Digiqole ad

Muri Kigali Fashion Week hari abakuramo amahirwe yo kwishyurirwa amashuri

 Muri Kigali Fashion Week hari abakuramo amahirwe yo kwishyurirwa amashuri

Abazamurika imideli bavuga ko biteguye kuzashimisha abazitabira iki gitaramo

Abari gutegura igitaramo kimurikirwamo imideli kizwi nka Kigali Fashion Week giteganyijwe kuba kuwa 27 Gicurasi baravuga ko imiyeteguro irimbanyije. Bakavuga ko uretse kuba urubyiruko rumurika imideli muri iki gitaramo rushobora kuhakura amahirwe yo kumenyekana ngo hari n’abajya bahabonera ubufasha bwo gukomeza amashuri.

Abazamurika imideli bavuga ko biteguye kuzashimisha abazitabira iki gitaramo
Abazamurika imideli bavuga ko biteguye kuzashimisha abazitabira iki gitaramo

John Bunyeshuri uyobora abategura Kigali Fashion Week avuga ko ko ibyangombwa byose byamaze gushyirwa ku murongo kugira ngo iki gitaramo kigende neza. Ngo i n’abazamurika imideli bamaze kwitegura.

Bunyeshuri avuga ko mu byo bishimira bagezeho, harimo no kuba barafashije bamwe mu bahanzi b’imideli gukomeza amashuri.

Ati ” Kigali Fashion Week ntiduhuzwa n’aba-designer cyangwa aba-model n’iki gitaramo gusa, kuko ubu hari n’abo dufasha gukomeza amashuri, urugero hari nk’umu-designer twafashije kubona ishuri mu bufaransa hari n’abandi ariko bamaze kugera kure, tukaba dufite ikizere ko umusanzu turi gutanga hari byinshi uzubaka.”

Mu minsi ishize, Umuseke watangaje inkuru y’umwe mu bafite ubumuga wavugaga ko abafite ubumuga birengagizwa muri ibi bikorwa kandi muri bo hari ababa biyumvamo iyi mpano.

Daniel Ndayishimiye umwe mu bari gutegura Kigali Fashion Week avuga ko n’ubwo badakunze gukoresha abafite ubumuga mu kumurika imideli ariko ntibivuze ko badashoboye.

Ati ” Ni byo koko ntidukunze gukoresha abamugaye, twizera ko n’abo bashoboye, muri 2014 nabo twabahaye umwanya babasha kwerekana, ikindi kandi dukorana n’umuntu uwari wese tutitaye ku miterere y’umubiri we.”

Harerimana Gamarielle uzamurika imideli muri iki gitaramo yavuze ko yizeye ko azashimisha abazitabira.

Ati ” Ku ruhande rwanjye n’urw’aba-model twese turiyizeye, tumaze iminsi dukora imyitozo itandukanye ndizeza abazitabira iki gitaramo ko bazaryoherwa kurusha mu myaka yabanje.”

Iri murikamideli ryatangiye muri 2011, uyu mwaka  biteganyijwe ko rizitabirwa n’abamurikamideli 60, hakazamurikwamo imideli yahanzwe n’abahanzi 15 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Abategura Kigali Fashion Week bavuga ko urubyiruko rumurika imideli muri iki gitaramo hari abagira amahirwe yo kurihirirwa amashuri
Abategura Kigali Fashion Week bavuga ko urubyiruko rumurika imideli muri iki gitaramo hari abagira amahirwe yo kurihirirwa amashuri

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish