Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yirukanye Minisitiri w’amabuye y’agaciro

 Tanzania: Magufuli yirukanye Minisitiri w’amabuye y’agaciro

Magufuli yirukanye Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli yirukanye ku mirimo Sospeter Muhongo wari Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umugenzuzi wa Leta w’iyi mirimo. Ngo barazira ibyavuye mu iperereza ryagaragaje ko hari kompanyi zohereza amabuye y’agaciro hanze ariko ntizigaragaze ingano ya nyayo y’ibyo zohereza kugira ngo zinyereze imisoro.

Magufuli yirukanye Minisitiri w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Magufuli yirukanye Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Iyirukanwa ry’aba bari muri Guverinoma ya Magufuli, uyu mukuru w’igihugu yaritangaje mu mbwirwaruhame yatambutse kuri television.

Magufuli yavuze ko mu mirimo y’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro harimo uburiganya bugamije kunyereza imisoro iva muri iyi mirimo.

Ubusanzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Tanzania bwinjiza 4% by’umusaruro w’umutungo w’ibihugu bigize EAC.

Magufuli yavuze ko iperereza ryagaragaje ko kompanyi ya Acacie Mining yatangaje ko yohereje hanze amabuye y’agaciro nka gold, copper na silver ariko itigeze igaragaza ibyo yinjije mu yandi mabuye y’agaciro yo mu bihe byatambutse.

Ati “ Komisiyo (yakoze iri perereza) yatahuye ko hari andi mabuye y’agaciro menshi yoherejwe hanze ariko ataragaragajwe, ayo ni nka sulfur, iron, iridium, titanium na zinc.”

Iri perereza rikoze k’uwari Minisitiri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Tanzania ryagaragaje ko iyi kompanyi ya Avacia yagaragaje  ko yohereje hanze toni 1.1 za zahabu ariko igenzura ryagaragaje ko yohereje toni 15.

Perezida Magufuli avuga ko Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Sospeter Muhongo na Dominic Rwekaza wari umugenzuzi wa Leta ushinzwe iby’amabuye y’agaciro bagize uruhare muri iyi migambi igambiriye kunyereza amahooro.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru bivuga ko iyi kompanyi Acacia ivuga ko nta binyoma yigeze itangaza ubwo yagaragazaga amabuye yohereza hanze, ndetse ko yatanze umusoro ukwiye.

Ati “ Nkunda cyane Prof Muhongo…ni inshuti yanjye ariko ndifuza ko yisuzuma kuri iki gikorwa ubundi akarekura umwanya we bidatinze.”

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Banyamakuru bavandimwe. Aya mabuye y’agaciro nta kinyarwanda agira ?: gold (zahabu), copper (feza) na silver (umuringa)! Ariko ndarenganya Niyonkuru ! Byagombye kuba byakosowe n’umwanditsi w’ikinyamakuru (editor)

  • Magufuli azakore nko mu Rwanda ashake umuyahudi abimushinge.

Comments are closed.

en_USEnglish