Digiqole ad

Umubyeyi w’abana 3 mu ndirimbo ye ya mbere ashimira P.Kagame

 Umubyeyi w’abana 3 mu ndirimbo ye ya mbere ashimira P.Kagame

*Ati “Nta mpano y’ubutunzi cg ubwenge mfite namuha…”
*Ati “…Nawe wibaze icyatuma umuntu aririmba adasanzwe abikora.”
*Ngo umugore wifuza kwiyamamaza na we ni ijambo yahawe na Kagame,…

Arubatse afite umugabo n’abana batatu, ubuhanzi bwo kuririmba ntibiri mu mpano ze ngo ntazanabikora mu buryo bw’umwuga. Assia Mukina usanzwe afite irerero ry’abana avuga ko nta yindi mpano yabonye yatura umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame uretse kumukorera indirimbo yo kumushimira. Ni yo ndirimbo ye ya mbere akoze.

Assia ni umubyeyi w'abana batatu ni ubwa mbere asohoye indirimbo
Assia ni umubyeyi w’abana batatu ni ubwa mbere asohoye indirimbo

Ni indirimbo itangira yumvikanamo ijwi ry’umugore rirangurura nk’uri mu mbaga y’abantu benshi ari kwamamaza. Yayise ‘Tora Kagame’.

Igaruka ku bikorwa bitandukanye byahinduye imibereho y’abaturage nka Girinka, ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé, iterambere ry’ibikorwa remezo, kuzamura ireme ry’uburezi n’isuku.

Muri iyi ndirimbo igaruka ku ijambo ryahawe abagore n’urubyiruko, asaba Abanyarwanda kuzatora uwabagejeje kuri ibi byose.

Assia uvuga ko ari ubwa mbere yari yinjiye muri studio gukoresha indirimbo, avuga ko nta yindi mpano yabonaga yaha umukuru w’igihugu atari ugushyira hanze iyi ndirimbo irimo bimwe mu bikorwa byagezweho kubera imiyoborere ya Perezida Kagame.

Ati “ His excellence nta kindi namuha, ari ibijyanye n’ubutunzi cyangwa ubwenge ntacyo, hari igihe ugira ishyaka ryo gukunda umuntu ukabura icyo wamuha, ntawe utanga icyo adafite, impano natanze ni yo mfite.”

Uyu mubyeyi avuga ko iyi ndirimbo yakwifashishwa mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse ko na we yiteguye kuzenguruka igihugu aririmba iyi ndirimbo asaba Abanyarwanda guhitamo neza bagatora Kagame.

Ati “ Abana nzajya mbasigira umuryango, kandi igihugu cyacu gifite amahoro, ntabwo nabasiga i Kigali ngo numve ko hari icyo bashobora kuba.”

Assia Mukina ufite abana batatu, avuga ko ubutumwa bwose butanzwe na Perezida Kagame bumwubaka by’umwihariko agaterwa ishema n’uburyo yatumye abagore bagira ijambo mu nzego zitandukanye.

Ngo asanzwe akora ibikorwa by’ubuhanzi bw’ibisigo n’imivugo ariko ko ibi bikorwa bya Perezida Kagame byatumye yumva agomba kugerageza no kuririmba kugira ngo agaragaze ibinezaneza aterwa na we.

Ati “ Perezida wacu ndamukunda, byose nkabifatanyiriza hamwe no gukunda igihugu, nawe wibaze ikintu cyatuma umuntu aririmba adasanzwe aririmba.”

 

Umugore wifuza kwiyamamaza na we ni ijambo yahawe na Kagame…

Mu banyarwanda batatu bamaze gutangaza ko bazatanga kandidatire harimo umugore/umukobwa umwe wavuze ko aziyamamaza nk’umukandika wigenga (kugeza ubu nta mukandida uremezwa na komisiyo y’amatora).

Assia Mukina avuga ko adashobora guca intege abifuza guhiganwa mu matora y’umukuru w’igihugu, ko uyu mugore watangaje ko azatanga candidature na we abiterwa n’umusaruro w’imiyoborere myiza ya Kagame.

Ati “Abagore dufite ijambo kandi tuzi uwariduhaye, birumvikana ni na byo byatumye uriya yifuza kuziyamamaza, na we afite uburenganzira ariko Abanyarwanda barajijutse, bafite ibitekerezo, bazi uwabagiriye akamaro, bazi aho bashaka kujya, bazatora uzabagezayo.”

