Digiqole ad

Japan yatanze ibiribwa bya miliyoni 1.466 USD byo gufasha impunzi z’Abarundi

 Japan yatanze ibiribwa bya miliyoni 1.466 USD byo gufasha impunzi z’Abarundi

*Iyi nkunga irimo toni 147 z’ibishyimbo byose byaguzwe mu Rwanda,
*Ambasaderi wa Japan mu Rwanda ati “N’umuceri w’iwacu uraza vuba aha.”

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yashyikirije ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM) mu Rwanda inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 165 Japanese Yen (1.466 USD) byo kugaburira impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama.

Amb Takayuki Miyasita w'Ubuyapani mu Rwanda yashyikirije WFP iyi nkunga igiye gufasha ubuzima bw'impunzi z'Abarundi ziri i Mahama
Amb. Takayuki w’Ubuyapani mu Rwanda yashyikirije WFP iyi nkunga igiye gufasha ubuzima bw’impunzi z’Abarundi ziri i Mahama

Iyi nkunga ya miliyoni 1.466 USD yaguzwemo toni 147 z’ibishyimbo byose byaguzwe mu Rwanda, toni 34 z’amavuta y’ubuto na toni 55 z’ifu y’igikoma yuzuye intungamubiri cyo kugaburira abana n’abagore.

Aya mafaranga kandi yaguzwemo ibindi biribwa n’ibikoresho birimo ibigori, umunyu byose bigiye guhabwa impunzi z’Abarundi zicumbitse mu nkambi ya Mahama.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita avuga ko mu mwaka ushize yasuye iyi nkambi ya Mahama, ndetse ko hashize amezi atandatu igihugu cye gitanze indi nkunga n’ubundi ya miliyoni 1.466 USD yo gufasha ubuzima bw’impunzi z’Abarundi bari muri iyi nkambi.

Avuga ko bakomeje gukurikirana amakuru y’impunzi ziri mu Rwanda n’ahandi ku Isi hose bakumva ko hari icyo bakwiye gukora ku buzima bw’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama.

Ati “ Uyu munsi twishimiye kuba tugiye gutanga iyi nkunga ya miliyoni 1.466 USD agiye gufasha izi mpunzi zitorohewe n’ubuzima, twizeye ko iyi nkunga izunganira imibereho y’izi mpunzi.”

Amb. Takayuki avuga ko mu minsi micye iri imbere igihugu cye kizohereza n’umuceri wo kunganira imibereho y’izi mpunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi 55 .

Avuga ko ikibazo gihungabanya ubuzima bw’abantu n’ubuhunzi kiba gikwiye kwitabwaho, akavuga ko igihugu cye gikomeje gushyira ingufu mu bikorwa byo kwita ku mpunzi.

Ati ” N’ubwo hashize igice cy’umwaka dutanze ibindi biribwa byo gufasha izi mpunzi ariko baracyafite ibibazo, ubuzima buracyabagoye, ni yo mpamvu n’uyu munsi twongeye gutanga iyi nkunga.”

Amb. Takayuki ahamagarira ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira umutima utabara bagatera ikirenge mu cyabo cyo gufasha impunzi.

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’abibumye ryita ku biribwamu Rwanda, Jean-Pierre de Margerie avuga uyu muryango ahagarariye ubusanzwe utagira ingengo y’imari ihamye ahubwo ko ibikorwa byawo bishingira ku bwitange bw’ibihungu n’indi miryango mpuzamahanga itabara imbabare.

Avuga ko mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi ibihumbi 80 ariko zigiye ziri ahantu hatandukanye, akavuga ko iyi nkunga yo gufasha impunzi ibihumbi 55 zicumbitse mu nkambi ya Mahama hari byinshi igiye kunganira imibereho yazo.

Jean-Pierre de Margerie ukuriye WFP mu Rwanda avuga ko inkunga zigikenewe kugira ngo ubuzima bw’impunzi bukomeze kubungwabungwa, agashimira ubuyapani bwagize uyu mutima kuko n’ubundi iki gihugu gisanzwe ari umuterankunga ukomeye w’uyu muryango.

Babitanze mu masaaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kane
Babitanze mu masaaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kane
Amavuta y'ubuto angana na toni 34
Amavuta y’ubuto angana na toni 34
Ibishyimbo ni toni 147
Ibishyimbo ni toni 147

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Leta yu Burundi igomba gucunga neza nibanta mukino ubyihishe inyuma.

  • Ariko ubundi kuki izo mpunzi z’abarundi zidatahuka iwabo kandi Leta ihora izisaba gutahuka ko nta kibazo zifite. Ese haba hari indi Politiki ibyihishe inyuma tutazi????

    Nk’uko u Rwanda ruhora rusaba impunzi z’abanyarwanda bari mu mahanga gutahuka, Uburundi nabwo impunzi zarwo zigomba gutahuka.

    Igihe rero kirageze ngo UNHCR, URWANDA N’UBURUNDI byigire hamwe uko izo mpunzi z’abarundi zacyurwa zigasubira mu gihugu cy’Uburundi.

  • Iyo PAM ipandisha ibiciro ku masoko y’u Rwanda se yumva iba itugirira neza? Ubu ibishyimbo bike bigiye kwera barajen barangure, maze usange ikilo cyabyo kiminutse kuri 800 FRW mbere y’uko impeshyi irangira.

  • Ariko hazagize nk’igihugu cyo muri Africa gitera inkunga Ubuyapani natwe tukihagararaho? Ubu koko ISI izarinde ishira bitabaye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish