Digiqole ad

Patricko aravuga ku ndirimbo ye ‘Amasaha’…Aragira n’inama urubyiruko ku matora

 Patricko aravuga ku ndirimbo ye ‘Amasaha’…Aragira n’inama urubyiruko ku matora

Patricko yizeye ko urubyiruko ruzatora ubikwiye kandi wagaragaje ko ashoboye

*Ngo PGGSS si cyo kigaragaza ko umuhanzi ari umuhanga,
*Ngo agarutse muri muzika nk’umunyamwuga muri wo,…

Mbabazi Patrick AKA Patricko muri muzika ni umuhanzi ukizamuka ariko umaze kugira umubare munini w’abakunzi kubera indirimbo ze zinogeye amatwi nk’iyitwa ‘Ahora yisekera’ ubu yasohoye indi ndirimbo y’urukundo yise ‘Amasaha’. Uyu muhanzi ukiri mu kiciro cy’urubyiruko agira inama bagenzi be kuzashishoza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama bakitorero uwabagaragarije ko ashoboye.

Patricko yizeye ko urubyiruko ruzatora ubikwiye kandi wagaragaje ko ashoboye
Patricko yizeye ko urubyiruko ruzatora ubikwiye kandi wagaragaje ko ashoboye

Uyu muhanzi watangiye kuzamura imbamutima z’abakunzi ba R&B muri 2014 mu ndirimbo ye ‘Ahora yisekera’, avuga ko yari amaze iminsi atigaragaza mu ruhando rwa muzika ariko ko abakunzi be batahwemye kumugaragariza ko bakeneye kongera kumva ijwi rye.

Avuga ko yari amaze iminsi afite byinshi ahugiyemo (ni ubuzima bwe bwite) ariko ko yumvise umutima umukomanga ko akwiye kongera gukora mu muhogo abakunzi be bakumva ko akiriho kandi ashoboye umuziki.

Ngo ubu noneho agarutse muri muzika nk’ugiye kuwugira umwuga. Ati “ Nkitangira music nayikoraga mvuga ngo isohoka hanze gusa ariko namaze kubona feedback (icyo bavuga ku byo yakoze) y’abantu bituma mvuga nti music yanjye nshobora kuyibyaza umusaruro.”

Uyu muhanzi ubivanga n’amashuri makuru, avuga ko intego ye ari ugukora umuziki ushobora kumutunga ariko ukaba wanabera urugero abandi bakiri bato bifuza kwinjira mu buhanzi.

Iyi ndirimbo amasaaha igaruka ku byifuzo by’umusore ufite umukunzi ariko batabona umwanya uhagije wo kumugaragariza urukundo kubera akazi, akifuza ko amasaaha ahagarara kugira ngo igihe ntikibabere kirogoya ubundi akamwitaho.

Patricko umaze gushyira hanze indirimbo esheshatu zirimo n’izifite amashusho avuga ko iyi ndirimbo ‘amasaha’ yashatse kugaruka kuri bimwe mu biri kuranga ubuzima bw’abakundana ariko bataremerwa n’amategeko n’Imana kubana nk’abashakanye.

Gusa ngo ibikubiyemo si ibimwerekeyeho. Ati “ Niba umuhungu afite umukobwa bakundana baba bari kumwe telephone igasona bamubwira ngo age gukora ugasanga bigarukiye aho umukobwa akagenda, umuhungu agasigara aho ababaye.

Noneho ndavuga ngo uwahagarika amasaha ‘n’ubwo bitashoboka’ ariko umunsi umwe agahagarara nkagumana nawe maze nkakubwira uburyo ngukunda.”

Avuga ko afite umukunzi w’umukobwa ariko ko imibanire yabo ntaho ihuriye n’igitekerezo cy’iyi ndirimbo ndetse ko ibi byifuzo biyirimo bitigeze bimubaho.

Ngo kujya muri PGGSS si cyo gipimo cy'ubuhanga mu kuririmba
Ngo kujya muri PGGSS si cyo gipimo cy’ubuhanga mu kuririmba

Ngo PGGSS si cyo kigaragaza ko umuhanzi ari umuhanga…

Mu mpera z’icyumweru gishize hatangiye ibitaramo byo mu irushanwa rya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star) ku nshuro ya karindwi riri guhuza abahanzi 10 batarangeje imyaka 35 batoranyijwe. Ni irushanwa ry’uruguganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

Buri muhanzi wese aba afite inzozi zo kwinjira muri iri rushanwa rifatwa nk’iribumbatiye iterambere ry’umuhanzi nyarwanda.

Patricko uvuga ko ubuhanzi bwe butarambirije ku marushanwa nk’aya avuga ko umuhanzi w’umuhanga ashobora kubeshwaho n’umwuga we aho guhanga amaso ku marushanwa nka PGGSS.

Ati “ Sinkora indirimbo mvuga ngo ndashaka kujya muri Gumama Guma, n’iyo nayijyamo…ubundi Guma Guma ntabwo ari cyo kintu gituma umuhanzi aba we, ushobora kumenyekana kurenza n’umuntu uyirimo.”

 

Mu matora ya Perezida, ngo yizeye ko urubyiruko ruzatora ukwiye gutorwa

Mu ntangiro za Kanama mu Rwanda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu azitabirwa n’Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze buzuje ibisabwa.

Uyu musore Patricko avuga ko ari mu bategereje ko amatariki agera kugira ngo ahe ijwi rye uwo abona ukwiye kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Avuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatangaje ko azatanga kandidatire muri aya matora kandi ko bikwiye kuko abona ari we muyobozi ukwiye u Rwanda.

Asaba urubyiruko bagenzi be kuzashishoza bagahundagazaho uziyamamaza wabagaragarije ko ashoboye. Ati “ Ni umuntu ukunda urubyiruko, afite aho yakuye igihugu cyacu n’aho akigejeje.”

Anenga abakomeje kunenga leta y’u Rwanda, akavuga ko ababibokora aria baba hanze y’igigu biganjemo abatazi ibimaze kugerwaho ariko ko nk’umuhanzi w’urubyiruko atazemerera abashaka kwambika isura mbi u Rwanda.

Photos © E. Mugunga/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • wowe rata uravuga neza kuburumuhanzi ukanibukako urwanda rukeneye umuyobozi mwiza wavcu. uzanaterimbere rwose uri umuhanga kandi courage

Comments are closed.

en_USEnglish