Digiqole ad

Ababiligi babiri bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

 Ababiligi babiri bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kuri uyu wa 22 Kamena, kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Olivier Nduhungirehe n’abajyanama be bakiriye indahiro z’Ababiligi babiri bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Cauchie Roger Edmond Ghislain warahiriye kuba umunyarwanda.
Cauchie Roger Edmond Ghislain warahiriye kuba umunyarwanda.

Uyu muhango watangijwe no kuririmba indirimbo y’igihugu ‘Rwanda Nziza’, abari bagiye kurahira bafatanya n’abandi bantu bari bitabiriye uyu muhango kuyiririmba.

Hanyuma, Madame Philomène Bagunda Nyamvura na Cauchie Roger Edmond Ghislain barahira bafashe ku idarapo ry’u Rwanda. Aba bombi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, basanzwe barashakanye n’Abanyarwanda.

Philomène Bagunda Nyamvura na Cauchie Roger Edmond Ghislain bombi banafite ubwenegihugu bw’Ububiligi, kandi bemerewe kubugumana kuko u Rwanda rwemera kugira ubwenegihugu burenze bumwe.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi dukesha iyi nkuru, iravuga ko aba bombi bakurikije inzira zagenwe n’itegeko rigenga gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, barabusaba kandi bakora ikizami ku muco rusange w’u Rwanda.

Muri uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe yibukije abarahiye n’abari bitabiriye uyu muryango muri rusange indangagaciro z’igihugu, n’Intego kigenderaho “Ubumwe, Umurimo no Gukunda igihugu.”

Ijambo rye, ryashingiye cyane kuri izi Ntego z’igihugu, ku birebana n’Ubumwe, Amb. Nduhungirehe yagarutse ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo mu 1994.

Amb.Olivier Nduhungirehe aha impanuro aba banyarwanda bashya.
Amb.Olivier Nduhungirehe aha impanuro aba banyarwanda bashya.

Nduhungirehe yibukije ko nubwo Abanyarwanda bari basangiye ubutaka, bahuje ururimi ndetse n’umuco, hari igihe igihugu cyari kigiye gucikamo ibice kubera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ibyari ibyiciro by’imibere by’abaturage mu gihe cy’ubwami byaje guhindurwa amoko ndetse bikoreshwa nabi n’ubuyobozi bw’abakoloni ndetse n’ubutegetsi bugendera ku moko bwabasimbuye. Icyo byatanze murakizi. Ndabibutsa nk’abantu bashya mu muryango nyarwanda guharanira ubumwe bw’igihugu, no kurwanya ivangura iryo ariryo ryose n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ambasaderi Nduhungirehe kandi yibukije aba Banyarwanda bashya ko u Rwanda nk’igihugu kidafite amabuye y’agaciro menshi, ejo hazaza hacyo hashingiye ku bumenyi no gukora cyane kw’Abanyarwanda.

Mu ijambo rye kandi, Ambasaderi yagarutse ku Gukunda igihugu, aho yagize ati “Mumaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko impapuro muhawe si itangiriro si n’iherezo ry’ubunyarwanda tubitezeho. Kuba umunyarwanda, ni ugukunda u Rwanda.”

Nduhungirehe kandi yabanyuriyemo ku byerekeranye n’imiyoborere na Demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo aho guhangana, n’ibindi.

Ati “Kuba Umunyarwanda kandi ni ukwiyemeza gukorera u Rwanda no kuba warwitangira bibaye ngombwa. Kuba umunyarwanda ni ukubaho wihesha Agaciro. U Rwanda ni igihugu gito cyo muri Afurika, igihugu gikennye nk’uko babivuga, ariko turi igihugu mbere ya byose cyiyizeye kandi gitumbereye kwigira.”

Mu gusoza ati “Murakaza neza mu muryango nyarwanda”, kandi abashishikariza kwiga Ikinyarwanda kuko ngo aribwo buryo bwihuse bwabafasha kwisanga byihuse mu muryango Nyarwanda.

Madame Philomène Bagunda Nyamvura, ubu nawe yabaye Umunyarwandakazi.
Madame Philomène Bagunda Nyamvura, ubu nawe yabaye Umunyarwandakazi.
Uyu muhango wari wanitabiriwe n'abandi bantu, barimo inshuti n'imiryango y'abarahiye.
Uyu muhango wari wanitabiriwe n’abandi bantu, barimo inshuti n’imiryango y’abarahiye.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Philomène Bagunda Nyamvura se we yari asanzwe ari uwo mu kihe gihugu, uretse kuba ari umugore w’uriya muzungu w’umubiligi?. Ufite amakuri kuri ibyo, yabitubwira. Murakoze.

    • Uriya mugore nuriya muzungu ntago arumugore numugabo uretse yuko bose bahawe ubwenegihugu bwubunyarwanda, bose bashakanye nabanyarwanda, bivuga ko umuzungu afite umugore wumunyarwanda, umugore akagira umugabo wumunyarwanda.

  • Abangaba ninabo bazatuzanira n’umusanzu w’ubumwe n’ubwiyunge kuko bo nta moko nta buhutu n’ubututsi bafite, wenda biyumva mu nzu (clans) z’iwabo mubihugu baturukamo bakaba wenda biyumvamo ubwega, ubusinga, ubutsobe, ubwaka, ubukono……. Bw’iwabo. Karibu mu muryango Nyarwanda mwebwe muwinjiyemo muramasugi nta moko mubarwamo, murumva ko mufite umukoro wo kuzamura ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda niwo musanzu tubatezeho.

  • Ariko nkubu uwafotoye embassadeur ntiyabonaga ko kravate itari mu mwanya wayo neza ?

Comments are closed.

en_USEnglish