Digiqole ad

Ngoma: Abarwayi barashima ingabo ziri kubavura ku buntu, neza kandi vuba

 Ngoma: Abarwayi barashima ingabo ziri kubavura ku buntu, neza kandi vuba

Ngoma – Mu bitaro bya Kibungo, i Zaza na Rukira inzobere z’abasirikare b’abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bari kuvura ku buntu abarwayi bafite indwara zari zarananiwe n’ibi bitaro. Abarwayi bari kuvurwa n’izi ngabo barashima ko bari guhabwa serivisi zinoze ku buntu kandi vuba. Ni mu bikorwa by’ingabo bya ArmyWeek biri kuba ubu.

Abaturage b'i Ngoma bishimiye ubuvuzi barimo guhabwa n'abasirikare ba RDF
Abaturage b’i Ngoma bishimiye ubuvuzi barimo guhabwa n’abasirikare ba RDF

Aba barwayi biganjemo abamaranye iminsi indwara barabuze ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu bitaro bikomeye babaga baroherejwemo, bashimira ingabo z’u Rwanda ubu ziri kuzibavura zibasanze i Kibungo.

Muri iki gikorwa cyatangiye kuwa mbere kikazamara icyumweru, izi nzobere z’abasirikare ziturutse mu bitaro bikuru bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe ziri kwibanda ku ndwara z’abagore, iz’amagufa n’indwara z’amenyo, amatwi n’amaso.

Aba baganga kandi baranabaga abarwayi bari barabuze ubushobozi bwo kujya kwibagishiriza mu bitaro bari baroherejwemo.

Manzi Emmanuel waje kubagwa aturutse mu murenge wa Jarama ati ” Iki gikorwa cyabo (ingabo) cyadushimishije cyane ko kidasaba amafaranga menshi umuntu arushywa n’itike gusa.”

Ndayambaje Vincent utuye i Kibungo na we wari umaze kubagwa, avuga ko yagiye kwibagisha mu bitaro bya Kanombe inshuro eshatu ariko agataha atabonanye na muganga.

Avuga ko izi ngabo zimuvunnye amaguru kuko yari ariho ashakisha amikoro ngo azasubire i Kigali, ibintu avuga ko bimuhenda cyane.

Ati “ Nishimiye kuba badusanze hano, ni ikintu kiza izi ngabo z’u Rwanda zirimo kudukorera ku buntu.”

Maj Dr. Ernest Munyemana ukuriye istinda ry’abasirikare b’abaganga bari kuvura abarwayi kuri ibi bitaro avuga ko ingabo zatekereje kwegereza ubuvuzi abantu babuze ubushobozi bwo kujya kwivuriza aho boherejwe.

Ati “Tuba tugira ngo dufashe abaturage kugira ubuzima bwiza tubasanga aho bari kandi binafasha kuvura abaturage benshi mu gihe gito, ikindi ni uko twizera ko tuzavura abaturage benshi ku mubare uruta uwo ibitaro byari bisanzwe bivura ku munsi.”

Nkurunziza Justin ushinzwe abakozi mu bitaro bya Kibungo ashima izi ngabo kuko zije kubanganira mu kazi, akavuga ko benshi muri aba barwayi bari kuvurwa bari barananiwe n’ibi bitaro.

Ati ” Tuba dufite abaturage benshi baba bagomba koherezwa i Kanombe, CHUK,… iyo rero baje bakabavurira hano ni igikorwa cyiza cyane twishimira.”

Mu karere ka Ngoma kandi iki gikorwa cya ‘Army Week’ cyo kuvura abarwayi kiri no kubera mu bigo nderabuzima bya Zaza na Rukira.

Abafite uburwayi butandukanye baravuga ko batacikwa n'aya mahirwe
Abafite uburwayi butandukanye baravuga ko batacikwa n’aya mahirwe
Bazindukiye mu bitaro bya Kibungo
Bazindukiye mu bitaro bya Kibungo 
Maj. Dr. Ernest Munyemana avuga ko RDF ihora itekereza ubuzima bw'abaturage
Maj. Dr. Ernest Munyemana avuga ko RDF ihora itekereza ubuzima bw’abaturage
Amaranye iminsi imvune none inzobere z'ingabo zigiye kumuvura neza
Ari kwitabwaho ku mvune yari amaranye igihe 
Manzi Emmanuel uri kuvurwa n'izi ngabo avuga ko yahawe serivisi zinoze kandi vuba
Manzi Emmanuel uri kuvurwa n’izi ngabo avuga ko yahawe serivisi zinoze kandi vuba
Ndayambaje Vincent akimara gukorerwa operation yavuze ko yari amaze kujya i Kanombe inshuro eshatu atabonana na muganga none ngo bamusanze aho atuye
Ndayambaje Vincent akimara kabagwa yavuze ko yari amaze kujya i Kanombe inshuro eshatu atabonana na muganga none ngo bamusanze aho atuye
Nkurunziza Justin ushinzwe abakozi mu bitaro bya Kibungo avuga ingabo zabunganiye mu kazi
Nkurunziza Justin ushinzwe abakozi mu bitaro bya Kibungo avuga ingabo zabunganiye mu kazi
Ingabo z'u Rwanda zamanuye ibikoresho n'imiti zijya kuvurira mu bitaro bya Kibungo
Imodoka zimenyerewe nk’izikoreshwa mu ntambara nizo ziri gutunda imiti n’ibikoresho bijyanwa ku bitaro i Kibungo no kubigo nderabuzima bya Rukira na Zaza hirya mu cyaro

Photos©E.Byukusenge/Umuseke

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

2 Comments

  • Amatora aregereje ibi ntagitangaza kirimo.

  • Mahoro ibyo uvuga ntabyo uzi,ibyo ingabo zikora muri army week birasanzwe buri mwaka,naho ibya matora byo byihorere kuko ingabo ntabwo ziri muri mitingi kuko nta candidature zigeze zitanga.Babikorera abasudani katswe abanyarwanda barakubeshye.

Comments are closed.

en_USEnglish