Dr Munyakazi uregwa Jenoside yanze gusinya ku mwanzuro w’urukiko
Dr Munyakazi Léopold uri kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku byaha bya Jenoside akekwaho, Kuri uyu wa Kabiri yanze gushyira umukono ku mwanzuro w’urukiko rwari rwemeje ko agomba gukomeza kuburanishwa n’umucamanza aherutse kwihana. Munyakazi avuga ko uyu mwanzuro uhonyora inyungu ze zo guhabwa ubutabera ndetse ko yanze uburyo yabisabwemo we yita ko ari agasuzuguro.
Mu cyumweru gishize uyu mugabo yari yikomye (kwanga) perezida w’inteko imuburanisha avuga ko ntaho ataniye na Guverinoma y’u Rwanda yita ko itarengera inyungu ze zo guhabwa ubutabera.
Perezida wungirije mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Birasa Direxi Aloys yasomeye Munyakazi umwanzuro w’urukiko ushingiye ku ngingo ya 99 ivuga ku mpamvu zo kwihakana Umucamanza.
Iyo ngingo isobanura ko umubururanyi ashobora kwihana (kumwanga) Umucamanza wese iyo ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo bafite inyungu mu rubanza.
Iyi ngingo ivuga ko umucamanza ashobora kwihanwa n’umuburanyi mu gihe ubwe cyangwa uwo bashakanye bafitanye na we isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo butaziguye cyangwa buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu bagize inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira cyangwa se ibindi byatuma imigendekere y’urubanza itagenda neza bikubiye muri iri tegeko.
Uyu mucamanza yanzuye ko usanzwe amuburanisha agomba gukomeza kumuburanisha kuko nta muziro muri iyi yamubuza kuburanisha uru rubanza.
Munyakazi wahise ahabwa inyandiko ikubiyemo uyu mwanzuro w’urukiko ngo ashyireho umukono, yawuteye utwatsi yanga kuwushyiraho umukono avuga ko wuzuyemo amafuti.
Yahise atangira gutonganya cyane umucamanza amubwira ko adatinya uwo ariwe wese wamuzanaho iterabwoba aho ari ho se no mu rukiko.
Yavugaga ko mvugo yari ikoreshejwe ngo “bamusinyishe”, akavuga ko iyi mvugo yuzuye iterabwoba no kumusinyisha ku gahato.
Uyu mugabo wize icengerandimi, yavuze ko mu kinyarwanda cyuzuye umwimerere umucamanza yari kuvuga ngo nibahe Uregwa asinye.
Yateranye amagambo n’umucamanza, akomeza gutsemba ko adashyira umukono kuri uyu mwanzuro. Mu mvugo ye, yavuze ko “atayisinyaho ngo n’iyo bateka ibuye rigashya ko ntawamukanga ngo amukoreshe ibyo atemera ku gahato n’iyo yaba ari umucamanza”. Birangira asubijwe muri Gereza aho acumbikiwe.
Munyakazi yateranye amagambo cyane n’Umucamanza maze urukiko rufata umwanzuro ko Umucamanza Udahemuka Adolphe usanzwe amuburanisha akomeza kuburanisha uru rubanza ruregwamo Dr Munyakazi.
Photos/E.Muhizi/Umuseke
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
19 Comments
Ariko uyu musaza bamurekuye akitahira ! Uyu rwose nta jenoside yakoze.
ARIKO UYU MUSAZA BAMURE….NIKO WOWE RENE ESE KO NUMVA IMPUHWE MAMA ZAKWISHE ABASAZA B IMYAKA 80 BISHWE BAZIR UBUSA BICWA NABENE ABO NYINE URI KUVUGIRA BAGUTEY IMBABAZIII,ESE ABO BICWAGA BO WABAGIRIYE IMPUHWE NKIZO UFITIYE UWO ATAHA GUKOR IKI NAGUMEMO N UMUTWE UKOMEYE HANYUMA NGO MU RWANDA NTABWISANZURE BUHARI AHUBWO NIHO BURI KUKO NAHUBUNDI BABANZA BAKAMUSHYIRA MO INSHI NK ESHATU UBUNDI AKABONA KO KWA KAGAME NTAMIKINO IHARI
Ariko arakina kumpfu z´inzirakarengano yagizemo uruhare.Nifuza kumenya uyo Rene uwari!!! impuhwe ze ziteye ntizisanzwe,njye nama mvuga ko demokrasi iri mu Rwanda
atahandi iri, aho n´umwishi yema akanga, akasuzugura imyanzuro y´urukiko,niyo mpavu
amategeko y´Urwanda akwiye kuvugurrurwa by´imbitse, ahandiho ntaho tugana.
Reba abantu nakbo ngabo boretse imbaga y´abanyagihugu ibyo bigira barafashwe, mwibaze abarekuwe kubera agaherere ngo bitwaye neza bagabanirizwa igifungo,abandi
batari bakwiye no kubaho ubundi nkuko bavukije abandi ubuzima, bagakatikwa igihe
gito kibaho c´ifungo,muminsi iza bakaba batashe.
