Ntaganzwa yandikiye Kajuga wayoboraga Interahamwe amushima kurinda igihugu
*Muri iyi baruwa, Ntaganzwa yamusabaga ubufasha bwo guhashya ‘umwanzi’
*Ubushinjacyaha bwasomye indi nyandiko yanditse agaragaza amasasu akenewe i Nyakizu…
Mu rubanza ruregwamo Ladislas Ntaganzwa ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda, kuri uyu wa 18 Gicurasi Ubushinjacyaha bwasomye amabarurwa agaragaza uruhare rw’uregwa muri Jenoside arimo iyo yandikiye Robert Kajuga wari Perezida w’Interahamwe mu gihugu ku italiki ya 03 Kamena 1994 amusaba ubufasha bwo guhangana “n’umwanzi” icyo gihe.
Iyi baruwa yari ifite impamvu igira iti “ Kurengera ubusugire bw’igihugu”.
Ubushinjacyaha buvuga ko igaragaza urwango Ntaganzwa yari afitiye Abatutsi.
Muri iyi baruwa ifite nimero 124-04.09.01-4, Ubushinjacyaha bwayisomeye urukukiko, Ntaganzwa wari burugumesitiri (Bourgmestre) wa komini Nyakizu atangira ashimira Kajuga Robert wari uyuboye umutwe w’Interahamwe ko zagize ubwitange mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Igihe yandikaga iyo baruwa muri Kamena 1994, ahenshi mu gihugu Jenoside yari irimbanyije, Interahamwe ziri mu bikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi.
Ntaganzwa mu ibaruwa ye yasabye Kajuga ubufasha bw’intwaro kugira ngo azabashe “guhangana n’inyenzi igihe zizaba ziteye igihugu” kuko yayoboraga komini iri ku mupaka.
Muri iyi baruwa, uregwa (Ntaganzwa) yamenyesheje Kajuga ko azajya kumureba kugira ngo amusobanurire iby’ubu bufasha yamwakaga n’ibyariho bibera muri Komini yari ayoboye.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubu bufasha yakaga bwari ubwo kurimbura Abatutsi, buvuga ko izina inyenzi yakoresheje muri iyi nyandiko yasobanuraga Abatutsi.
Umucamanza wahise abaza Ubushinjacyaha icyo buheraho bwemeza ko inyenzi zivugwa muri iyi baruwa ari Abatutsi, buvuga ko hari ibyemezo n’inyandiko z’abahanga zagaragaje ko iyi nyito yakoreshwaga kiriya gihe nta kindi yavugaga atari Abatutsi.
Umushinjacyaha avuga ko iyo Ntaganzwa yifuza kurinda ubusugire bw’abaturage muri Komini ye nk’uko yabivugaga muri iyi baruwa atari kwandikira Kajuga wari ukuriye Interahamwe ku rwego rw’igihugu kuko mu nzego z’ubuyobozi atari amukuriye.
Umushinjacyaha Faustin Nkusi ati “ Aho kwandikira inzego z’umutekano nka Police n’abasirikare yandikiye perezida w’Interahamwe zakoze ubwicanyi.”
Ubushinjacyaha kandi bwasomye ibaruwa uregwa yandikiye uwari ri Sous-Prefet wa Sous-prefecture ya Busoro (Nyakizu yabarizwagamo) amumenyesha ibyo yabonye mu igenzura ryo kuri Bariyeri.
Abashinjacyaha bavuga ko iyi baruwa ishimangira ibyavuzwe n’abatangabuhamya ko uregwa (Ntaganzwa) ari we watangaga amabwirirza yo gushyirishaho Bariyeri zitangatanga Abatutsi kugira ngo bicwe.
Muri iyi baruwa yo yanditswe taliki ya 10 Gicurasi 1994, Ntaganzwa yamenyesheje uyu muyobozi wari umukuriye ko abagize uruhare mu gusubiranamo kw’Abahutu ari abagabo bari bafite abagore b’Abatutsikazi n’abandi bakomoka muri ubu bwoko bwahigwaga.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikubiye muri iyi baruwa ifite nimero 103-04.09.01 bigaragaza urwango Ntaganzwa yari afitiye Abatutsi.
Umushinjacyaha ati “Yagaragazaga ko n’abari bafite abagore b’abatutsi bamaze kuba ikibazo.”
