Digiqole ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru yeguye ku mirimo

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru yeguye ku mirimo

Kayitasire Egide wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru yeguye kuri iyi mirimo avuga ko ahagaritse izi nshingano ku mpamvu ze bwite. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bwakiriye ubu bwegure.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yabwiye Umuseke ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu wari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru.

Habitegeko avuga ko yakiriye neza ubu bwegure bw’uwari usanzwe amufasha mu buyobozi bw’akarere ndetse ko atabusubiza inyuma.

Ati “ Biriya byo kwegura ni ibintu bisanzwe iyo umuntu abishatse aregura….ntabwo umuntu yashaka kwegura ngo ubimwangire.”

Mu minsi ishize humvikanye ubwegure bw’abayobozi mu nzego z’ibanze zitandukanye, bavugaga ko babonaga batagishoboye kugendera ku muvuduko w’ibikenewe kugerwaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko yakiriye ubwegure bw’uyu wari umuyobozi

 

Mu karere ka Nyaruguru
Mu karere ka Nyaruguru

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • Egide ihangane kabisa.usezeye kigabo.wakoranaga n’igisambo none wakibujije kwiba kikirirwa kikubeshyera ngo ukora amakosa kandi ntayo ukora.Mureke agumye yibe nawe n’ejo bakamwirukana.Giti mujisho arabe y’umva.

  • Habimana wagabanije amatiku!Ni ubwa mbere wakumva ko umuyobozi yeguye?Amagambo make shahu kuyobora ntibisobanura guhora ku ngoma ubuziraherezo.

  • nonese se iyi pfoto mbona niye’uweguye?cg

Comments are closed.

en_USEnglish