Nifuza ko Inzego z´iki gihugu, zireba kure ibiri gokorwa mu rwego rw´amahanga, barebe n´ibyaha bikomeza kuba imbere mu gihugu,yewe njye ndakubwira ko ari ibintu badsanzwe,n´ukuvuga ko rero hakenewe n´ubuyobozi budasanzwe,inzego z´umutekano zivugururwe zibe izidasanzwe tuve mumikino ya gatebe gatoki y´amateka, tureke kurebera ibintu byacitse, hakenewe kandi abanyamategeko n´amategeko adasanzwe,inkiko,ubutabera, n´abanyamategeko bidasanzwe kugira abaturage batungane,ahandiho ndabarahira,tuzisanga ibintu byageze iwandabaga.
Wanga kugarura ihene ikiri murugo, irenze ku irembo uzabira nkayo.Murakoze.
@Bandora, ngo igihugu gishyirwe ku mategeko y’ibihe bidasanzwe kubera urubanza rwa Munyakazi! Nyamara muri iki gihugu haracyari abantu bashobora gukora ibara turebye nabi!
@ Rene
Are weeee! Ngaho genda umurekuze! Iyo mashini ipima abatarakoze Jenoside uzayigumane….
ariko hari ibyo ntumva pe kubona umuntu ushinjwa asaba kuburanira aho yakoreye icyaha wa mugani menya ibyo ashinjwa atarabikoze pe niba yizeye ko aho yakoreye icyaha bazamushinjura byaba ari gihamya ko ari umwere
@ uwayo
Ninde wakubeshye ko ushinjwa ariwe uhitamo aho aburanira? Noneho bazajya banahitamo ababuranisha!!!
Mujye mureka imiteto mukina mu bikomeye di….
Hahahaa! Umva ko abantu bavugaga Mugesera Leon uyu we ni gaheza mba ndoga Nkubitoyimanzi! Nibagire vuba bamukatire bajye mu zindi gahunda kuko biragaragara ko adashaka kwiregura kuko nta ngingo zabyo yibitseho, ahubwo arashaka gushyushya imitwe y’abantu gusa…
uyu ararengana pe ni ibipapirano rwose uyu musaza arazira akamama gusa ntaheza hisi
wagiye se bakagufunga mu mwana we ko numva ushobora kuba ufite ibifatika bitari ibipapirano ukemera ibyo wakoze ko bakugabanyiriza ibihano
Wowe uvuga ko arengana ushingiye kuki ? Cyangwa wirengagijeko amaraso yinzirakarengane yamutesha umutwe nawe ngo ararengana jya kumuburanira niba umugiriye impuhwe ubwo urabona abacamanza bata umwanya wabo kumuntu bazi ko arengana ? Erega ntanisoni ngo ararengana
Mwebwe mwihaye kuba abavugizi ba Munyakazi ngo ararengana murata ibitabapfu gusa! Niba arengana se yakwemeye akaburana akagaragaza ubwo bwere bwe ra? Umwanya umwe ngo arashaka kuburanishwa n’umucamanza utari uwa Leta, undi mwanya ngo bavuze ikinyarwanda kibi n’andi matakirangoyi mu rukiko n’ibyo bimuranga mu kuburana kwe, ukagirango ibyo nibyo bizatuma afungurwa. Niyange kuburana namubwira iki!
IBYO BISIMBA BYARIYE ABANA BABANTU ESE MWAGIRANGO DUSIGARANE IBYO BISURA BY ABAKIGA,ICYA MBERE MWITWA KO MWIZE ARIKO IBIGAMBO BYANYU WAGIRANGO NTIMWIZE,KUBAHUKA MUKICA UMWANA,UMUKECURU,UMUGORE UTWITE,MURAKA…..
Ayo ni amaraso amusaza buriya amaraso arasama!!! naho abo bivugisha ko arengana bo turabamenyereye wasanga ari bishywa be kdi nta kindi bavuga mubareke bivugire!!!!!
Ararengana ! Uzabaze n’uwitwa Evode ukuriye minijust niwe wamushinjuraga hano muri Amerika. Arazira ibindi bya politiki ariko ibya genoside ni ibihimbano. Erega isura y’umuntu siyo igaragaza uwishe abantu. Tworoherane muvandi.
Imana yaremye isi n’ijuru, ikarema abantu, niyo izi neza umutima wa Leopold MUNYAKAZI. Uyu MUNYAKAZI nawe ubwe ariyizi, kandi ni umuntu wize akaba azi gutandukanya ikibi n’icyiza. Afite umutima-nama we umugenga kandi agenderaho. Abamuzi neza bemeza ko ari umuntu utagendera mu kigare, kandi ko ibitekerezo bye byagiye bigaragara ko bidahuza n’ingeso ziganisha ku kibi.
Abamucira urubanza yego bagomba gukora akazi kabo, ariko bazashishoze neza batange ubutabera nyabwo kandi bukwiye, ubutabera buzira kunyuranya n’itegeko, ubutabera bwubahiriza amahame agenga imiburanishirize inoze kandi igiye ku murongo ugororotse. Muri make, abacamanza bagomba gutanga ubutabera nyabutabera.
Amaraso yinzirakarengane azabakurikirana mpaka,mureke ayomwigira!!!!!ntasoni ngo ararengana!!!!hanyuma niba arengana kuki yariyaragiye kubundabunda?? na kabuga wacurishije imihoro azaza basha!!!!ukuri ntiguhera.
@Nunu, niba icyo wita kubundabunda ari ukuva mu Rwanda ukajya kuba muri Amerika cyangwa i Burayi, ndumva habundabunda benshi.
Ababundabunda kabisa !
Comments are closed.