Gusa ngo we yamaze guhitamo kandi yizeye ko amahitamo ye ashyigikiwe na benshi babigaragaje ubwo basabaga ko Kagame akurirwaho inzitizi zashoboraga kumubuza kwiyamamaza.

Iyi ndirimbo yumve hano. Tora Kagame by Assia

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Harya twari twagira premier Ministre uhangana na perezida mu bitekerezo cyangwa bicayemo nkimitako gusa?

    • Ese ni ngombwa guhangana cyangwa ikiza ni ukwuzuzanya hagamijwe icyateza URwanda n’abarutuye imbere?

      • Iyo bibaye ngombwa urahangana.Nonese Agatha Uwilingiyimana harubwo yatinyaga kuvuga icyo atakereza? Abacu buzuye murizo nzego haricyo wari wumva bavuga ejobundi bakubita umuzunguzayi bakamuvanamo umwuka, Ejobundi batwikira abana muri ruhurura, nkumubyeyi ufite abana wicaye aho nkintumwa yabaturage hari numwe wigeze wumva harikintu avuga?

  • Kwiyamamaza birarimbanyije.Nonese komisiyo y’amatora ibivugaho iki?

  • Harya kwiyamamaza byari byatangira? Ese ubu biremewe ibingibi? Buriya ntikagombye gutegereza komisiyo igatanga go ahead. Ese nkubu undi mu kandida bamukoreye indirimbo byagenda bite?

    Was just asking

  • Ubyange cg ubyemere,burya ibikorwa birigaragaza.Ndabwira matunda,runaka na rebero;iyo urebye byinshi byiza byagezweho muri iki gihugu ntakwirirwa ndondora,nawe ubona ko ko ibyo mvuze ntangira,ari byo.Nubwo hari bamwe bashaka gutera urumamfu mu ngano,bavanga ibibi mu byiza byifuzwa na buri wese,ariko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho,rurikesha umuyobozi ureba kure kandi burya ntabwo washimwa nabose, miliyoni zisaga 10 z’abanyarwanda.Abanenga ntibabura.Nge kuva namenya ubwenge,nakomeje kubona umuhanda Rubavu-Karongi usimburanwamo ivumbi n’icyondo,ariko ubwo Ummugabo ureba kure yageranga mu Karere ka Rutsiro,akabona ukuntu imodoka itwara abagenzi yabaga muri uwo muhanda yari bisi ya Onatracom twitaga RWANDAYOTE”!(iyo yagusigaga,wararaga ku muhanda),yaravuze ati”mu myaka mike uyu muhanda uzaba amateka.None ibyo yavuze byaratashye kaburimbo iri hafi kurangira.Banyarutsiro,uwo muntu twamunganya iki?Inyiturano ni imwe,ni ku itariki 4 z’ukwa munani tukabirangiza nta kindi.Amahoro kuri We.

    • Ariko ndatekerezako kubaka imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa by’iterambere Prezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda biri mu munshingano ze nk’umukuru w’igihugu. N’undi wese abaye prezida akita ku nshingano ze nawe iyo mihanda n’ibindi bikorwa by’iterambere yabikora. Kuvuga ko Kagame ari wenyine ushoboye guteza u Rwanda imbere byo ni ukurengera. Until when such inferiority complex?

    • Nibyiza gutanga ibitekerezo byawe ariko niba mu bikorwa remezo uvuze umuhanda Gisenyi-Kibuye na Gitarama- Kibuye..wavugase iyindi yose ko atari imihanda? Ntimwayisanze ahose? Ubu uwakubaza gukora bilan yimyaka irenga 21 mubyerekeye uburezi,ubukungu bwa rubanda giseseka wasanga imeze gute? Byinshi byarakozwe kimwe nuko abandi bakoze inshingano zabo gusa ntibihagije ngo umuntu avugeko tubikesha umuntu runaka nabandi babonye possibilité babikora byabananira bakajyana iyo manda tugaha amahirwe undi.Nibwo buryo burambye bwo gusigasira ibyo bikorwa.

  • @ Runaka, ibaze nawe!! Nangye narinzi ko igihe kyo kwiyamamaza kitaratangira.

  • Uwateguye indirimbi y’amatora nta kibazo na gito mbona afite, nta n’ icyo yakosheje, kuko ni igihangano cye. Guhangana tubona mu bihugu byinshi se mubona kubimariye iki? Izo nduru ntazo twifuza mu Rwanda. Kagame tuzamutora twongere tumutore!!

    • Buranga we,maze ndore!

    • Buranga we,maze ndore!…

Comments are closed.

en_USEnglish