Digiqole ad

Mu gitaramo cy’imideli cya ‘Collective Rw’, harimo itike ya 40 000 Frw

 Mu gitaramo cy’imideli cya ‘Collective Rw’, harimo itike ya 40 000 Frw

Mu gitaramo cya Collective RW muri 2016 cyaritabiriwe cyane

Ibiciro byo kuzinjira mu gitaramo cy’imideli kiswe ‘Collective Rw fashion week’ gitegurwa na Collective Rw, byamenyekanye, tike izaba ihenze kurusha izindi ni iy’ibihumbi 40 (40 000 Frw). Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 10 Kamena.

Mu gitaramo cya Collective RW muri 2016 cyaritabiriwe cyane
Mu gitaramo cya Collective RW muri 2016 cyaritabiriwe cyane

Ku nshuro ya mbere ibirori nk’ibi byabaye muri 2016 byitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Madamu Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange Kagame, Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda, Kanimba Francois, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu itangazo rihamagarira abifuza kuzitabira iki gitaramo, abagize Collective Rw bavuze ko amatike azatangira kugurishwa mu cyumweru gitaha.

Iyi kompanyi ivuga ko mu matike azagurishwa harimo igura ibihumbi 40 (40 000 Frw), iy’ibihumbi 30 (30 000 Frw) n’iy’bihumbi 20 (20 000 Frw).

Collective Rw yashinzwe mu mwaka wa 2015 n’abahanzi b’imideli bamaze bamaze kumenyekana barimo Sonia Mugabo, Teta Isibo, Mathew Rugamba, Linda Mukangoga na Candy Basomingera.

Uyu mwaka hakaba hitezwe impinduka muri iki gitaramo cyongewemo n’abandi bahanzi b’imyenda bazamurikamo imideli barimo inzu y’imideli ‘Uzi Collections’ , inzu y’imideli ‘Moshions’ , umuhanzi w’imideli Mizero Cedrick n’abandi.

Umulisa Gabriella umurika imideli, yabwiye Umuseke ko iki gitaramo kirikuzamura urwego rw’imideli mu Rwanda.

Ati ” Nkurikije aho uruganda rw’imideli mu Rwanda ruvuye n’aho ruri kugana, ubona ko hari ikizere kigaragarira mu bikorwa bigenda bitegurwa.”

Avuga ko n’iki gikorwa guteganyijwe muri Kamena gifite byinshi kizasigira uruganda rw’imideli mu Rwanda.

Ati “ Iki gitaramo gitegurwa na Collective Rw hari byinshi kizakemura mu ruganda rw’imideli birimo no kuzamura imyumvire y’abakunzi b’ibitaramo by’imideli.”

Umwaka ushize, ubwo collective Rw bateguraga igitaramo nk’iki ku nshuro ya mbere, bavuze ko ibirori nk’ibyo bizajya biba buri mwaka .

Mu gitaramo cya mbere herekanywe imideli yahimbwe n’abahanzi b’imideli batandukanye barimo abo mu Rwanda no hanze.

Mu mideli yerekanywe harimo amakanzu, amashati, amapantalo, inkweto, ibikapu, ingofero n’imirimbo inyuranye.

Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye iki gitaramo
Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye iki gitaramo
Abo muri Collective RW bavuga ko tike ihenze ari iya 40 000 Frw
Abo muri Collective RW bavuga ko tike ihenze ari iya 40 000 Frw

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish