AEE ivuga ko ivugabutumwa rijyana no guhindura imibereho y’abaturage
Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa (AEE/ African Evangelistic Enterprise) usanzwe ufasha abana bakomoka mu miryango itifashije, uravuga ko n’ubwo mu ntego zayo ari ivugabutumwa ariko bigomba kujyana n’imibereho myiza y’abagezwaho ubwo butumwa. Kuri uyu wa gatanu uyu muryango ubinyujije mu mushinga USAID- Ubaka Ejo wahaye ibikoresho urubyiruko 42 wanarihiriye mu masomo y’imyuga.
Albert Mabasi uyobora ishami rya AEE mu mujyi wa Kigali agira ati “ Icyo tugamije ni ukuvuga ubutumwa mu magambo no mu bikorwa.”
Avuga ko kuvuga ubutumwa bwiza mu bikorwa ari ibi byo gufasha abakomoka mu miryango ikennye dore ko uyu muryango warihiriye abasore n’inkumi 42 mu gukurikirana amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ugahita unabashyikiriza ibikoresho bazifashisha mu kubyaza umusaruro ibyo bize.
Ati “ Turifuza kubona Abanyarwanda bazi Imana, babanye neza kandi babayeho neza biteza imbere.”
Mabasi uvuga ko uru rubyiruko barushishikariza kwibumbira mu matsinda kugira ngo bahuze imbaraga, akavuga ko ibi bikoresho birimo frigo, n’ibindi byo kwifashisha mu ishoramari rya Restaurant bizabafasha kwihangira imirimo.
Avuga ko ibi bikorwa biri no mu rwego rwo kunganira Leta y’u Rwanda muri gahunda yo gufasha abantu kwihangira imirimo kugira ngo babashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye.
Uyu muyobozi wa AEE muri Kigali avuga ko bazakomeza gukurikirana uru rubyiruko kugira ngo barugire inama rutazapfusha ubusa aya mahirwe.
Ati “ Ni urubyiruko ariko ni abana, igihe cyose bakenera kurerwa, guhabwa inama,…turabakurikirana ku buryo twifuza kubona bateye imbere.”
Umwe muri uru rubyiruko rwafashijwe na AEE mu kwiga amasomo y’imyuga muri Kigali Leading TSS, Muhawenimana Samuel avuga ko abasore n’inkumi bahawe inkunga n’uyu muryango bize bafite intego kuko babashishikarizaga kwihangira imirimo ku buryo hari bamwe muri bo bishyize hamwe bagashinga restaurant.
Avuga ko bo batazirirwa bajya gushaka akazi kuko bamaze kukihangira. Ati “ Turangije kwiga dufite akazi ntabyo kwirirwa twiruka ngo turajya kudepoza dushaka akazi dore ko kabaye n’ibura.”
Uyu musore ushimira uyu muryango wabagobotse, avuga ko ibikoresho bahawe bigiye gutiza umurindi iyi business yabo ya Restaurant bamaze gushinga.
Mabasi Albert uyobora AEE mu mujyi wa Kigali agaruka kuri gahunda bari kwibandaho muri iyi minsi zirimo gukomeza guteza imbere imibanire myiza.
Ati “ Icyo twifuza ni ukubona Abanyarwanda bazi Imana, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gahunda yo kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda tuyikomeyeho cyane.”
Avuga kandi ko ubu bashyize imbere gahunda zo kubaka umuryango nyarwanda ufite ireme by’umwihariko bakaba bari kwita kuri gahunda yo kuboneza imirire mu bana bato.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Hari ikiganiro cyanyuze kuri BBC bavuga kuri Kagame Alexis imvo nimvano ya none aho bibaza impamvu bitabera mu Rwanda?
Good
Uyu murwango wa AEE Rwanda ibikorwa byawo ni ndashikirwa cyane cyane muguteza imbere uru byiruko muburezi ubafasha kwiga imyuga itandundukanye ndetse no gufasha abaturage kurandura burundu ikibazo cy’indwara zikomoka ku mirire mibire , maze amezi agera kura 2 nkorera yo stage mu karere ka Kayonza na Rwamagana from University of Rwanda
Comments are closed.