Abigisha gutwara ibinyabiziga bizeje ubuvugizi abarokotse b’i Muganza
Kuri uyu wa Gatandatu ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga basuye abarokotse Jenoside batuye mu mudugudu wa Kanto I, mu kagari ka Saga mu murenge wa Muganza. Uretse koroza inka bamwe muri bo banabizeje ubuvugizi ku bibazo bafite birimo iby’amazu yabo yangiritse kubera gusaza.
Uyu mudugudu wasuwe n’abigisha gutwara ibinyabiziga ugizwe n’amazu 40 yubakiwe abarokotse mu 1997, ubu yamaze kwangirika kubera gusaza.
Umuyoboze w’ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda, Gishoma Jean de Dieu yavuze ko bazakomeza gukorera ubuvugizi aba bacitse ku icumu rya Jenoside bakomeje guhura n’ibibazo by’imibereho.
Ati « Twebwe ibyo twabonye aha ntabwo tuzabyihererana tuzabisangiza abo tubana mu rugaga rw’abikorere kuko aba bantu batuye hano bakeneye gusurwa cyane ndetse no gufashwa kubona aho kuba kuko biragaragara aya mazu barimo ashobora no kubahirimaho.»
Umuyobozi w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), Ruberangeyo Théophile aherutse kuvuga ko inzu zagiye zubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu bihe bya mbere atari akomeue kuko yubatswe mu buryo bwa vuba.
Yavuze ko inzu zigaye gusanwa ari 1 012, akavuga ko uko iminsi igenda ishira ari nako inzu zigomba gusanwa ziyongera kuko zigenda zangirika kubera uko zubatswe.
Gishoma uyobora iri shyirahamwe ryigisha amategeko y’umuhanda avuga ko bateganya gufasha urubyiruko rwarokotse jenoside rutuye muri uyu muduguzu kwiga amategeko y’umuhanda kugira ngo rubashe kwihangira imurimo.
Iri shyrahamwe ryanaremeye aba barokotse ryagabiye inka zihaka abantu batatu ndetse banafashanya guhinga akarima k’igikoni.
Gishomo agaruka ku mpamvu yo kugabira aba bantu. Ati « Iyo ugabiye umuntu inka nta bwaki nta mibereho mibi kandi bazabasha koroza n’abandi, aba twagabiye inka n’ubundi bari basazwe ari abatunzi (mbere ya Jenoside) tukaba twumva bizabafasha kuva mu bwigunge bakongera kwigirira ikizere cy’ejo hazaza.»
Bizumuremyi Emmanuel wagabiwe inka yavuze uretse kuzamufasha kuboneza imirire iwe, azajya anabona agafumbire.
Ati « Imyaka yanjye yajyaga irumba kubera kubura ifumbire, ubundi iyo umuntu atunze inka iwe nta mbaragasa ziharagwa rwose nizeye ko hehe n’ubukene nk’ubwo twari tubayemo iwange.»
Avuga ko iyi nka yahawe atari iye wenyine kuko nimara kubyara azitura akororza bagenzi.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW