Huye: Abarwaye SIDA bavuga ko akato kasimbuwe n’ubukene
Abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu karere ka Huye, kuri uyu wa mbere baraye bizihije umunsi mpuzamahanga wo kwitabwaho, bavuga ko mu gihe cyo hambere bari bugarijwe n’akato ariko ko ubu ikibateye impungenge ari ubukene bwibasiye imiryango yabo, bakavuga ko butuma batabona amafunguro ahagije bigatuma bacika intege kare ndetse bamwe muri bagenzi babo bagahita bitaba Imana imburagihe.
Aba bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA banaremewe n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bibumbiye mu muryango RVCP (Rwanda Village Concept Project ) n’abibumbiye muri MEDSAR (Medical Student Association of Rwanda).
Bavuga ko kubera amikoro adahagije bajya babura ibyo kurya bigatuma bahagarika ibinini bigabanya ubukana kuko kubinywa bibasaba gufata ifunguro ryuzuye intungamubiri kandi rihagije.
Bagaruka ku kato bakunze kugirirwa mu minsi yatambutse, bakavuga ko ikibazo bafite muri iyi minsi atari akato ahubwo ko ari ubukene.
Umwe muri bo witwa Musabyemariya Aphonsine agira ati ” Mbere twahabwaga akato, ariko ubu ntako tugihabwa dufatwa nk’abandi bantu bose, ikibazo dusigaranye ni icy’inzara kuko kenshi tuba dukennye, imbaraga zo gukora ni nke.”
Uyu mubyeyi uvuga ko atishoboye avuga ko ubutaka afite budahagije akaba atunzwe no guca inshuro.
Ati “ Iyo ntabonye aho nca inshuro sindya, iyo ntariye simfata iyi miti kuko yanyica, rwose dukeneye abatuba hafi kuko iyi miti isaba kuyinywa wariye ibifite umumaro mu mubiri.”
Bashimira aba banyeshuri babaremeye bakaboroza ihene kuri buri muryango, bakavuga ko iri tungo rizabafasha ifumbire bakabasha guhinga imboga.
Gasengayire Monique utuye mu kagari ka Rukira mu murenge wa Huye ati ” Aka gahene wenda kazamfasha, nzajya nkitaho kuko niryo tungo mfite, wenda mbone agafumbire mpinge akarima gato mfite.”
Mashyaka Emmanuel ushinzwe umutungo mu muryango RVCP avuga ko ibikorwa nk’ibi babikora mu rwego rwo kwereka abafite ubwandu ko hari ababatekerezaho bakigarurira icyizere ndetse banakangurira abantu kwirinda SIDA.
Ati ” abafite ibibazo turabazirikana mu bushobozi bwacu becye, mu rwego rwo gutanga amaboko yacu nk’abanyeshuri kandi imbaraga z’igihugu.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mutwarasibo Cyprien avuga ko abantu bafite ubwandu bwa SIDA babafata nk’abandi barwayi bose, gusa iyo hagize ugaragara ko afite virus akaba atishoboye afashwa nk’abandi batishoboye mu rwego rwo kubaba hafi.
Ati ” Turabareba twasanga ari abantu badashoboye tukabitaho ariko iyo dusanze yishoboye tumukangurira gukora akabona ikimubeshaho, n’aba rero icyo tubakangurira ni ugukora bakiteza imbere.”
Uretse amatungo magufi borojwe, aba bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, banahawe imyenda; inkweto na bimwe mu bikoresho byo mu rugo.
Uyu munsi ni umunsi wizihizwa buri mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ending AIDS together”. Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo twese hamwe turandure SIDA.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye