Digiqole ad

Gakenke:  Ngo batindiwe n’uko itariki igera bakajya gutora Perezida

 Gakenke:  Ngo batindiwe n’uko itariki igera bakajya gutora Perezida

Gakenke iri muri ako gakaro gatukura

Mu karere ka Gakenke, abaturage baganiriye n’abanyamakuru barimo gufashwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora inkuru ku matora, bavuga ko batindiwe n’isaha y’amatora ngo bajye gutora Perezida, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ngo umuhigo ni ukuzatora 100%.

Gakenke iri muri ako gakaro gatukura

Mu murenge wa Gashenyi, mu karere ka Gakenke kimwe no mu murenge wa Cyabingo, abaturage bavuga ko biteguye amatora  ya Perezida azaba mu Rwanda tariki ya 3 – 4 Kanama 2017.

Abaturage bo muri ako gace babazwaga uko biteguye gutora Umukuru w’Igihugu, niba ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuturage atore barabibonye, no kumenya ko bafite amakuru ku matora agiye kuba.

Veronika Ntamigiro, wo mu kagari ka Giko, mu mudugudu wa Rugote, twamusanze muri Centre y’ubucuruzi ya Base, mu karere ka Gakenke, afite imyaka 80 y’amavuko yabwiye abanyamakuru ko atari ubwambere azaba yitabiriye amatora, ko asanzwe yitabira gahunda za Leta, yiteguye gutora Umukuru w’Igihugu uzamugeza ku iterambere.

Ati “Amatora y’Umukuru w’Igihugu narayumvise kandi nsanzwe mutora, nubwo mfite iyo myaka yose mirongo inani nzamutora. Umukuru w’Igihugu nzamutora kugeza igihe nzapfira.”

Tuzayisenga Juvenal w’Imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu karere ka Gakenke, umurenge wa Karambo, akagari ka Karambo, mu Ntara y’Amajyaruguru, na we avuga ko biteguye amatora ya Perezida.

Ati “Abayobozi nibyo bahora badushishikariza ukuntu tuzatora. Turabyiteguye pe, babidushishikarije kenshi, batubwira uburyo tuzaba twifashe mu matora, uburyo tugomba kuyitabira tukazinduka, tukazindukira igihe, isaha ku isaha twazindutse natwe byadufasha tukarangiza kare. Ni wo muco, batubwira ko tugomba kuzinduka noneho na bo bakabona uko babarura ayo majwi.”

Musuhuke Isayasi w’imyaka 71, atuye mu mudugudu wa Rwobe, mu kagari ka Muramba, mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, avuga ko biteguye neza amatora ndetse ngo boroherejwe kwireba kuri telefoni niba umuntu akeneye kwiyimura kuri lisiti y’itora.

Ati “Ubu kwitegura twararangije, ubu umuntu ari kuri lisiti y’itora, niba nzatorera muri ako kagali kanjye, muri uyu murenge wanjye, birumvikana ko nzakora ki? Inkoko niyo ngoma mu kwa Munani ku itariki 4.”

Umuyobozi w’umurenge wa Gashenyi by’agateganyo, Rwizigura Seshoba Aimable avuga ko kimwe n’ahandi hose  mu murenge wa Gashenyi biteguye kujya mu matora.

Ati “Muri uyu murenge biteguye amatora, mu nama zitandukanye bagenda bakangurira abaturage kuzitabira amatora kandi bakazatora neza.”

Rwizigura Seshoba Aimable avuga ko gukangurira abaturage kuzatora neza bavuga, ari ukuba umuturage yujuje ibyangombwa bisabwa, akazatora mu mutekano kandi atuje.

Nubwo kuri bamwe biteguye, mu nama yahuje Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Mbanda Kalisa n’Abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, hari benshi mu bayobozi bagaragaje ko hakiri abaturage batarabona indangamuntu kandi bagejeje igihe cyo gutora, ndetse abandi bakaba batarabona amakarita y’itora.

Abandi bayobozi bagaragaje ko hakiri benshi mu bazatora batarajya kwikosoza kuri lisiti y’itora kimwe n’uko hari abagaragaje ko hari aho basanze imibare y’abari kuri lisiti y’itora irenga iyo bafite.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko bajyiye gushyiramo imbaraga nibura icyumweru kimwe gisigaye ngo abaturage baba bamaze kwikosoza kuri lisiti y’itora kikazarangira na byo birangiye, ndetse ngo bazakoresha Umuganda usoza ukwezi mu gushishikariza abaturage bose kwikosoza kuri lisiti y’itora.

Yavuze ko Intara y’Amajyaruguru yasinye umuhigo wo kuzatora 100% kandi ngo bizajyerwaho ahereye ku buryo amatora ya mbere y’aya yitabiriwe muri iyi Ntara, kandi ngo bagiye gukora imihanda yose ijya ahazabera amatora ku buryo nta nzitizi n’imwe izabuza amatora kuba neza.

Musabyimana Jean Claude aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere yagize ati “Kugira 100% ni ukuvuga ngo ni umuhigo w’uburere mboneragihugu, ni ukuvuga ngo niba mfite abaturage bacengewemo n’uburere mboneragihugu ni ukuvuga ngo ubundi ubwitabire mu matora bwakabaye 100%,…

Ibyo ni umuhigo buri muyobozi wese yishimira ndetse aniyemeza ushobora kuwugeraho cyangwa ntuwugereho, ariko mu mibare yagaragajwe na Komisiyo mu Ntara yacu ntagitangaza cyaba kirimo kubera ko hari aho twagiye tugira 98% na 99% kugera rero ku 100% nta gitangaza cyaba kirimo ahubwo byaba ari ikimenyetso cyo gucengerwa n’ubureremboneragihugu.”

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye muri 2011, ubwitabire mu Ntara y’Amajyaruguru bwabaye 94,31%, amatora y’Abadepite yo mu 2013 muri iyi Ntara yitabiriwe ku gipimo cya 99% naho amatora ya Referendumu yabaye mu Ukuboza 2015 yitabiriwe ku gipimo cya 98,13% mu gihe amatora y’inzego z’ibanze yo muri 2016 yitabiriwe na 96,73%.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish