minisiteri ivuga ko aba bayobozi batinda gutanga amasoko ku buryo hari n’amafaranga adakoreshwa ibyo yagenewe kubera ubu burangare agasubizwayo. Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushizwe iterambere ry’abaturage Vincent Munyeshyaka avuga ko hari ibikorwa […]Irambuye
Abari gutegura igitaramo kimurikirwamo imideli kizwi nka Kigali Fashion Week giteganyijwe kuba kuwa 27 Gicurasi baravuga ko imiyeteguro irimbanyije. Bakavuga ko uretse kuba urubyiruko rumurika imideli muri iki gitaramo rushobora kuhakura amahirwe yo kumenyekana ngo hari n’abajya bahabonera ubufasha bwo gukomeza amashuri. John Bunyeshuri uyobora abategura Kigali Fashion Week avuga ko ko ibyangombwa byose byamaze […]Irambuye
*Iyi nkunga irimo toni 147 z’ibishyimbo byose byaguzwe mu Rwanda, *Ambasaderi wa Japan mu Rwanda ati “N’umuceri w’iwacu uraza vuba aha.” Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yashyikirije ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM) mu Rwanda inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 165 Japanese Yen (1.466 USD) byo kugaburira impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi […]Irambuye
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari ubu ubana n’umuhanzi Diamond Platnumz nk’umugore n’umugabo, yagaragaje intimba atewe n’urupfu rwa Ivan Don Ssemwanga wahoze ari umugabo we witabye Imana mu bitaro bya Biko Hospital byo muri Afurika y’Epfo. Zari wagarutse ku mateka y’uyu mugabo wari umuherwe bafitanye abana batatu b’abahungu, yavuze ko ababajwe no kuba avuye […]Irambuye
*Abo iki kigo kibereyemo umwenda wa miliyoni 26 Frw bari mu rujijo… Itangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rimanitse ku biro by’Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye rivuga ko bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2017 umutungo utimukanwa wa CAF ISONGA uzaba watejwe cyamunara. Iri tangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rivuga ko hari bamwe mu banyamuryango […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli yirukanye ku mirimo Sospeter Muhongo wari Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umugenzuzi wa Leta w’iyi mirimo. Ngo barazira ibyavuye mu iperereza ryagaragaje ko hari kompanyi zohereza amabuye y’agaciro hanze ariko ntizigaragaze ingano ya nyayo y’ibyo zohereza kugira ngo zinyereze imisoro. Iyirukanwa ry’aba bari muri Guverinoma ya […]Irambuye
Ngoma – Mu bitaro bya Kibungo, i Zaza na Rukira inzobere z’abasirikare b’abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bari kuvura ku buntu abarwayi bafite indwara zari zarananiwe n’ibi bitaro. Abarwayi bari kuvurwa n’izi ngabo barashima ko bari guhabwa serivisi zinoze ku buntu kandi vuba. Ni mu bikorwa by’ingabo bya ArmyWeek biri kuba ubu. Aba […]Irambuye
Dr Munyakazi Léopold uri kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku byaha bya Jenoside akekwaho, Kuri uyu wa Kabiri yanze gushyira umukono ku mwanzuro w’urukiko rwari rwemeje ko agomba gukomeza kuburanishwa n’umucamanza aherutse kwihana. Munyakazi avuga ko uyu mwanzuro uhonyora inyungu ze zo guhabwa ubutabera ndetse ko yanze uburyo yabisabwemo we yita ko ari agasuzuguro. Mu […]Irambuye