Kuwa 31 Gicurasi 1994 uregwa yakoze indi nyandiko igaragaza amasasu yari akenewe. Iyi baruwa na yo yasomewe Urukiko, igaragaza ubwoko bw’imbunda z’aya masasu yari akeneye.
Ubushinjacyaha buvuga ko iyi nyandiko ishimangira ibyatangajwe n’abatangabuhamya ko uregwa yatangaga imbunda zakoreshejwe mu kwica Abatutsi.
Umushinjacyaha ati “ Nta ntambara yari yabaye muri Komini Nyakizu, n’iyo iza kuba ntabwo amasasu yari kwakwa na Ntaganzwa yari kwakwa n’abasirikare.”
Ubushinjacyaha bukomeje gusobanura ikirego cyabwo bwashyikirije urukiko. Iburanisha ritaha riteganyijwe tariki ya 05 Kamena.
Ntaganzwa yafatiwe mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa mu Ukuboza 2015 nyuma y’igihe gito yoherezwa mu Rwanda.
Yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga Felisiyani, Protais Mpiranyi n’abandi bashakishwa cyane kubera uruhare bagize muri Jenoside.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
10 Comments
Hahaaaa. Aliko aba bagabo ubu bavuye ibuzimu bakajya ibuntu maze bakemera ibyaha,bagasaba imbabazi abo bahekuye. Yenda byazabafasha imbere y’uwiteka kuko Imana yo igira imbabazi zitagira umupaka yenda yo yazababalira. Kuko si mbona umwana w’umuntu wagira imbabazi zo kubabalira abicanyi ruharwa bashoye igihugu mu miborogo n’itemba rya maraso. Mwiyumvire namwe izo nyandiko yanditse muri Genocide irimbanyije kweli… Sinciye urubanza.
ubujijwe niki kuruca? urabasaba kwemericyaha kandi inkiko zikibafata nkabere kuberiki?
uyu Burundi ni Burundi koko cg uyu mwicanyi n’ise ariko mujye mwibuka imwadukoreye usibye imana yabaha imbabazi ariko twebwe mwakozeho ntazo twabona
Ubuseko abanjye bashije byambujije kubabarira wamugabo wee??maze kubonako abantu ibyabaye bitakozeho cyane arinabo usanga bavugako batatanga imbabazi ngo abanyarwanda twibanire amahoro,Muzakorwa nisoni.
Ubwo c ko uzarimbukana iyo nzika Felix wee..kubabarira bituma utura umutwaro uzatere iyo ntambwe niba koko hari uwaguhemukiye agusabye imbabazi umubabarire kdi niba atazigusabye uturishe Roho yawe naho ubundi nawe haraho wazakenera imbabazi Imana ikakwibutsa igihe wavugagako utazitanga ugakorwa nisoni
Harabantu bapfobya Genocide yakorewe abatutsi bakavugango Kajuga yari umututsi nonesubwo nawe yaba arumucikacumu? Bene Aba bantu ntimukabatege amatwi
Oya mama nibwira ko ntaho bihuriye no gupfobya kereka niba utarabaga muri iki gihugu kuko Kajuga Robert yari umututsi rwose. Kuba rero yarakurikiye inda nini n’ibyubahiro yahabwaga na Leta yariho icyo gihe agahemukira bene wabo ni ibintu bibaho cyane abantu bajya bikunda bakaba ba bangamwabo. Imana imubabarire yarahemutse
Bazumirwa abantu bishe abandi babahora uko baremwe, hari abayobozi banze guta intama baremera bicwa mbere Imana izabahe ijuru.
Reka nkusubize Wowe Jojo…. kajuga yari umukemba abakemba bakaba ari umuryango munini w abahutu . Abakemba batuye Mucyahoze ari Komine Rukara hariya i Gahini. Bakaba abicanyi banga abatutsi kandi bakabashakamo kko nyina wa Kajuga yari umututsikazi.bukaba ubwoko bufite amaboko kko bwicaga n abantu kumanywa leta yariho ntibakurikirane. Kajuga yabaye interahamwe irenze kko yicishaga n abo bava indimwe. Ndetse niyo abona nyina umubyara aba yaramukaranze.
Ni mwicecekere,
nonese Kamana claver warutuye ku Ruyenzi ntiyamaze abantu kandi ari umututsi?
Comments are closed.