Digiqole ad

Umubyeyi w’imyaka 57 ari mu barangije imyuga irimo guteka

 Umubyeyi w’imyaka 57 ari mu barangije imyuga irimo guteka

Muhonganseko w’imyaka 57 (ku ruhande i buryo) arangije mu guteka

*Ufite A0 urangije guteka ati “ Abize ahubwo ni bo bagomba kwiga imyuga. »

Muhonganseko Jacqueline w’imyaka 57 ari mu banyeshuri 182 barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu kigo Kigali Leading TSS (Technical Secondary School), uyu mubyeyi avuga ko kwiga aya masomo bitagombera imyaka umuntu afite ahubwo ko bisaba kureba kure no gusobanukirwa icyahesha umuntu umurimo.

Muhonganseko w'imyaka 57 (ku ruhande i buryo) arangije mu guteka
Muhonganseko w’imyaka 57 (ku ruhande i buryo) arangije mu guteka

Uyu mubyeyi uvuga ko yanize andi mashuri avuga ko imyuga by’umuwihariko ubutetsi ari akabando k’iminsi kuko ari serivisi abantu bahora bakenera kandi bakazahora bawukenera.

Muhonganseko w’imyaka 57 wahawe impamyabushobozi mu guteka yemeza ko ntawakwiga guteka ngo abure akazi.

Ati “ Nta mwuga udakiza, guteka ni umwuga ugezweho, ntiwabura akazi cyangwa ikiraka, abantu baguhamagara bakoze ibirori ukabatekera, nakwicara hariya nkakora Restaurant, nkakora Jus (umutobe) abantu bakayinywa. ”

Agira inama abato barangije mu yandi masomo ariko bakaba barabuze akazi kudapfusha ubusa amahirwe yo kwiga imyuga.

Ati “ Abantu benshi barize za universities bafite degrees ariko badafite umurimo wihariye, badafite ikintu badafiteho umwihariko ntacyo byaba bimaze, kugira ikintu wihuguramo biruta byose, guteka rero harimo imibereho, barimo akazi, ntabwo wakena, ntabwo wakwiba hari icyo uzi gukora.”

Niyigena Alphonsine warangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) avuga ko mu buzima busanzwe akunda guteka ariko ko ibyo yakuye muri kaminuza yabonye bidahagije kugira ngo imibereho yo muri iki gihe imworohere.

Ati “ Nabonye ko ibyo nize muri kaminuza bidahagije, hari n’ubundi bumenyi umuntu aba akwiye kumenya.”

Avuga ko iyo yabaga afite ibirori byamusaba kwiyambaza abatetsi babyigiye ariko ko agiye guca ukubiri na byo. Ati “ Igihe cyose nshaka kurya ibiryo bitetse neza si ngombwa ko njya muri Hotel.”

Avuga ko iyi mpamyabushobozi yahawe mu byo guteka ashobora no kuyibyaza umusaruro kuko uyu mwuga uri mu yitanga imirimo mu gihe cya none.

Avuga ko abantu barangije amasomo mu yandi mashuri nka kaminuza ari bo bakwiye kwihugura mu myuga.

Ati “ Ati hari abantu twiganye muri university baza kwuga guteka iyo bagiye kwaka stage (kwimenyereza) muri hotel ariko akaba afite n’amahirwe menshi kuko aba azi ururimi. Umuntu wize agomba kumenya umwuga kuko awukora neza agashyiramo na bwa bwenge yavomye muri aya mashuri.”

Umuyobozi wa Kigali Leading TSS, Alphonse Habimana avuga ko iri shuri ryatangiye muri 2013 ariko ko abantu bari batarumva agaciro k’imyuga kuko batangiye ari abanyeshuri 18 ariko ubu bakaba bafite abanyeshuri 243.

Avuga ko abarangije amasomo y’ubumenyingiro muri iri shuri badapfa kubura akazi kuko ari bo bari gukora mu mahotel akomeye ari kuvuka mu Rwanda arimo Marriot, Serena Hotels.

Avuga ko kwiga amasomo y’ubumenyingiro ari ukureba kure. Ati “ Imyuga iri ku isoko ni yo ishobora guteza imbere abantu kandi mu gihe gito.”

Aba banyeshuri 182 bahawe impamyabumenyi uyu munsi barimo abarangije ikiciro cy’amashuri yisumbuye (y’ubumenyi ngiro), abize iby’amahoteli mu gihe cy’umwaka n’abihuguye guteka mu mezi atatu.

Niyigena ufite A0 avuga ko abize ari bo bakwiye kuyoboka imyuga n'ubumenyingiro
Niyigena ufite A0 avuga ko abize ari bo bakwiye kuyoboka imyuga n’ubumenyingiro
Habimana uyobora Kigali Leading TSS avuga ko abarangije muri iri shuri bahita basamirwa hejuru ku isoko ry'umurimo
Habimana uyobora Kigali Leading TSS avuga ko abarangije muri iri shuri bahita basamirwa hejuru ku isoko ry’umurimo
Ngo abarangije muri iri shuri ni bo bari gukora mu mahotel akomeye ari kuvuka muri Kigali
Ngo abarangije muri iri shuri ni bo bari gukora mu mahotel akomeye ari kuvuka muri Kigali

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish